Nyuma yuko Perezida Kagame ababwiye ko “Azabamerera nabi” abayobozi bashinzwe guteza imbere siporo yo gusiganwa ku maguru barakora iki?

3
137

Nyuma Yuko Perezida Kagame ababwiye ko azabamerera nabi, Ba Ministre bafite aho bahuriye n’inshingano zo guteza imikino yo gusiganwa ku maguru, barakora iki?

Nyuma yuko Prezida avuze ariya magambo ko azamerera nabi abayobozi baba batujuje inshingano zabo mu byerekeranye no guteza imikino imbere na siporo; numvise mu mutima wanjye niruhukije ngira nti : Ahuuu, ubwo noneho Perezida abibwiriye ahari bigiye gukorwa.

Impamvu mvuga ibi nta yindi nuko iterambere ry’ imikino ngorora ngingo (Athletisme) cyane cyane gusiganwa ku maguru; ndi mu bariharaniye. Ibyo nabikoze nandika mu binyamakuru bitandukanye, ariko si ibyo gusa , nigiriye mu cyaro, mu mashuri , nsanga Abayobozi b’ibigo by’amashuri, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’I Mirenge (Aho ni mu Mirenge ya Cyumba, na Manyagiro;mu Karere ka Gicumbi), nifuza ko twafatanya gutangiza igikorwa gihoraho gishyigikira imikino ngororangingo, cyane cyane gusiganwa ku maguru. Nkuko nabivugaga mu mwandiko nanditse nyuma yaho, ubushake buke bwa bamwe muri abo bayobozi,n’indi ngeso ntavuze hano, byambereye inkomyi, icyo gikorwa nticyagerwaho. Ibyo byababaje urubyiruko rwo muri ako gace, rwari rwashishikajwe n’icyo gikorwa.

Ikibazo gishingiye kuki?

Ikibazo kiri ku buyobozi butagaragaza ubushake bwo gushaka no guteza imbere impano ziri mu bo barebera kandi bahagarariye, no kutarangiza inshingano bashinzwe gukora ndetse barahiriye gusohoza aho bakora hatandukanye.

Ikibazo kandi kiragaragarira ku kutabaho kw’imikino na siporo mu byaro byose byo mu Rwanda, mu bigo bitandukanye by’amashuri, ibyo bigakomeza bikagaragarira ku musaruro muke uboneka iyo abasore bacu n’inkumi bagiye kurushanwa iyo mu mahanga.

Hari imyaka ikwiye imikino cyangwa siporo runaka ngo habeho  kubyazwa umusaruro ugaragara , yaba irenze bikaba birangiye. Siporo yo gusiganwa ku maguru kimwe na siporo zindi ikwiye gutangirira mu mashuri abanza. Nonese ko ubona mu mashuri hafi ya yose aho mu byaro nta mikino nk’iyo ikorwa (keretse bimwe navuze ko ari ibyo kwiyerurutsa) , tuzategereza ko abana barangiza amashuri yisumbuye babone ubutangira imyitozo, abo bantu bazaba hari icyo iyo mikino izaba ikibamariye? Abo hari imidari twabategaho?

Muri uyu mwandiko ndagira ngo nongere ntunge agatoki ku kibazo, ntange n’umusanzu wanjye nerekana icyo mbona gikwiriye gukorwa, ngo habe iterambere ry’iriya mikino navuze haruguguru.

Bagarira yose.

-Muri iki gihe ibihugu byinshi byugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri kiboneka cyane cyane mu rubyiruko, ari rwo rugize umubare munini w’abaturage, hano mu Rwanda. Mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’iki kibazo, uburyo bwose bushoboka bwatuma uru rubyiruko rubona icyo rukora , buba bukwiye kwitabwaho. Aho ni mu rwego rwo gushakira abantu akazi.

-Akamaro k’imikino na sporo ndatekereza ko bitakiri ngombwa kugasobanura, aho uruhare rwa siporo mu kurwanya indwara no kubaka umubiri hatashira isaha bitavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye(Ubanza n’iyo saha ari nyinshi).

-Inshingano zo gukoresha impano buri wese aba yarahawe. Iyi mpamvu nayo nyiha agaciro nk’umuntu wemera ko ubushobozi umuntu aba yarahawe, (akaba yabugira kurusha abandi, cyangwa abwihariye), haba hari impamvu yabuhawe, bikaba byaba ari nk’ikosa, kutazigaragaza ngo azibyaze umusaruro.

Nkuko nabivuze nti bagarira yose, mu rwego rwo gushakira urubyiruko imirimo n’ibyaruteza imbere , nta kintu na kimwe gikwiye gusuzugurwa ngo iki ni gito kiriya ni kinini. Abana bose uko bari mu mashuri siko bazakora mu biro runaka. Niyo mpamvu hakwiye gushakishwa uburyo bwose bwahesha impano zitandukanye kuzamuka. Ubu buri wese amaze kubona amafaranga ari mu isi y’umupira w’amaguru., Abantu bakijijwe n’impano yo kumenya guconga umupira, aho abakinnyi b’abahanga barimo kugurwa akayabo k’amafaranga. Ibyo biragaragara no mu mpano yo kuririmba, aho benshi iyo mpano itunze ingo zabo.

