Nyirabukwe wa Pastor Emmanuel Ndayizeye yitabye Imana

0
112

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2018,nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo kubo mu muryanngo wa Ev.Ndayizeye Emmanuel ko nyirabukwe yitabye Imana.Nyakwigendera  Therèse Mukerabirori  yitabiye Imana  mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.Pastor .Ndayizeye Emmanuel  ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR mu bigo byihariye harimo amavuriro,amashuri,gereza n’izindi nzego.

Nyakwigendera yahoraga yishimye kandi akunda Imana

Mu butumwa bugufi bwa Pastor  Ndayizeye Emmanuel yashyize ku rubuga rwe rwa facebook yavuze ko bababajwe cyane no kubura umubyeyi wabo akaba na nyirabukwe asaba ko basengera umuryango  by’umwihariko umufasha we Mbabazi Gisele.Mu buhamya Isange.com yahawe na Ntihinduka Delivrance mushiki wa Ndayizeye Emmanuel yavuze ko nyakwigendera yazize urupfu rutunguranye ngo kuko kuwa kane w’iki cyumweru yari muzima ari mu gihe cy’ijoro afatwa  n’uburwayi butunguranye ari nako imbaraga ziba nkeya berekeza kwa muganga birangira Imana imwisubije.

Gushyingura Nyakwigendera biteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018 kuva saa kumi z’umugoroba.