Padiri Kayisabe Vedaste ahamyako umunsi umwe amasomo yose azajya yigishwa mu Kinyarwanda.

2
294

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda byahuguwe ku mikoreshereze inoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda. Ayo mahugurwa y’iminsi itanu yitabiriwe n’abanditsi b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, yatangiye tariki 29 Gicurasi 2017 asozwa tariki ya 3 Kamena 2017 mu Karere ka Musanze. Padiri Kayisabe Vedaste ahamyako umunsi umwe amasomo yose azajya yigishwa mu Kinyarwanda.

Padiri Kayisabe Vedaste uyobora Seminari nkuru ya Kabgayi, umwe mubataze ikiganiro muri aya mahugurwa, avuga ko afite inzozi ko mu myaka iri imbere amasomo yose yigishwa abana b’u Rwanda azajya atangwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ku munsi wa gatatu w’amahugurwa y’abanyamakuru ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda bakoze umwitozo wo gucura amagambo ashobora gukoreshwa muri uru rurimi hagamijwe kurukungahaza no kwirinda gukoresha amagambo y’amanyamahanga, bemeza ko ‘charger’  (igikoresho cyifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone) cyitwa ‘Indahuzo’.

Iri jambo ryemejwe n’abari bahagarariye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco bemeza ko rizashyirwa ku rutonde rwa ‘ntibavuga bavuga’ rikabasha kumenyekana.

Abanyamakuru hamwe n’abayobozi batandukanye RALC, MHC bari bitabiriye amahugurwa

Iminsi itanu (5) yashize benshi mu bari bitabiriye aya mahugurwa, bagifite inyota, bifuzaga gukomeza kogoga imbibe z’ubukungu umuco wacu uhatse. Byagaragayeko nta mutungo ungana ururimi rwacu rwafashije abasokuruza bacu kumenyana, rugatuma bashyikirana ndetse bakanahuza urugwiro.

Mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015, ingingo ya munani (8) igira iti “Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zemewe mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Itegeko Ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi. (ubu hagiye kongerwamo n’igiswayili).

Inyandiko z’ubutegetsi zishobora kuba mu rurimi rumwe cyangwa ebyiri cyangwa zose mu zemewe mu butegetsi.”

Mu gitero cya kabiri cy’indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda hari umurongo ugira uti “…Ururimi rwacu rukaduhuza…”

Ibi byose bigaragaza agaciro gahabwa ururimi rw’Ikinyarwanda gihatse umuco, imigirire n’imitekerereze ya bene Kanyarwanda.

Burya si twe twatangiye kukiyandikira…Ishusho y’amabwiriza y’imyandikire yacyo

Mu ntangiro ya 1900 ni bwo abamisiyoneri b’abera batangije imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda bashaka koroshya inzira yo gukomeza gucengeza mu banyarwanda amatwara y’iyobokamana.

Mu 1911, Padiri Hurel Eugène yashyize hanze igitabo kitwa Manuel de grammaire Kinyarwanda kigaragaza imyandikire y’Ikinyarwanda.

Aha bari mu matsinda bungurana ibitekerezo kugusigasira ururimi rw’ikinyarwanda

Aya mabwiriza yavugaga ko kwandika ikinyarwanda bigomba gushingira ku iyigamvugo aho gushingira ko iyigantego n’iyigamajwi. Uyu mupadiri yavugaga ko iyo umuntu yanditse uko avuga akora amakosa menshi.

Mu 1921-1931, Padiri Schumacher Pierre na we yazanye amabwiriza ye ashingiye ku byo umuntu avuga anumva gusa azanamo amajwi atamenyerewe mu Kinyarwanda nka dj; djy; rdjy; bv.

Yazanyemo uburyo bwo kwandika amasaku ariko ntibwakoreshwa kubera impamvu zitandukanye zirimo kuvanga  amasaku n’iyitsa no kwitiranya ubugejuru n’ubutinde bw’ijambo.

