Rubavu – Kigali: Ni gute umuhanzi Dominic Nic yageze ku kiroto abahanzi benshi bifuza kugeraho?

3
165

Rubavu Kigali, ni imvugo igize icyo ivuze cyane ku buhanzi bw’umusore Dominic Ashimwe, nyuma waje guhabwa akabyiniriro ka  “Nic” nawe yaje gushimagiza, maze akongera ku mazina ye.  Kuva mu mabyiruka ye, uyu musore yahoranye inzozi zo kuzaba ikimenywabose, arabigerageza, bimuhira anyuze mu rugendo twise, “Rubavu – Kigali”

Dominic Nic, we ubwe akenshi yagiye yivugira ngo yatangiye iby’umuziki akiri i Rubavu, akaba yaragiye agaragara mu makorali y’abana aririmba ndetse anacuranga. Nyuma, yaje kubona uburyo bwo kumanuka ava i Rubavu yerekeza i Kigali (Ahasiga Nyina umubyara kimwe n’ababyeyi be) ubwo byari mu 2009 maze  aza kugerageza iby’ubuhanzi bwe byahoze mu kiroto cye cy’igihe kirekire  “Cyo kuzaba icyamamare mu byo guhimbaza Imana ayiririmbira ndetse anayicurangira hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’imbibi zacyo”

Iyo dusubiye inyuma gato ku bijyanye n’amateka y’umuziki wa Gospel, dusanga kuva hagati y’umwaka wa 2007 na 2009, ikibuga cy’umuziki w’abahanzi baririmbira Imana cyasaga nk’ikirimo ubusa kuko abahanzi benshi bari baraguye agacuho, nta bakora cyane. Uyu musore ntiyazuyaje kubyaza aya mahirwe umusaruro kuko abahanzi b’I Kigali yasanze bahugiye mu bindi maze akora amanywa n’ijoro nawe biramuhira, atangira kwamamara buhoro buhoro.

Dominic Nic yabaye inshuti y’akadasohoka y’abanyamakuru

Uretse gusanga abahanzi basinziriye, Uyu musore yanasanze mu Itangazamakuru rya Gosepl hari andi mahirwe ya kabiri y’uko nta baahnzi babyiganaga bashaka kuzamuka. Yakoresheje iturufu imwe rutoki, ahska ubushuti burambye ku banyamakuru ba Gospel kimwe n’abakoraga ibiganiro bisanzwe “Secural” maze nabyo biramuhira, abanyamakur bose bamuhundagazaho urukundo n’ubufasha. Kuva ubwo hirya no hino mu bitangazamakuru, humvikanaga indirimbo z’uyu muhanzi. Buri muntu wumvaga Radiyo, yabishaka atabishaka byabaga nk’itegeko kumva ibihangano by’uyu muhanzi dore ko byari bicuranze neza ndetse binafite ubutumwa abntu bari bakeneye.

Kuvugwa cyane kwa Dominic Nic byakanguye abahanzi bakuru  bari basinziriye

Byageze mu 2010, Dominic nic asa nk’aho ariwe uvugwa cyane mu bitangazamakuru, maze abahanzi yasanze I Kigali barakanguka, barahaguruka, nabo berekeza ku bitangazamakuru, ari nako bategura udutaramo twa hato na hato. Nyamara, ibi babibyukije, Dominic Nic yaramaze gutegura mu buryo bwagutse uburyo azakora ibitaramo bigari hirya no hino mu gihugu ariko abihereye mu “Murwa” wa Kigali. Igitaramo cya mbere yagikoreye muri Hotel des Mille Collines, cyitabirwa n’abatari bake, ndetse ku nshuro ya mbere agitumiramo abahanzi bakuru yajyaga yumva ku maradiyo akibereye I Rubavu.

Dominic Nic yaje mu ibara ry’umutuku ndetse n’umweru, bimufasha kwamamara

Ntibyari bimenyerewe ko abahanzi bariho icyo gihe bajyanisha imyambarire, imitegurire ndetse n’amabara. Uyu muhanzi, bias nk’aho yatanze isomo rya mbere ku bahanzi bakurube, kuko muri iki gitaramo yakoze ku nshuro ya mbere, wasangaga ajyanisha buri kimwe cyose. Ibara ritukura ndetse n’iryeruruka, niyo yabaga aranga ibitaramo bye byose, kuva ku bitaatse aho yakoreraga kugeza ku banyamirimo bose.

