Rev.Mupenda Aaron yagizwe umuvugizi mushya wa E.E.A.R, asabwa kongera umubare w’abizera bashya mu itorero.

0
802

Uwari umuvugizi w’Itirero ry’ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (E.E.A.R), Rev.Bucura David yasimbuwe na Rev.Mupenda Aaron amusaba kuzakorana neza n’abamwungirije no kongera umubare wabizera bashya mu itorero.

Ni mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2019, Ku kicaro gikuru cy’iri torero ku Kicukiro. Umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’amwe mu matorero agize inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda.

Rev.Bucura David wari umuvugizi wa E.E.A.R. yashimiye abo bafatanyije kuyobora anashimira Imana yamurinze mu kazi nk’umuvugizi w’itorero, umurimo yatangiye kuva mu mwaka w’ 1993.

Yanasabye uwamusimbuye kuzakorana neza n’abo bafatanyije kuyobora iri torero nka kimwe mu bizamufasha mu nshingano yahawe.

Yagize ati: “Kuba umuvugizi w’Itorero ni byiza ariko harimo akazi kenshi, bisaba Inama nyinshi bisaba gukora cyane ndetse no gukorana n’abandi kugirango urusheho kwasa imihigo”.

Yakomeje atangaza ko icyamufashije ari ugukorana n’abandi, kuko bo nta bishop bagira, ko bishop wabo ari Imana.

Yagize ati “ Hejuru y’imana hari Imana niyo mpamvu dushyira mu bikorwa ibyo Imana yashimiye ko inama yemeza.“

Bimwe mu byo yishimira asize itorero rimaze kugeraho harimo kuba itorero ryarageze mu ntara zose z’u Rwanda. Nyuma yo gutangirira mu mujyi wa Kigali ahagana mu mwaka wa 1986, iri torero rimaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu.

Si ibyo gusa kuko kugeza ubu iri torero ryatangiye urugendo rudasubira inyuma rwo kugaba amashami mu bihugu by’abaturanyi burimo Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, Uganda ndetse bakaba baratangiye urugendo rwo kurigeza no muri Sudan y’Amajyepfo.

Umuvugizi mushya wa E.E.A.R Rev.Mupenda Aaron, avuga ko agiye gukomereza aho uwo asimbuye yari ageze kuko itorero rigifite urugendo runini rw’iterambere. Yanasabye abakirisitu  gufatanya no kumuba hafi kugirango bazamure itorero ry’Imana.

Yagize ati:”Icyo dusaba Abakirisiru ni ubufatanye , ni ukutuba hafi kugirango izi nshingano nshyashya twatorewe tubashe kuzishobora, kuko ntabwo twazishoboza dudafatanije. Ubundi tuzamure itorero ry’Imana”

Komeza avuga ko bimwe mu by’ingenzi azashyiramo imbaraga harimo gukomeza guteza umurimo w’Imana, kongera umubare w’abizera mu itorero, guteza imbere ubumenyi mu mashuli y’iri torero, kuzamura ubumenyi mu bakozi bakora muri iri torero,gutoza abashumba bakiri bato bafite umuhamagaro kandi bafite ubumenyi bucyenewe na leta.

Itorero ry’ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, ryatangiye mu mwaka w’1986, ryemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku mugaragaro mu mwaka wa 1987.

Kuri ubu iri torero rifite amapariwasi agera kuri 18 mu Ntara zose z’u Rwanda, aho bamaze kugera ku bikorwa byinshi bitandukanye harimo; amashuli abanza n’ayisumbuye, ndetse na Kaminuza yigisha ibya Bibiliya iherereye mu karere ka Musanze.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango