Restoration Church Kicukiro: Itorero ryacitsemo kabiri, igice kimwe cy’abakristo gikurikira Ap.Masasu ikindi kiguma mu Itorero rishya ryitwa Blessing Center ryanze kwimuka!

5
226
Urusengero Blessing Center rwahoze ari ERC Kicukiro

Hashize iminsi mike mu Karere ka Kicukiro ho mu murenge wa Niboye ahabarizwaga Itorero rya Evangelical Restoration Church havugwa ibibazo byo kutumvikana hagati y’umupasiteri witwa Mucumbitsi Paul wari urikuriye, na Ap.Masasu ukuriye amatorero ya Restoration mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ibi bibazo byabanje kugirwa ubwiru hagati y’abayobozi, ariko nyuma y’ukwezi kumwe biza kujya hanze bitewe n’uko abakristo babonaga bikomeje gukurura umwuka mubi.

Hashize iminsi mike iri Torero ricitsemo bice bibiri, aho igice kimwe cyasohotse muri uru rusengero kuri ubu rusigaye rwitwa Blessing Center maze gikurikira Ap.Masasu wahise afungura irindi Torero n’ubundi aho muri Kicukiro hafi y’umuhanda ujya kuri Bralirwa, ahazwi nko kuri Amani.

Urusengero Blessing Center rwahoze ari ERC Kicukiro

Ubwo isange.com yamenyaga iby’aya makuru, yihutiye kujya kuyakurikirana maze isanga iri Torero rya Kicukiro ryaracitsemo kabiri, igice kimwe cyanga kumvira Ap.Masasu gihitamo kugumana n’umushumba wa Blessing Center   Past. Mucumbitsi Paul maze ikindi gikurikira Ap.Masasu. Ubwo isange.com yaganiraga n’uyu Mushumba wa Blessing center Past. Mucumbitsi Paul kuri iki kibazo mu gihe yamusangaga kuri iri Torero kuri iki cyumweru tariki ya 21/05/2017, ntiyashatse kutubwira byinshi ku kibazo cy’ukuri cyaba cyarabaye intandaro yo gutandukana na Ap.Masasu.

Past. Mucumbitsi Paul mu magambo make yagize ati “Ubu ndumva nta kintu na kimwe natangaza ku mpamvu yantandukanije na Ap.Masasu, gusa muzajye kubimwibariza ukuri azabaha ni nako kwanjye kandi nziko atababeshya kuko mufata nk’Umubyeyi wanjye wandeze. Twabanye muri Kongo, tuza mu Rwanda aranyigisha, arambatiza, amenaho amavuta y’ubushumba, none ndumva ntahangara kugira ikintu na kimwe muvugaho mu itangazamakuru.

Gusa yaje hano kubw’ibibazo byabayeho, atwara abakristo be bemeye kumukurikira, maze abahisemo gusigara hano nabo barasigara kandi twagiye tubona n’abandi benshi kuko twizeye ko Imana ari yo yaduhishuriye gukomereza umurimo hano. Niba kandi atari yo ubwo ibyo turimo bizahagarara dushake ikindi twakora. Ap. Masasu ni abishaka azaza hano yigishe rwose, kandi nanjye mu gihe nzaba mbibohokeye nzajya kwigisha mu Itorero rye”

Iki cyapa kiracyayobora abantu ko ERC ikihakorera kandi yarahavuye

Iyo ugeze ku muhanda wekekeza ahasigaye hakorera Blessing Center uhasanga icyapa kicyanditseho ko hakorera Itorero Evangelical Restoration Church ku ruhande rureba mu muhanda wa kaburimbo, ariko wanyura ku rundi ruhande rw’icyapa rurebana n’umuhanda w’itaka werekeza aho ruherereye, ukabona cyanditseho ko hakorera Itorero Blessing Center.

Ku rundi ruhande rw’inyuma yacyo herekana ko hakorera Blessing Center

Past. Mucumbitsi Paul uyobora Blessing Center yatubwiye ko Ap.Masasu akimara kujya gufungura irindi Torero aho kuri Amani, ngo yahashyize umushumba mushya witwa Michel, Masasu ngo akaba yarabanje kuhakorera amavuna yigisha abakristo ba Kicukiro.