Mu 1960, Padiri Kagame Alexis yazanye amabwiriza ashingiye ku isesengura ry’amagambo ashyiraho ibihekane bishingiye ku turemajambo (iyigantego).

Mu 1952-1980, inzobere mu iyigandimi André Coupez yazanye amabwiriza akuraho ku itonde ry’inyuguti ya L, anifuza ko ko inyuguti yo mu gihekane hagati irekwa (impfura  ikaba imfura, intsina ikaba insina).

Mu 1978, Inama ya mbere y’Igihugu ku myandikire y’ikinyarwanda yasabye ko igihekane ‘Bw’ cyandikwa gikoreshwa ahantu hose no mu ijambo Kabwayi (Kabgayi).

Iyi nama kandi yasabye ko aho kwandika jye, jyi, jyo, jyu, jya, cye, cyi, cyo, cyu, cya hajya handikwa ge, gi, gyo, gyu, gya, ke, ki, kyo, kyu, kya no gukorsha ibihekane nka nf, nv, ns, nsh aho kwandika mpf, mf, mv, nts, nc.

Mu 1985, Minisitiri Col Nsekalije Aloys yashyize hanze amabwiriza mashya agena ko ijambo Kabgayi rikomeza kwandikwa uku, kugabanya ikoreshwa ry’inyuguti ya L, itandukanya ry’amagambo (kuwa…bikaba ku wa…), yanagenaga imyandikire y’amazina bwite no kwerekana ubutinde n’imiterere y’amasaku mu nyandiko ya gihanga.

Kuwa 08/10/2014 Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yashyize hanze amabwiriza avuguruye ajya guhura n’aya yo mu 1985.

Imihini mishya itera amabavu. Aya mabwiriza ataravuzweho rumwe yakozwe hagendewe ku bipimo byifashishwa mu kugena imyandikire y’ururimi birimo kugabanya ibimenyetso, korohereza abenerurimi gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

Aya mabwiriza agena ko inyuguti ya “L” ikoreshwa mu magambo atatu gusa (Kigali, Repubulika na Leta) no mu mazina bwite y’amanyamahanga y’abantu cyanwa ahantu.

Agena ko gukurikiranya inyajwi bitagomba kurenza eshatu. Nko mu irangamutima (Yooooooo! Bakandika Yooo!).

Ibihekane “(n)jy” na “(n)cy” byandikwa gusa imbere y’inyajwi “a”, “o” na “u”. Imbere y’inyajwi “i” cyangwa “e” handikwa “(n)gi”, “(n)ge”, “(n)ki”, “(n)ke”.

Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “ts”, “pf” na “c” zibanjirijwe n’inyamazuru byandikwa: “ns”, “mf”, “nsh”. (Insinzi, Imfizi, inshuti).

Aya mabwiriza agena ko usibye mu ijambo Kabgayi, ingombajwi y’igihekane ‘Bg’ nta handi yemewe gukoreshwa.

Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na “si” ntizikatwa (nyiri ubuhanga, Amasunzu si amasaka, icyatumye ntaza ni uko ndwaye). Ijambo ‘Nyiri’ rishobora gufatana n’ijambo ribanjirije mu magambo amwe n’amwe y’icyubahiro (Nyiricyubahiro).

Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga atari ay’idini n’amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere y’amahanga yandikwa uko avugwa mu Kinyarwanda,). nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamo. Ferepo (Fraipont); Cadi (Tchad).

Intiti Prof Niyomugabo Sipiriyani, Intebe y’inteko, watangiye adusogongeza ku cyanga ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, yagarutse ku mateka yarwo, avuga ko ari rwo rubumbatiye ubuzima bwacu kuko rwafashije abasogokuru n’abasogakuruza bacu gushyikirana kugira ngo tugere aho tugeze ubu.

