Perezida Kagame yahagurukiye abayobozi bagenda mu myanya y’abakinnyi bakwiye guhagararira igihugu, yizeza inkunga abahanzi, abakinnyi n’abanyamakuru-Amafoto

3
55

Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye gushyigikira impano z’abanyarwanda zikomeje kugaragara mu ngeri zitandukanye yaba imikino, ubuhanzi ndetse no mu byo gutanga no guhanahana amakuru.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 ubwo yakiraga Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yahaye abagera ku 2000 bari muri Kigali Convention Center, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko abanyarwanda bamaze kugaragaza ibyo bashoboye mu nzego zitandukanye ku buryo bafashijwe bagera kure.

Yatanze urugero kuri Nyirarukundo Salome uherutse kwegukana umudali wa Zahabu mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) ahigitse abandi bakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ibi yabihereyeho avuga ko ‘hari abagaragaraho ubushobozi bakora uko bashoboye bakagira aho bagera’ ariko baramutse batewe inkunga bakwerekana ibirenzeho.

Ati “ Hari n’abandi batagaragara cyangwa se bataragaragara […] baba bafite ubushobozi ariko baba batafashijwe, batatewe inkunga, ntibazaboneke cyangwa ntibazamenyekane. Ubwo icyo gihe bwa bushobozi bwabo bubarimo bukaba impfabusa. Buba impfabusa kuri bo ku giti cyabo cyangwa se buba n’impfabusa ku gihugu muri rusange na cyo kiba gitakaje.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu nsaba inzego zibishinzwe ku buryo bw’umwihariko kugira ngo igihe cyose, abantu bashakishe uburyo twatera inkunga abafite buriya bushobozi, bwa bumenyi kugira ngo bagere kure.”

“Mu byagiye bigaragara […] ingero zimaze kuboneka za bamwe, intore, urubyiruko rw’abanyarwanda bamaze kwerekana ibishoboka, mu buhanzi muri siporo no mu bindi ndetse no mu byo guhana cyangwa gutanga amakuru.”

Perezida Kagame yijeje gufasha abakora mu itangazamakuru ku buryo umwuga wabo ubasha kubatunga.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko abazwi mu mikino baturuka mu bihugu bitandukanye ariko bifite imiterere ijya kumera nk’iy’u Rwanda ku buryo n’abanyarwanda bafashijwe bashobora kugira urwego bageraho.

Yavuze ko agiye guhagurukira abayobozi bajya mu myanya y’abakinnyi baba bagomba kujya guhagararira igihugu:

Perezida Kagame yasabye impinduka mu bayobozi bajya mu mahanga baherekeje amakipe n’abakinnyi baserukiye igihugu kuko hari aho usanga baruta abakinnyi bagiye guhatana.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 ubwo yakiraga Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru. Bose hamwe bagera ku bihumbi bibiri.

Umukuru w’Igihugu yavuze mu 2012 ubwo yari yatumiwe kureba imikino ya Olempiki yabereye i Londres mu Bwongereza, yatunguwe no kubona 90% by’abari bahagarariye u Rwanda ari abayobozi aho kuba abakinnyi bahagarariye igihugu.

Ati “Nigeze gutumirwa kujya kureba imikino ya olempike ngira ngo hari mu Bwongereza, ndagenda ndicara aho abantu bakuru bicara, tureba abahiga, ibihugu bifite intore za siporo zabisohokeye, zabyambarire rwose harimo n’u Rwanda, ibendera ndaribona ariko nabara abantu barimo ba siporo ahubwo umubare nsanga ni abayobozi, ni abakozi ba za minisiteri n’abandi babaherekeje.”

“Njye mu bayobozi nari nziko mpagije, icyari gisigaye cyari ukubona abantu bagiye muri siporo ariko umubare wari uhari 90% [ni abayobozi]. Mukwiye kubihindura.”

Impinduka mu miyoborere y’imikino

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’amakipe ajya aserukira u Rwanda ntiyitabweho aho abakinnyi bafatwa nabi kandi atari uko habuze ubushobozi. Ibiheruka cyane ni ikibazo cy’abakinnyi ba Rayon Sports aho mu 2015 baraye ku ibaraza rya hotel mu Misiri ndetse Umukuru w’Igihugu yanavuze kuri Nyirarukundo Salome uheruka mu marushanwa muri Maroc, witabiriye amarushanwa menshi aheruka ariko nta bufasha yahawe.

Mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) uyu mukobwa yitabiriye muri Maroc, yegukanye umudali wa Zahabu.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “ Nta kintu bamugejejeho. Akagenda bakamuraza mu kibuga cy’indege akicwa n’inzara, adafite icyo arya na Minisiteri ntacyo yakurikiranye ngo imufashe […] izi nzego ndaza kuzimerera nabi,ibyo nabimenye kubera abanyamakuru babivuga.”

Ahandi Perezida Kagame yasabye ko hakorwa impinduka ni mu birebana n’ibikoresho byifashishwa mu mukino w’amagare aho hari ibikoresho byari bigenewe abakinnyi b’abanyarwanda ariko bikaza kwaka imisoro bigatuma abagombaga kubizana mu Rwanda babijyana ahandi. Ibi nibyo yahereyeho avuga ko ababikoze bashobora kuba batumva intumbero y’igihugu mu ngeri zitandukanye.

Amafoto: Village Urugwiro

Inkuru ya igihe.com

3 Ibitekerezo

Comments are closed.