“Akanwa karemewe kurya si ak’imibonano mpuzabitsina” Pasiteri Museveni.

0
194

Ntibibatangaze kuba mpisemo kwita Prezida Museveni  Pasteri. Ibyo mbitewe nuko uyu muyobozi ajya yamagana ibyagakwiye kuba byamaganwa n’aba Pasteri b’amadini, ariko ugasanga akenshi bicecekera cyangwa batabishyiramo umwete uhagije. Kubw’iyo mpamvu rero, njye, nyuma y’amagambo Prezida Museveni yatangaje, njye namufashe nk’umupasteri mwiza. Nyakubahwa rero mukuriyemo ingofero.

Prezida Museveni ati : « Akanwa karemewe kurya, si ak’imibonano mpuzabitsina »

Aya ni amagambo  Prezida Museveni aherutse gutangaza, yamagana imigenzereze igenda yinjira muri Afrika, ikomotse  mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Aya magambo nyamara si Museveni uyavuga wenyine kuko na Bibiliya ijya ivuga asa nayo.

« Niko ubugenge bw’umugore wa maraya bumeze, ararya akiyunyuguza, maze akavuga ati ’Nta kibi nakoze’ » Imig 30,20

Abaheburayo 13,4 » Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi, Imana izabaciraho iteka. »

Ikibazo cyo kumenya ibikwiye n’ibidakwiriye gukorwa hagati y’abashakanye, mu gihe bakora imibonano yabo yihariye, gishobora kutumvikanwaho  na bose. Ariko icyo buri mukristo yari akwiye kwitaho, ni ukumenya ko isi ya none iyobowe n’ishoramari mu mafilime y’ibikorwa by’urukozasoni, iyobora abantu kugira imigenzereze imwe mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, ku buryo muri iki gihe, n’ibyashoboraga kutemerwa  benshi babifata nk’ibisanzwe , cyangwa ndetse nk’uburenganzira bwabo ntavogerwa.

Tubona nyamara ko umukristo adakwiye kwirengagiza imbuzi z’ijambo ry’Imana rimuhamagarira kwirinda igisa n’ikibi cyose,akitandukanya, n’ibiteye isoni n’ibyonona, kandi akagira ubwenge akamenya ko abari inyuma y’ariya mashusho y’urukozasoni, bifitiye gahunda ihishe yo kworeka isi yose mu bikorwa by’ubuhehesi n’ibyonona.

Ku rundi ruhande ariko tubona ko imibonano mpuzabitsina isesuye  hagati y’abashakanye itagomba gufatwa nk’ikintu kizira, nkuko benshi bagiye babivuga ku itorero berekana ko nta bwisanzure muri urwo rwego ku bakristo. Bibiliya yerekana ko hagati y’abashakanye ubwo bwisanzure mu mibonano bugomba kubaho aho ivuga ko « Abashakanye batagomba kwimana  , keretse igihe babyumvikanyeho » 1 kor 7,5

Twarangiza tuvuga dute ?

Abashakanye bakwiye gufatanya bakibaza iki kibazo « Ese ni iki Imana ifata nk’ubuhehesi, ibiteye isoni, ibyonona, ibidakwiye ? nyuma yo kwibaza ibi bakwiye kwemeranyaho ibikwiye kuba mu mibonano yabo n’ibidakwiye, bakamenya n’impamvu ya buri kintu n’inkomoko yacyo.. ntidukwiye kandi kwirengagiza ijambo ry’Imana ryamagana gukoresha  imibiri uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Abaroma 1,26.

MITALI Adolphe.