Nyuma ya Dominic Nic, Umuhanzi Bon Fils nawe agiye kunyunguta ku buryohe bwo kwemera gukora icyo yategetswe n’Imana.

2
154

ADEPR Nyarugenge; izwiho kugira abahanzi bafite imyumvire n’imyitwarire yindi itandukanye rwose n’iyabo dusanzwe tubona mu kibuga cya Gospel yo mu Rwanda. Abahanzi Alexis Dusabe, Dominic Nic, Bobo Bonfils ndetse na Vincent wahoze aririmbana na Serge Iyamuremye, bafashe ikindi cyerekezo gishya cy’ubuhanzi.

Mu nteruro imwe itomoye, aba bahanzi usanga bavuga ko “Imana” ibategeka uburyo bwabo bagendamo, bigengesereye, mbese iby’ubusitari babirambitse hasi. Iyo urebye uburyo Umuhanzi Alexis Dusabe na Dominic Nic bari babayeho mu ndorerwamo ya kera ukabagereranya n’iki gihe, usanga ari abantu bahabanye cyane.

Umuhanzi Bobo BonFils nawe waje muri ADEPR mu 2012, avuye mu Itorero benshi bita (inzaduka y’ububyutse) kuva ubwo ahindura burundu imico, imyifatire ndetse n’imigendere mu buhanzi bwe. Yabaye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge imyaka 2, maze yinjira muri Korali yaho yitwa Hoziana, nuko akurikiza amahame agenga umuhanzi winjiye uba muri ADEPR by’umwihariko i Nyarugenge.

Si Bonfils gusa, kuko na Vincent wari uzwiho kuba yararirimbanaga na Serge Iyamuremye mu Itsinda rimwe ryiyitaga “Vincent &Serge” nawe yaje gutandukana na Serge avuga ko hari ahandi Imana imwerekeje. Uyu, byose byaje kurangira iby’ubuhanzi abishyize hasi ariko uyu munsi akaba ari umuririmbyi muri Chorale Gloria.

Tugarutse kuri Bobo BonFils wari ufite indirimbo zikunzwe ariko akazitwaramo bya Gisitari uyu munsi akaba yarahindutse “UMUHANZI UGENGWA NA MWUKA” wemeye guhara ubusitari akajya muri korali, akagengwa n’amahame ndetse n’imyumvire y’abahanzi baba muri ADEPR Nyarugenge, kuri ubu twavuga ko hari byinshi amaze kubaka mu buryo bumuha ikizere cyo kuzabona umusaruro munini ugereranije n’urwego yari ho mbere.

Ubu buryo aba bahanzi bahisemo, bwabanje kunegurwa bikomeye na benshi mu bahanzi bagenzi babo, ariko nyuma biza kugaragara ko bugenda bubaha uburyo ntakuka bwo kugera ku nzozi zabo. Urugero rwa hafi, ni Umuhanzi Dominc Nic uherutse gukora igitaramo gikomeye yise “The Victory…” akaba yaragikoze amaze imyaka 2 atigaragaza ahubwo abaza Imana icyo yakora, maze nawe ikaza kumusetsa ku munsi w’igitaramo.

Tugendeye ku buryo Dominic yasaruye ku matunda yo gutegerezanya kwihangana, ntitwatinya kuvuga ko na Bobon Bonfils ashobora kuzatungura abantu benshi by’umwihariko abahanzi batangiranye uyu murimo ariko kandi tutaretse n’abahanzi bakuru. Impamvu tuvuze abahzni bakuru ni uko tuzi ko harimo abadashobora gutinyuka gutegura ibitaramo muri iki gihe ahanini bitewe n’uburyo bategura cyangwa se indi myitwarire ituma Itorero ritabashyigikira.

Kuba BonFils yarabaye mu rusengero imyaka 4, bigaragaza ko ashobora kuba amaze kugira amaboko menshi ku buryo ashobora nawe kuzanyunguta ku buryohe bwo gutegereza yihanganye, akaba yarahinduye imico, imyitwarire ndetse n’imyumvire ya gisitari. Hari abanyamakuru n’abahanzi bamaze igihe bavugira mu matamatama ko bafite amatsiko menshi yo kureba uburyo uyu muhanzi azabasha gusimbuka uru rukiramende.

Iki gitaramo cya BonFils yise “Isi yose ikubahe” biteganijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 18/12/2016 kuri ADEPR Nyarugenge kuva saa 15h00 – 18h00 kwijira bikazaba ari ubuntu. Azafatanya na Dominic Nic, n’andi makorali kimwe n’umuvugabutumwa witwa Jean Bosco wagaragaye yigisha mu gitaramo cya Dominic Nic, akaba yarakunzwe bikomeye n’abantu bari bakitabiriye.

Peter Ntigurirwa / Gospel Promoter.

2 Ibitekerezo

Comments are closed.