Uyu Mushumba kandi yabwiye isange.com ko nubwo Masasu yajyanye abakristo ko kuri ubu  n’ubundi  ngo bakiza ari benshi nka mbere. Isange.com yagiye kandi kureba aho Itorero Restoration ryimukiye, maze ihagera ku saha ya saa 16h00 ihasanga hari kuberamo igiterane cyari kitabiriwe n’umubare w’abakristo bagera nko kuri 30 bonyine.

Aha ni kuri Amani aho twasanze urusengero rurimo abakristo 30 bonyine ku isaha ya saa kumi.

Twagerageje guhamagara Ap.Masasu kugira ngo tumubaze kuri ibi bibazo ntiyitaba Telefoni yacu, tugerageza no kumwohereza ubutumwa bugufi Sms ariko nabwo ntiyadusubiza. Gusa, amakuru aturuka mu Itorero rya ERC Masoro ndetse na Kicukiro, avuga ko aba bashumba bombi baba barananiwe kumvikana ku ikorshwa ry’imitungo ndetse n’imiyoborere.

Hamaze igihe havugwa ko Ap.Masasu ashobora kuba adafite ijambo ku Matorero menshi yitirirwa Restoration Church.

Kuva ahagana mu mwaka wa 2003 nibwo ku Itorero rya Evangelical Restoration Church rya Kimisagara habaye akaduruvayo ubwo abapasiteri baho bivumbuye kuri Ap.Masasu, baramumenesha bamwirukana aho Kimisagara maze ajya gutangiza Itorero rya Remera ahitwaga kuri Casabonita (Ibintu nawe ubwe akunze kwitangiramo ubuhamya)

Ap.Masasu Joshua

Nyuma y’ibi, haje kubaho isohoka rya Korali Rehoboth, ijya gutangiza Ministeri yayo binyuze mu Itorero Wells Salvation riba Kimironko ryari ritangije na Bish.Mukwiza nawe watandukanye na Ap.Masasu. Bivugwa kandi ko hari amwe mu matorero akomeye arimo nk’irya Gisenyi riyoborwa n’umuvandimwe we Bish.Masasu Simeon, iryo mu Burasirazuba kimwe n’iryo mu majyepfo, ko aya matorero asa nk’aho yitirirwa Restoration Church ariko Ap.Masasu akaba adashobora kugira ibyemezo bikomeye ayafataho kuko nabo bahita bamusaba kujya gufungura andi matorero mashya, muri make akabavira mu bwatsi nk’uko byagenze ku Itorero rya Kicukiro ryahise rihindura izina gusa, ariko rigasigarana ibyo ryavunikiye mu gihe cyose ryakoreraga Ap.Masasu.

Ese Ap.Masasu yaba yongeye kumeneshwa ku nshuro ya 2 ateshwa Itorero rye, cyangwa yahisemo guharira Past. Mucumbitsi Paul?

Hari amakuru ava muri Restoration Church avuga ko Ap.Masasu iyo abonye ibibazo bivutse ku Itorero riyoborwa n’Umushumba runaka, we ahitamo kumuharira iryo Torero akajya gutangiza irindi. Ni tubasha kubonana cyangwa kuvugana na Ap.Masasu tuzabagezaho impamvu ya nyayo yaba yaratumye aza gutwara abakristo be muri iri Torero rya Kicukiro, ariko inyubako n’ibindi byose akabiharira uwahoze ari umushumba waho. Tuzamubaza kandi niba ari uguharira abandi cyangwa niba ari uguteshwa ayo matorero.

Turakomeza tubakurikiranire iby’iyi nkuru…

5 Ibitekerezo

  1. Buriya mbona byari bikwiye kuko Paul na Barnaba baratandukanye kubera impamvu z’inyungu z’umurimo wa Nyagasani ariko ibyubu byo nicya cyanditswe cya 2Tim. 3:1-5 cyirimo gusohorera kuri bamwe

  2. Njye ndumva Apotre Masasu ari we ubikora neza niba ahitamo kubaharira akajya gutangiza umurimo ahandi. Ureke uriya wundi wirukana abana yareze akabasohora? Ni hatari iby’iki gihe. Uko biri wakumva byibura ko uyu agifitemo agatima k’ububyeyi

Comments are closed.