RGB yahawe ububasha bwo “GUSESA” idini ryose rikora ibihabanye n’icyo itegeko rivuga. Abanyamadini basabwe kwerekana “MANDA” bazajya bamara ku buyobozi.

1
86

Kuwa gatanu tariki ya 2/6/2017 ku Kicaro cy’Umujyi wa Kigali (Mu cyumba cy’inama) habereye inama yahuje abanyamadini, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB na Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango MIGEPROF, aho bigaga ku bibazo bitandukanye birimo uburyo umutekano wakomeza kubungabungwa ndetse n’indi mikoranire nk’abafatanyabikorwa.

Muri iyi nama, kimwe mu bintu bishya byatangarijwe abanyamadini ni uko ngo hari itegeko rishya ryasohotse risaba ko bajya bagaragaza Manda (Kwekerana igihe bazajya bamara ku buyobozi) kuko ngo iki ari kimwe mu bibazo bituma mu madini havuka intambara n’amakimbirane ya hato na hato aho umuyobozi w’idini cyangwa itorero runaka aba ashaka kuzayobora imyaka y’ubuzima bwe bwose.

Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umwe mu banyamadini wari witabiriye iyi nama Bishop.MUTWARE, yavuze ko iri tegeko rireba abapasiteri batarahabwa inyito ya “Bishop” kuko ngo umuntu wese ifite iyi nyito aba ashobora kuyobora manda zose yifuza. Gusa muri iri tegeko nta hantu na hamwe handitse ko BISHOP yemerewe kuyobora manda zose ashatse.

Ikindi abanyamadini bamenyeshejwe na Prof.Shyaka Anastase uyobora iki kigo cya RGB, ni uko abanyamadini bahabwaha ibyemezo bimemerera gukorera mu Rwanda ariko bamwe bakagira amanyanga bakora bamaze kubihabwa, aho ngo bafata ibi byemezo bakajya kubikoreshereza ahantu hatanditswe kuri byo (Urugero: niba itorero ryaranditse risaba ko rizakorera mu mujyi wa Kigali ariko nyuma rikajya gukorera nka Karongi), abandi bakazana za Stati zibabagenga ariko barazivanye mu yandi madini badahuje ukwemera, nyuma ngo bikazavamo ingaruka zo gushwana hagati yabo kuko imyemerere n’amabwiriza yabo ya nyayo aba atarakurikijwe.

Prof.Shyaka yamenyesheje aba banyamadini barangwa n’aya manyanga ko kuri ubu uwego rwa RGB rwahawe ububasha bwo gutanga ibyangombwa ku madini ariko rukanahabwa noneho n’ubundi bubasha bwo GUSESA idini iryo ari ryo ryose rizagaragarwaho no kudakurikiza icyo itegeko riteganya ku myitwarire igenga amadini n’amatorero yo mu Rwanda.

Dore zimwe mu ngingo zibivugaho :

Ingingo ya 33 : Gusabwa kwikosora
Iyo urwego rubishinzwe nyuma yo gukurikirana ibikorwa bivugwa mu ngingo ya 29 y‟iri tegeko rusanze umuryango ushingiye ku idini utubahirije inshingano zawo, ruwusaba kwikosora rukoresheje inyandiko.
Ingingo ya 34: Guhagarika ibikorwa by’umuryango ushingiye ku idini
Iyo bigaragaye ko ibikorwa by‟umuryango ushingiye ku idini bihungabanya umutekano rusange n‟uburenganzira bwa muntu, hashobora

gufatwa ibyemezo bikurikira:
1° Ubuyobozi bw‟Akarere bushobora guhagarika by‟agateganyo ibikorwa byawo;
2° Urukiko rubifitiye ububasha rushobora gufata icyemezo cyo guhagarika by‟agateganyo ubuyobozi bwawo;
3° Urukiko rubifitiye ububasha rushobora kandi gufata icyemezo cyo guhagarika burundu ibikorwaby‟ umuryango ushingiye ku idini hashingiwe ku buremere bw‟icyaha cyakozwe. Icyo cyemezo, urukiko rukimenyesha umuryango ushingiye ku idini bireba, rubanda hamwe n‟inzego za Leta bireba.

UMUTWE WA VI: ISESWA RY’UMURYANGO USHINGIYE KU IDINI
Ingingo ya 35: Iseswa rikozwe n’urwego rukuru rw’umuryango ushingiye ku idini
Umuryango ushingiye ku idini ushobora guseswa iyo byemejwe n‟urwego rukuru rwawo rushingiye ku mategeko awugenga, bikamenyeshwa urwego ruteganyijwe mu ngingo ya 14 y‟iri tegeko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30).

Tuzakomeza kubakurikiranira hafi ibyanditse muri iri tegeko.

 

1 COMMENT

  1. Ino nkuru ni nziza. Ariko uwayanditse ntiyigeze ayisoma mbere ngo akosore amakosa ayirimo, bityo irimo amakosa menshi no kuyisoma biragoye.
    Inama: proofread your article before posting it here.

Comments are closed.