Paruwasi ya ADEPR Batsinda yibutse Abari abakristo bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

0
108

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iteroro rya ADEPR Paruwasi ya Batsinda, tariki ya 26 Gicurasi 2017, bateguye umuhango wo kwibuka abari abakristo b’iyo paruwasi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukaba wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ku Kinamba rwerekeza ku urwibutso rwa Gisozi.

Uyu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu, bwari burangajwe imbere na Bishop Sibomana Jean. Ubuyobozi bw’ururembo rw’umujyi wa Kigali, bwari buhagarariwe na Rev. Joseph Hakizamungu. Ubuyobozi wa Paruwasi ya Batsinda n’abayoboke b’iyi paruwasi, ababuriye ababo muri iyi paruwasi.

Abakristo ba ADEPR Batsinda bari bitabiriye uyu muhango

Muhorakeye Fortunée, warokokeye muri iyi paruwasi, avugako kuba itorero rya ADEPR ryarafashe umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abakristo ba ADEPR, avuga ko kuri we ari ingirakamaro kuko bituma abona aho yibukira umubyeyi we.

Yagize ati,” Navukiye muri iyi paruwasi niho twasengeraga usibyeko nashakiye I Kibungo. Umubyeyi wanjye bamwishe muri Jenoside bamuroha muri Nyabarongo, rero mbere sinabashaga kubona aho mwibukira,. Mfatanya na ADEPR kwibuka kuko mubo twibuka uyu munsi harimo umubyeyi wanjye Murekeyisoni Immaculée, ndetse n’abana banjye nibakura nzajya nzana nabo kwibuka umubyeyi wanjye.”

Muhorakeye Fortunee warokokeye muri iyi paruwasi

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Kinamba rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ahunamiwe hakanashyirwa indabo kumva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Urugendo rwo kwibuka, rwavuye ku Kinamba rusorezwa ku rwibutso rwa Gisozi

Nubwo umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda yifatanije n’abayoboke ba ADEPR Batsinda mu rugendo rwo Kwibuka rwavuye ku Kinamba rwerekeza ku Gisozi, akanafatanya nabo kunamira no gushyira indabo kumva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ntiyabashije gukomezanya nabo kubera indi mirimo yahise ajyamo.

Uyu muhango wakomereje ku rusengero rwa ADEPR Batsinda, ahahuriye abakristo bose b’iri torero bagahabwa ibiganiro bigendanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Batsinda, aganira n’ikinyamakuru isange.com, avuga ko bateguye iki gikorwa ngaruka mwaka, bagamije kwibuka abakristo babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu magambo ye yagize ati” Kugeza ubu, abo twibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri paruwasi yacu ya Batsinda ni 2, mbese nibo tumaze kumenya. Twateguye iki gikorwa cyo kwibuka mu rwego rwo kunamira no guha agaciro izo nzirakarengane zari ingingo z’itorero ryacu, ariko haramutsi hari n’abandi twamenya nabo twabongera ku mazina dufite kuko turacyashakisha amakuru.”

Rev. Mutabazi, umushumba wa paruwasi Batsinda.

Rev. Joseph Hakizamungu, umuyobozi wungirije w’ururembo rw’umujyi wa Kigali yagarutse kuri gahunda itorero rya ADEPR ryafashe yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abayoboke ba ADEPR, no kuremere abasizwe iheruheru n’aya mahano , aho buri paruwasi yagiye yubakira inzu uwacitse ku icumu yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu gihe abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku ncuro ya 23, amaparuwasi yose agize itorero rya ADEPR hirya no hino mu gihugu akomeje igikorwa cyo kunamira abari abayoboke b’iri torero bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no kuremera imiryango yasizwe iheruheru n’aya mahano.