Paruwasi ya ADEPR Kimihurura yibutse Abari abakristo bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

0
100

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iteroro rya ADEPR Paruwasi ya Kimihurura, tariki ya 17 Kamena 2017, bateguye umuhango wo kwibuka abari abakristo b’iyo paruwasi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukaba wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri ADEPR Kimihurura rwerekeza ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

Uyu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’ururembo bwari buhagarariwe na Rev. Rurangiwa Emmanuel ndetse n’ubuyobozi wa Paruwasi ya Kimihurura n’abayoboke b’iyi paruwasi, ndetse n’ababuriye ababo muri iyi paruwasi.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku rusengero rwa ADEPR Kimihurura rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera, ahunamiwe hakanashyirwa indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, basaga ibihumbi bitanu (5000).

Rev. Rurangirwa Emmanuel, umuyobozi w’ururembo rw’umujyi wa Kigali yagarutse kuri gahunda itorero rya ADEPR ryafashe yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abayoboke ba ADEPR, no kuremere abasizwe iheruheru n’aya mahano , aho buri paruwasi yagiye yubakira inzu uwacitse ku icumu yakorewe abatutsi mu 1994.

Sifa Umutoni, umwe mu bayoboke b’itorero ADEPR Kimihurura witabiriye uyu muhango, yatangarije ikinyamakuru isange.com ko igikorwa nk’iki nk’urubyiruko bibafasha gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda, bityo bikabafasha kubaka ejo hazaza hazira ivangura, amakimbirane n’ibindi bityo ubumwe n’ubwiyunge bukarushaho gusagamba mu Rwanda.

Sifa Umutoni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango

Uwizeye Pracide, umwe mu bayoboke b’itorero ADEPR Kimihururra nawe witabiriye iki gikorwa, avugako abonako igikorwa cyo kwibuka ari indashyikirwa kuko bituma itorero ryibuka abarisengeragamo, kandi ukongera kuba umwanya wo kwegerana no kwibukiranya amateka yaranze igihugu.

Yagize ati:” Igikorwa nk’iki nigiramo kubana neza n’abandi ndetse nkongera kuzirikana ababohoje igihugu bagahagarika Jenoside, bakubaka u Rwanda rubereye abanyarwanda bose kugeza ubu.”

Uyu muhango wakomereje ku rusengero rwa ADEPR Kimihurura, ahahuriye abakristo bose b’iri torero bagahabwa ibiganiro bigendanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kimihurura, aganira n’ikinyamakuru isange.com, avuga ko bateguye iki gikorwa ngaruka mwaka, bagamije kwibuka abakristo babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umushumba wa Paruwasi ya Kimihurura Rev. Pastor MUGIRANEZA Jean Baptiste

Mu magambo ye yagize ati” Kugeza ubu, abo twibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri paruwasi yacu ya Kimihurura ni 23, mbese nibo tumaze kumenya. Twateguye iki gikorwa cyo kwibuka mu rwego rwo kunamira no guha agaciro izo nzirakarengane zari ingingo z’itorero ryacu”

 

Mu gihe abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku ncuro ya 23, amaparuwasi yose agize itorero rya ADEPR hirya no hino mu gihugu akomeje igikorwa cyo kunamira abari abayoboke b’iri torero bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no kuremera imiryango yasizwe iheruheru n’aya mahano.