Prof Niyomugabo Cyprien Intebe y’Inteko, uyu akaba ari we uhagarariye itsinda ry’intiti mu rurimi rw’ikinyarwanda mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC)

Niyomugabo avuga ko uru rurimi kavukire we yita ‘Urumaama’ ari rwo ababyeyi bacu bonse natwe bakarudusangiza, akavuga ko burya n’Umunyarwanda wavukiye mu mahanga Ikinyarwanda agifata nk’ururimi kavukire kandi ahora yifuza kukivuga no kukimenya neza.

Byongeye kandi,  Prof. Niyomugabo ashimangira ko Ikinyarwanda kigomba kurindwa kwangizwa kubera ko cyubakiweho umuco w’Abanyarwanda n’indangagaciro zabo, ati “Iyo tuvuga Ikinyarwanda tuba tukivuga nk’ururimi n’umuco kuko Ikinyarwanda ntushobora kugitandukanya n’umuco w’u Rwanda; Ikinyarwanda ni ururimi ariko kikaba n’umuco w’u Rwanda, Ikinyarwanda kikaba umuyoboro w’indangagaciro na kirazira by’umuco w’u Rwanda.”

Ku munsi wa kane ubanziriza uwa nyuma, Umuhanzi w’umwanditsi, Gasimba Francois Xavier na we yadusogongeje ku mvugo n’inyandiko za gihanga. Uyu mugabo wanditse ‘Isiha rusahuzi’ mu 1987 avuga ko inyandiko za gihanga zitandukana n’inyandiko zisanzwe, gusa akavuga ko izi nyandiko zishobora gutatira imyandikire inoze kugira ngo umwanditsi areshye abasomyi.

Ku munsi wa nyuma, twaganirijwe n’Intiti Ambasaderi Mfizi Christophe, Dogiteri Ndahiro Alfred, Mbungiramihigo Peacemaker na Padiri Kayisabe Vedaste bose batugaragarije uruhare rw’Umunyamakuru mu kubungabunga ururimi n’Umuco by’u Rwanda.

Aba bagabo b’inararibonye mu by’indimi na Politiki bahuriza ku kuba ibikorerwa mu gihugu byose bifitanye isano n’ururimi rw’Ikinyarwanda ruhatse Umuco nyarwanda ufasha abaturarwanda kugaragaza itandukaniro n’abandi.

Padiri Kayisabe Vedaste uyobora Seminari nkuru ya Kabgayi avuga ko afite inzozi ko mu myaka iri imbere amasomo yose yigishwa abana b’u Rwanda azajya atangwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Bamwe mu bahugurwaga bavuze ko bitashoboka kuko twize mu ndimi z’amahanga kuko bene izo ndimi babaga bafite byinshi basangiza amahanga. Padiri Kayisabe ati “ None se twe nta byo dufite twasangiza amahanga?”

Iki gitekerezo gisa nk’icyashyize akadomo kuri aya mahugurwa ntigitandukanye n’ibyatangajwe ku munsi wa mbere na Prof Niyomugabo Sipiriyani uyobora Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco wavuze ko ubu ururimi rw’Ikinyarwanda ruri kwigishwa mu bihugu bitandukanye ku Isi nko muri Amerika n’ahandi.

Ntawashidikanya ko buri munyarwanda akwiye guterwa ishema n’igihugu ke ariko burya biba agahebuzo n’iyo yiyumvisemo ururimi kavukire (Ikinyarwanda) kurusha izindi ndimi kuko ari cyo cyonyine gishobora kumutandukanya n’abanyamahanga bahuje uruhu (Abirabura).

Abanyamakuru barasabwa kuba umusemburo mwiza mu kwigisha Ikinyarwanda mbonera nk’abantu ijwi ryabo rigera kure kandi rikumvwa na benshi.

2 Ibitekerezo

    • Ntabwo Padiri KAYISABE ayobora iseminali nto ahubwo ayobora inkuru yitwa philosophicum y’i Kabgayi

Comments are closed.