Nyabihu: Umuhanzi Danny Mutabazi ategerezanyijwe amatsiko we n’ itsinda ry’Abaramyi muri “Calvary Tour”

2
50

Iki n’ igikorwa uyu musore akaba n’umuhanzi umaze kwigarurira imitima yabatari bake hano mu gihugu cy’u Rwanda  Danny mutabazi, aho  mu mwaka wa 2017 ari yatangije igikorwa yise” Calvary Tours” akaba yaratangiriye mu Intara y’I burasirazuba mu Karere ka Rwamagana, nyuyma aza no kwerekeza mu karere ka  Musanze, ahitwa ku Muhoza.

Ni kuri iki cyumweru tariki 04 Gashyantare 2018 nibwo Umuhanzi  Danny Mutabazi azaba yerekeje  mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Nyabihu mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Jenda, nkuko yagiye abitangaza yagiye agira ati:” zimwe mu ntego  mfite ni ukuvuga ubutumwa  abantu bakihana kandi  Nzabikomeza uko nzashobozwa kose n’aho bazankingurira hose, ikindi ni uko aho nzakorera mba nateguranye na za korari zaho zikamfasha ndetse n’ Itorero muri rusange, Muri make ni ivugabutumwa ritagamije kandi ndushaho kunezerwa cyane iyo mbonye  abizera bashya, kdoreko mubitaramo byajye kwinjira biba ari ubuntu.

Bikaba biteganyijwe ko uyumusore azamanukana nabandi bahanzi batandukanye barimo nka Papy Claver, hamwe nandi makorali yo kuri uwo mudugudu wa Jenda(Korali Siyoni, Korali Umuriri,…)

Danny Mutabazi  yamenyekanye cyane   mu ndirimbo yise CALVARY, akaba ari nayo yitiriye igikorwa yihaye cyo kuzenguruka Igihugu cy’ u Rwanda mugikorwa yise  “Calvary Tour Live Concert”. Tubibutseko Iki gitaramo kizaba taliki ya 04 Gashyantare 2018 guhera saa munani z’amanywa.

 

Nd. Bienvenu/ Isange Corporation

2 Ibitekerezo

Comments are closed.