Kugaragaza ko byamufashe igihe cyo gutekereza ku bizaranga igiteramo cye, byeretse abakunzi be ko kumuhitamo batibeshye, kuko yari afite gahunda ihamye, ndetse azi n’icyamuzanye mu muziki.

Guharanira gukora umuziki mbonankubone, ni indangagaciro yamuzamuye.

Si abahanzi benshi bagiye bahagarara ku gaciro ko gukora umuziki  mbonankubone “Live Music” Mu mwaka wa 2012, nibwo abanyamakuru batangiye kwamagana imiziki ya PlayBack “Imiziki baririmbiraho bifashishije ama CDs yabo” uyu ni umutego Dominic yirinze kugwamo. Yashyize imbere indangagaciro z’umucuranzi w’umuhanzi, azamura umuziki we ariko atabeshya abantu ko arimo kubacurangira kandi byose birimo gukorwa na Cd.

Dominic Nic, niwe muhanzi wagaragaje ko yakwirengera igihombo mbere yo gutegura ibikorwa bye.

Dominic Nic, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye ko bivanye mu kazi kubera impamvu zo gushaka kunoza ubuhanzi bwabo. Uyu musore, akenshi yateguraga ibikorwa birenze ubushobozi bwe, kubera gushaka kugaragaza isura nziza ku bakunzi be, kubashimisha n’ibindi.

Ibi byaje kumuhira kuko ahagana mu 2012,  nibwo yamanukanye n’itsinda ry’abantu 80 bajya muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo. Muri iki gitaramo, Dominic Nic yari yitondeye buri kimwe cyose, kuko Itangazamakuru ryari hafi rimureba, ndetse n’abahanzi bakuru baratangiye kujya bamwigiraho uburyo bw’imitegurire.

Nyuma yacyo yaje gutegura ikindi yatumiyemo umuhanzi w’umurundi w’icyamamamre witwa Fortran Bigirimana, amutegera indege ndetse anakorera igitaramo cye ahantu hahenze, akodesha ibyuma bihenze n’ibindi, kandi byose abikora nta kindi kintu avanamo amafaranga ku ruhande. Abantu bitabiriye iki gitaramo, bari benshi kurusha abandi bigeze kwitabira ibyakibanjirije.

Aha, ishusho ya Dominic Nic ya nyayo yari imaze kugaragara. Umuhanzi ufite ishyaka, umurava, ukudatinya igihombo cyose, kugira hagunda ihamye mu buhanzi n’ibindi. Uwavuga ko iki gitaramo cyaba ari kimwe mu byashimishije uyu muhanzi ngira ngo ntiyaba agiye kure.

Dominic Nic yatangiye kumenyekana mu Karere, atangira guhabwa ibikombe

Muri icyo gihe, nibwo Dominic Nic yaje guhabwa igihembo cyitwa “Salax Awards” maze ikioto cye cya nyacyo gitangira kugerwaho. Abanyarwanda barushijeho kumumenya no kumukunda. Abakunzi be barushijeho kwiyongera, abanyamakuru baramukunda kugeza n’aho batangiye kumubatiza akazina ka “Fari IPUPA” aka kabyiniriro yarakagendeye kuko uyu muhanzi nawe muri iyo minsi  yarimo aca ibintu ku rundi ruhande.

Nyuma yaho gato, Dominic Nic yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi baharanira igihembo cyitwa “Groove Awards” cyaberaga muri Kenya. Dominic Nic yanikiye bagenzi be b’abanyarwanda bahataniraga icyo gihembo, maze abakunzi be bamuhundagazahao amajwi yabo, ku nshuro ye ya mbere yogoga ikirere yerekeza muri Kenya gufata igihembo.  Iki ni igihe cy’amateka atazibagirana kuri uyu musore, kuko ubwo yahagurukaga muri Kenya agaruka I Kigali, yasanze isinzi ry’abanyamakuru, abahanzi kimwe n’abakunzi be bamutegereje ku kibuga cy’indege cya Kigali, baje kumwakira bamuririmbira , ari nako bamuha impano zitandukanye. Uyu muhanzi, yabashyikirije iki gihembo maze nyuma bajya kukinywera.

