Pasiteri Ntambara Saturday yihanukiriye avuga ko azajya yamamaza Apotre Rwandamura nkuko yamamaza YESU!

6
115
Pastor Ntambara Saturday

Ku cyumweru tariki ya 11/06/2017 Pastor Ntambara yasingije  Apotre Rwandamura ku mugaragaro ko nta wundi muntu  yavuga nka Yesu uretse we. Abantu bari bateraniye kuri Stade ya IPCR Kicukiro ahavugiwe aya magambo bifashe ku munwa bibaza impamvu buri gihe iyo Past. Ntambara avuga atabura gusingiza Apotre Rwandamura nk’uvuga Yesu, kugeza ubwo abivugiye ku mugaragaro.

Gusingiza abashumba ni ikintu kimenyerewe hirya no hino mu matorero. Ibi bikunze kubaho ku buryo bigeze ku rwego rwo gukabya kabone nubwo usingizwa yaba yakoze amakosa aremereye, akomeza gusingizwa ntihagire umuhana cyangwa se ngo amwereke ikosa kubera kumutinya.

Pastor Ntambara Saturday Innocent avuga ko azajya yamamaza Rwandamura nka Yesu

Gusingiza umuntu si bibi ariko iyo bigeze aho umuntu avuga ko yavuga runaka nkuko avuga Yesu biba bigeze kure. Ijambo ry’Imana rigira riti “nta rindi zina twahawe gukirizwamo nk’irya Yesu  kandi amavi yose azamupfukamira”

Apotre Charles Rwandamura

Abashumba bamwe bashaka gucinya inkoro ku bandi babashakaho kuba abatoni bitewe n’inyungu zabo bwite baba bagambiriye. Kuba umushumba umwe atinyuka kuvugira mu ruhame ko yamwamamaza undi nkuko Yamamaza Yesu bigaragaza ko ikosa ryo se yakora adashobora kurimubwira kabone nubwo yaba amuganisha mu irimbukiro.

By RUGAMBA Erneste

6 Ibitekerezo

  1. Uko Imana imenagura ikarimbura ibigirwamana se ntimubizi! Mube muretse gato murebe!! Ntizareka icyubahiro cyayo ngo gihabwe Rwandamura!! OYA

  2. Imana ya Israel Yo ubwabyo yivugiye ko wri Imana ifuha. Kandi ko itazafata icyubahiro cyayo ngo igihe indi!! Urakoze Mana ko uri Imana itivuguruza. Icyubahiro ni ikuzo gusingizwa no gupfukamirwa byose ni ibyawe ibihe bidashira. Amen

  3. Hagowe intama kabisa(abakristo) ni gute umuntu ayoborwa n’umupasiteri nka Saturday??? Wamamaza umuntu w’inyama n’amaraso?!!

  4. Bene Data nimwitondere iby’iki gihe cy’imperuka. Uyu mu Bishop ufite imbaraga zo mu ihembe yabura ate kwishakira icyubahiro. Ntarindi zina uretse irya Yesu rikwiriye kwamamazwa kuko ariryo dukirizwamo.

Comments are closed.