Pastor Gaudin,umwe mu bashumba baciye agahigo ko kumurika album

0
124

Pastor M Gaudin ni  umwe mu bahanzi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.Pastor Gaudin avuga impano yo kuririmba yayigize kuva kera dore ko hari indirimbo nyinshi yanditse akazihera amatsinda atandukanye. Gusa kuri ubu akaba yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse akaba avuga ko azabikomeza.

Pastor Mutagoma Gaudin uzwi cyane nka Pastor M Gaudin ni umupasiteri w’umuhamagaro kandi wasengewe dore ko yimitswe na Prophet Rubanda mu mwaka wa 2013 mu muhango wabereye mu Buhinde aho yigaga Kaminuza. Mu 1989 nibwo yatangiye kuririmba atangirira muri korali icyo gihe akaba aribwo yari agikizwa. Pastor M Gaudin ni umugabo wubatse akaba yarakoze ubukwe tariki 12 Werurwe 2015 bukaba bwarabereye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.

Pastor M Gaudin wabayeho umuyobozi w’abanyeshuri bakijijwe b’abanyarwanda basengeraga muri kaminuza yigagamo mu Buhinde, nyuma yo gusoza kaminuza, kuri ubu ari mu Rwanda ari naho ari gukorera umurimo w’Imana mu itorero rya New Jerusalem mu Kagarama, akaba ashinzwe paruwasi ya Kicukiro n’ivugabutumwa. Kuvuga ubutumwa mu buryo bwo kubwiriza akaba aBifatanya no kuririmbira Imana.

Pastor M Gaudin wabayeho umuyobozi w’abanyeshuri bakijijwe b’abanyarwanda basengeraga muri kaminuza yigagamo mu Buhinde, nyuma yo gusoza kaminuza, kuri ubu ari mu Rwanda ari naho ari gukorera umurimo w’Imana mu itorero rya New Jerusalem mu Kagarama, akaba ashinzwe paruwasi ya Kicukiro n’ivugabutumwa. Kuvuga ubutumwa mu buryo bwo kubwiriza akaba abifatanya no kuririmbira Imana.

Mu kiganiro na Isange.com, Pastor M Gaudin yavuze ko muri iyi minsi afite  indirimbo 6 amaze gukora ziri kuri album yise ‘Zaburi za Gaudin’, nyuma y’aho akaba ateganya kuzazibamurikira. Nubwi afatanya umuziki no kuba umushumba, Pastor M Gaudin avuga ko akazi ke gakomeye ari ukuba umushumba.

Pastor M Gaudin akiga mu Buhinde yari umushumba wa Israel Mbonyi , inshuro nyinshi bakaba barabaga bari kumwe, bakaririmbana zimwe mu ndirimbo, basengana n’ibindi bitandukanye bahuriragamo bakiri mu buzima bw’ishuri.