Rose Muhando ategerejwe I Kigali mu giterane cyateguwe n’Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH

0
132

Umuhanzikazi Rose Muhando umwe mu bakunzwe cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe i Kigali mu gitaramo ngarukamwaka cyateguwe n’Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH, kikazabera muri Koleji nderabarezi ahazwi nka KIE ku kibuga cy’umupira, kuva tariki ya 30 Kanama,2017 kugeza tariki ya 2/Nzeri/2017 buri munsi kuva saa kumi ( 4:00pm) z’umugoroba.

Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH, ni itorero rya Gikristu rikorera mu Rwanda, ikicaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo, rikaba riyobowe na Bishop Dr. MASENGO Fidѐle.

Dr Bishop Masengo Fidele Umushumba wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda

Mu kiganiro n’ikinyamakuru isange.com, Bishop Masengo yatangaje ko buri mwaka mu itorero bagira gahunda y’amasengesho y’Iminsi 40, yo kwiyiriza ubusa basengera umurimo w’Imana, igihugu  ndetse n’ isi yose muri Rusange.

Yakomeje atangaza ko Ku musozo w’aya masengesho buri mwaka hategura igiterane kiyasoza. uyu mwaka icyo giterane kikazabera muri mu koleji nderabarezi ahazwi nka KIE ku kibuga cy’umupira, kuva tariki ya 30 Kanama,2017 kugeza tariki ya 2/Nzeri/2017 buri munsi kuva saa kumi ( 4:00pm) z’umugoroba.

insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaragara muri ZABULI 66:5, ahagira hati: “Nimuze murebe imirimo y’Imana,Iteye ubwoba kubyo igirira abantu.”

Alarm Ministries nayo izaba ihari hamwe n’abandi bahanzi bakunzwe tutagaragaje amazina yabo.

Ubuyobozi bw’Itorero FourSquare Gospel Church bukomeza bushimangira ko bafite byinshi byo gushimira Imana, bagira bati:“Hari aho tuvuye kandi hari n’aho tugeze nk’itorero, ntawundi tubikesha ni Imana Rurema. ikindi ni uko nk’uko dusanzwe dusengera igihugu, Uyu mwaka twasengeye igihugu nkuko bisanzwe ariko twibanda cyane ku gikorwa cy’amatora, ubu rero mu byo dushimira Imana harimo no kuba amatora yaragenze neza, mu ituze no mu mutekano.”

Gisubizo Ministries nayo izaba yabukereye

Igiterane cy’uyu mwaka kandi gifite umwihariko mu ivugabutumwa eizakorwa kuko hazishyurirwa abaturage basaga 100 ubwisungane mu kwivuza. Aba rero bakaba bararobanuwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko iri torero rikoreramo, mu rwego rwo kubaka imibereho myiza y’abanyarwanda.

Iki gitearane kizitabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Uganda, Kenya, n’ahandi.

Si abo gusa kuko iki giterane kizitabirwa na korali mpuzamahanga izava I Mwanza mu itorero rya Assembly of God, Alarme Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team, n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda batandukanye kandi bakunzwe cyane mu bihangano bisize amavuta y’Imana.

Umuhanzi Rose MUHANDO, guturuka mu gihugu cya Tanzaniya, hamwe n’itsinda rye bakaba barahiye kutazatenguha abanyarwanda bitabira iki giterane, nk’uko bishimangirwa n’ubuyobozi bw’iri torero.

Umuhanzikazi Rose Muhando ntatezi kongera gutenguha abanyarwanda

Twabibutsa ko iki giterane kizatangira tariki ya 30 Kanama gisozwe tariki ya 2/Nzeri uyu mwaka. Biteganijwe ko iki giterane kizajya kiba buri munsi kuva saa kumi (4:00pm – 7:00pm) z’umugoroba muri koleji nderabarezi ahazwi nko muri KIE, ku kibuga cy’umupira.

“Ni muze mwese dufatanye gushimira Imana ibyo yakoze”

Onesphore Dushimirimana