Uyu muhanzi, yakomeje inzira ndende y’ubuhanzi bwe, akora ibitaramo karahava, ariko nyuma mu buryo butunguranye aza kuvuga ko hari aho yaba yararengereye mu by’ubuhanzi bwe.

Dominic Nic yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko hari amakosa agiye gukosora

Nubwo ateruraga ngo avuge neza icyamuteye gugenza gake mu buhanzi bwe, Dominic Nic, yagaragaye kenshi umwanya munini awumara mu rusengero, mu byumba by’amasengesho…. Ibi byatumye abanyamakuru batangira gutangaza ibyo biboneye , biturutse ku makuru make uyu musore yabahaga. Uru rwari urugendo rushya kuri uyu musore kuko ipaji ishaje mu by’ubuhanzi bwe bwa mbere yari ayuhinduye.

Ipaji nshya y’ubuhanzi bwa Dominic Nic, yarimo ibi bikurikira: Kutazongera gukora igitaramo cyishyuza, Kutazongera kwishyura mu gihe yatumiwe mu biterane n’ibitaramo binyuranye, kutazongera guhatanira ibihembo binyuze mu mariushanwa n’ibindi. Bamwe mu bari abakunzi be b’akadasohoka, babaye nk’abakubiswe n’inkuba, maze batangira kwibaza aho uyu musore azavana ubushobozi bwo gutegura bya bitaramo yakoraga ku rwego rukomeye kandi bimusaba ubushobozi burenze.

Uyu musore, ahagana mu 2014, yatangaje ko agiye gukora ibitaramob itishyuza, akazenguruka igihugu. Igitaramo cya mbere yagikoreye I Musanze, abona abantu benshi, abihana barakizwa, abafashwa barafashwa. Nyuma abanyamakuru bamubajije aho azakurikiza, yahe kubasubiza ko Imana yamusabye kuba abihagaritse.

Kuva ubwo Dominic Nic yakomeje cyane kugaragara mu rusengero rwa Nyarugenge, akaba ari naho akora umurimo muri Korali Gloria. Uyu musore, ntiyongeye kugaragara cyane mu bitaramo by’abahanzi bafite amahame atandukanye n’uko we yumvaga ibintu. Gusa, yagite agaragara nko mu biterane binini byabaga byateguwe n’amatorero.

Dominic Nic yaje kuba umunyamakuru

Mu buryo bwatunguye benshi, Dominic Nic yaje kumvikana kuri Radio Isango Star nk’umunyamakuru ukora ikiganiro kitwa ”Gospel Time Show” gitambuka buri cyumweru ku masaha ya mu gitondo kuva saa 07h00 -08h00, aho atumira abasesenguzi mu bya Bibiliya bakavuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye, zigisha abantu kureka ibyaha. Iki kiganiro mbere cyibandaga ku buzima bw’abahanzi, amakorali n’andi makuru y’ibyamamare, ariko we agihindura mu buryo bw’ijambo ry’Imana.

Dominic Nic yagaragaje ubuca bugufi cyane ugereranije n’urwego yari yaragezeho

Hari abahanzi bamwe batangiye kumunnyega bavuga ko apfusha ubusa “Ubusitari bwe” ngo kuko aca bugufi agakabya. Dominic Nic, kuba mu 2015, yatangiye kugaragara mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali agenda n’amaguru, asuhuza buri umwe wese kandi asaabana cyane kuruta uko byahoze mbere. Yagiye kandi agaragara ku mirongo minini abagenzi bategererezaho imodoka zibacyura nyuma y’amasaha y’akazi.