Mu byaro hafi ya byose byo mu gihugu , mu mashuri (aya niyo nibandaho kuko ariho urubyiruko rwashobora kuboneka byoroshye) siporo n’imikino mu by’ukuri ntibihagaragara, n’aho biboneka ni bya bindi byo kurangiza umuhango , nta musaruro byatanga.

Nta nzitwazo zikwiye kuri iyi ngingo.

Mu bintu bisabwa mu guteza imbere inzego zitandukanye mu gihugu, impamvu y’amikoro make ikunda kuvugwa. Ariko muri uru rwego, urwo rwitwazo hano mu gusiganwa ku maguru ntirufatika:

Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru, ntirisaba ibintu by’umurengera cyane. Ibihugu birimo kwesa imihigo ku rwego rw’isi yose, si bya bihugu bikungahaye ku bukungu, ni za Kenya , Ethiopia, ibi bihugu duturanye. Nta kindi baturushije ni bwa bushake navugaga n’urukundo baftiye urubyiruko rwabo.

Impamvu ituma biriya bihugu biba ibya mbere ni imiterere y’ukuntu bimeze. Ni imisozi bafite. Nonese nkuko Prezida Kagame abivuga imisozi niyo yabuze muri iki gihugu, ko ngo ikitarabuze mu rutoki ari amakoma? Habuze se abantu bayizamuka ?  Nkuko Prezida Kagame yabivuze ko dufite abantu banayizamuka bikoreye, mu Rwanda ugeze nk’iriya mu majyaruguru, usanga guhera mu bwana umwana waho azamukana iyo misozi ijerikani y’amazi, mbwira rero noneho wamufashijeho gato ukuntu yagenda mu marushanwa , nta kintu yikoreye ku mutwe!

Ibikoresho nabyo bigendana n’iyi sporo yo gusiganwa simbona ko ari byo bihambaye. Nonese ni iki kibura?  Wenda reka abishoboye  kuturusha ku bindi badutware imidari mu yindi mikino; ariko twe kwirangaraho ku italanto twari twahawe.

Ni iki bisaba Abashinzwe iyo mikino , ba Ministre bafite sporo n’imikino mu nshingano  zabo, Ministre ushinzwe iby’Uburezi n’ushinzwe iby’ubutegetsi bw’igihugu, barakora iki kuri iki kibazo?

Icyakorwa.

Minisitiri ufite siporo n’imikino mu nshingano zawe, ni wowe ubwirwa!

Nubwo iki gikorwa mu rwego rwo kugishyira mu bikorwa , bisaba ubufatanye bwa za Ministeri zitandukanye, ariko ubibazwa mbere na mbere , ni Ministre ushinzwe iby’iyo mikino. Nyakubahwa nibakumerera nabi ntuzavuge ngo wararenganye.. Ziriya Ministeri zindi iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’Uburezi, uzazitabaze nizanga kubyitabira uhe raporo Nyakubahwa Prezida Kagame, ubundi abe aribo amerera nabi, urwikureho.

Nyuma yo kwerekana ubutunzi dufite n’amahirwe dufite yo kuba twateza imbere ugusiganwa ku maguru, habonetse ubushake icyaba gisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.

Dore uko mbona byakorwa.

-Gushyiraho kalendari y’amarushanwa mu rwego rw’ibigo by’amashuri, mu mirenge, mu turere no ku rwego rw’igihugu

-Gusaba abayobozi b’ibigo byose by’amashuri ari mu gihugu kugira itsinda ryo gusiganwa ku maguru (Club d’athletisme), aha hakazavamo itsinda rihagarariye umurenge, n’itsinda rihagarariye akarere.

-Gukoresha irushanwa rihuza ibyo bigo buri gihembwe, mu rwego rw’imirenge,uturere na rimwe mu mwaka mu rwego rw’igihugu (Uwabikora nk’uko hakorwa Umurenge Kagame Cup, ubanza byagira umusaruro)

-Gusaba aba Meya, Aba nyamabanga Nshingwabikorwa, Abashinzwe iby’uburezi, , Abashinzwe siporo n’imikino , bose gushyira mu bikorwa ibi byemezo .

-Gushaka uburyo iki gikorwa cyaba igihoraho, atari bya bindi biba mu rwego rwo kwizihiza ikintu runaka gusa, bimwe bikoresha irushanwa rimwe mu mwaka. Biriya nta musaruro byatanga.

Ibi ni bimwe mu byo mbona byakorwa, ariko ababishinzwe bandusha ubunararibonye bakwiga neza ibyakorwa byose bituma iyi mikino itera imbere.

Ngibyo ibyo mbona byadufasha gukorera neza urubyiruko rwacu natwe n’igihugu cyacu; tutiyanze.

Ibi byashoboka ko byakorwa no mu kuzamura impano zo kuririmba, kubyina, hakaba amatsinda n’amarushanwa , byose bikagendera hamwe na siporo. Ibyo nabyo ntituzabishakire ikindi gihe.

MITALI Adolphe.

3 Ibitekerezo

Comments are closed.