Abamubonaga, bavugaga ko ibyo akora mu rwego rwo guca bugufi, ari byo biba bikwiriye umuhanzi wa Gikristo utarabaswe no kwishyira hejuru. Dominic Nic, akenshi agaragara yicaye mu ruhame rw’abakristo mu gihe cy’amateraniro ya Nyarugenge, bigatuma benshi bumvwa bamwisanzuyeho. Ibi bigaragaza ko ubuhanzi bwe bwabaye ubwegera abantu bose.

 

Dominic Nic yari amaze igihe adakora ibitaramo binini kubera ubuzima bushya yinjiyemo

Turamutse tuvuze ko Dominic Nic yaba yarinjiye mu bundi buzima, ntwitwaba dukabije kuko umuzi wese nkeka ko yaba yemeranya natwe kuri iyi ngingo. Muri cya gihe cyose, Dominic Nic yahisemo gufasha hasi ibyo gukora ibitaramo binini, arabanza ashyira ku murongo ingamba nshya ndetse n’icyerekezo gishya mu by’ubuhanzi.

Uyu munsi, twavuga ko ari umuhanzi ufite ubunararibonye ndetse n’ubukure mu by’umwuka. Kuba atarakomeje gukora ibitaramo bya hato na hato, byamuhaye umwanya wo gusenga ndetse no kumva inama n’impanuro z’abamurera ndetse n’abamureberera.

 

Uyu munsi Dominic Nic agiye kwiyereka abakunzi be

Uyu muhanzi ubusanzwe azwiho ku kuba afite abakunzi benshi, baba abasengera mu Itorero rye rya ADEPR kimwe n’abasengera mu yandi matorero atandukanye. Aba, bamaze igihe banyotewe bikomeye n’ibihangano bye, kimwe no kumubona amaso ku yandi. Kuba Dominic Nic agiye kwihishurira abakunzi be nyuuma y’igihe kirekire, byatumye buri wese yiba ikintu gishya azanye.

Uyu munsi Dominic Nic aratangaza ko yateguye igitaramo kidasanzwe yise  “THE VICTORY Worship Concert” aho avuga ko gitegurira ikindi karundura ateganya kuzakora mu bihe biri imbere aho azaba amurika Album ye yise “The Victory” Dominic Nic kandi atangaza ko kuzinjira muri iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 11/12/2016 kizabera ku Kicukiro ku Itorero rya New Life Bible Church, ngo kwinjira bizaba ari ubuntu. Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa 14h00-19h00.

Ba umwa mbere mu kuza gushyigikira uyu muhanzi wemeye guhindura ubuzima bwe bwa gisitari kugira ngo ubutumwa bwiza bugire umwanya wa mbere mu byo ategura byose.

Byanditswe na Peter NTIGURIRWA/Gospel Promoter 

3 Ibitekerezo

  1. Imana imuhe umugisha kuko atacitse intege, nicyo cyemezo cyo guhindura ibintu bimwe mu buhanzi bwe ni intambwe nziza yo guhora umuntu wese yisuzuma. Nkuzi twiganye muri ESSA/GISENYI ntabwo wanyibuka wari ucecetse cyane ndakwibuka wari umwana uhora acecetse none wavuyemo umuririmbyi ukomeye, ndabyibuka nkashima Imana. Go bless you Nic

  2. iyi nkuru inkoE ku mutimaaa…. nkunda Dominic nic, nanjye ntababeshye ukuntu aciye bugufi n’izina rye ubunini dufite mu mutima y’abantu ntobihura na mba. Nifuza rimwe kizicarana nawe byibuze n’iminota 15 gusa nkumva impanuro Tampa kuko ndamureba nkamubonamo ubutunzi bukomeye… sinzi uko nabivuga. iki gitaramo nashaka kuzinduka nkicara imbere aho mureba neza pe.

  3. nkunda Dominic nic, nanjye ntababeshye ukuntu aciye bugufi n’izina rye ubunini dufite mu mutima y’abantu ntobihura na MBA. Nifuza rimwe kizicarana nawe byibuze n’iminota 15 gusa nkumva impanuro Tampa kuko ndamureba nkamubonamo ubutunzi bukomeye… sinzi uko nabivuga. iki gitaramo nashaka kuzinduka nkicara imbere aho mureba neza pe.

Comments are closed.