“Nta wundi ufite ingeso nziza nk’iza Yesu uretse Perezida Kagame. Ni asoza imirimo ye Imana izamuhe intebe y’ijuru” Apotre Rwandamura

36
164
Apotre Charles Rwandamura yatangaje kumugaragaro ko ubumwe bw’amatorero yavutse ubwa kabiri bashyigikiye Perezida Paul Kagame

“Nta wundi ufite ingeso nziza nk’iza Yesu uretse Perezida Kagame. Ni asoza imirimo ye Imana izamuhe ijuru” Aya ni amagambo yavuzwe na Ap.Rwandamura Charles kuwa 11/06/2017 mu gihe abakristo bahuriye mu matorero yavutse ubwa kabiri baari mu gikorwa kigamije kurebera hamwe uburyo bazitabira amatora ateganijwe kuwa 4/8/2017.

Muri iki giterane Rwandamura yakomeje agira ati “Nkunda Perezida Kagame kuko ku ngoma ye nibwo nambaye inkweto nziza, ku ngoma ye mfite umugore mwiza unyubaha, ku ngoma ye njya aho nshaka, ku ngoma ye mvuga icyo nshaka, ku ngoma ye abana bajye barize barangiza kaminuza, ku ngoma ye nashyingiye abakobwa banjye, ku ngoma ye nabonye inkwano nyinshi ubu mfite ifamu y’inka.

Njye ndamuvuga kuko yazanye iterambere mu Rwanda, njye ndamusengera kugira ngo azatorwe”

Umushuba w’itorero UCC Apotre Charles Rwandamura.

Apotre Rwandamura afatanije na Past.Nyamurangwa Fred bashishikarije abarokore bari bateraniye aho kuzatora Paul Kagame kuko yabahaye umudendezo wo gusenga, ikigeretse kuri ibyo igihugu cy’u Rwanda kikaba kimaze gutera imbere ku buryo bugaragarira isi yose.

36 Ibitekerezo

  1. Uyu Mugabo ngo ni Rwandamura ashaka kutuzanira umuvumo mu gihugu.ariho aravanga ibintu weee.Leta nitabare hakiri kare adakongeza uburakari bw’Imana.nasome bibiliya asobanukirwe icyo Imana yakoze umwami Herodi ashatse kwigereranya nayo ikamwohereza kurisha mu ishyamba.umusaza wacu turamukunda kdi n’Imana yamuduhaye wishaka kumuvangira di.bagufate.

  2. Yewe, ariko se ubundi ninde waguhaye izo nshingano? Ntukavange amasaka n amasakaramentu. Harya urakijijwe? Wageze mu ishuri se? Niba umukunda ko ari uburenganzira bwawe wamusengeye naho kujya mu ijuru biratwaranirwa. Nawe nugerayo uzashime Imana kuko uri kuyivangira ndetse n abakristo. Ibuke aho wavuye ukagwa. Imana ntikangwa n amahekaru yuzuye. Imana ikugenderere ikugarure uve mubyapolitiki utanashoboye. Wisebya Yesu ntawe usa nawe! Ukwiriye imbabazi pe

  3. Eeh! Please Rwandans let us ever respect people as our major character which differentiated us from other very many nation’s culture, say that,advising a person,training ,teaching or preaching etc doesn’t mean that you should abuse him or her . Thanks.

  4. Eeh! you people stop judging people like that! Charity begins @ home. Today Rwanda is a peaceful country where each & every person is free to express her or his views (thoughts) publicly. Therefore don’t abuse people! Let us have respect my dear Rwandans, In life never hesitate having discipline because is the major key in world,thanks.

  5. Kagame nanjye Ndamukunda, ni we nshaka nka Prezida.
    Ariko uyu Rwandamura wiyise n’amazina akaze ngo ni apôtre naceceke. Umuswa gusa. Ahubwo arimo kuvangira Umusaza wacu Kagame

  6. ..Rwandamura weee.. Koko??? Byose Byakozwe na Kagame????
    Kagame niwe wagukijije za ndwara zari zikwishe?? Urakoze Rwandamura wee.
    Ushimiye Yesu…umuhe she je icyubahiro……..

  7. Ariko muba mwigisha abantu cg murabayobya ntimukagereranye ibitagerenwa ejo uzigishabantu ko yabonye nijuru uriya nyakubahwa ibyo akora abikora nkumuyobozi ntabwo abikora nkintumwa ntimugakabye.

  8. Uyu apostle ateye ubwoba pe, indorerwamo asigaye areberamo ashatse yazikuramo. Ese we ko atigereranya na Yesu kandi ngo we ari apostle? Ese nta ngeso nziza Rwandamura yibonamo? Nyabu umuntu mujye mwibukako ari umuntu kandi akora bya kimuntu, Yesu we ni Imana, akora ibitunganye gusa. Abakristo mukurikiye Rwandamura mushishoze iyo aberekeza kuko si heza, perezida niba akora neza twabimushimira ariko kumuhwanya na Yesu ni ukwibeshya no kuyoba pe. Nawe iyo yumvise ibivugwa naba sycophants hari igihe bimutera kwibaza niba bagitekereza cyangwa se ubwonko barabushyize ku isahani.

  9. Rwandamura we, nkuvuyeho niba ugereranya ibikorwa by’Imana ukabihuza niby’umuntu, ukabije gufana cyane kuburyo bigeze aho ubonako ingeso za Yesu zihuye niza Nyakubahwa Kagame? Ibu njye ntarindi zina nabiha usibye guhakirizwa kuko uhakwa abikora neza. Ariko nkubu muba mwumva aya mareshyamugeni yanyu Kagame ayitayeho? Arabiziko muyavugishwa n’inda, harya ngo ibyiza byose ufite ubikomora kuri nde harya? Erega ni akanya gato ukazasaba za mpumyi zigukurikiye gusenga umuntu kuko nta tandukaniro ukibona hagati ye na Yesu? Harya ngo wicomokoye ku idini? Nubasha kwicomokora ku gifu nibwo uzaba utsinze kuko idini urimo ni iry’inda kandi si byiza kuwiyita umushumba n’umuhanuzi nubwo ubuhanuzi bwawe bumaze kugaragara nkaza ndagu zaba Nyiramicwira. Ikintu kimwe kimbabaza kandi ubu Rwandamura agize utubazo na leta wasanga ahinduye imvugo? Iyaba waruzi koko Imana nkuko ubibeshya wakamenye aho ugarukira mu kwicomeka kuri Kayisari, ukibukako iby’isi bihinduka bidateguje, urimo urayobya abo ushumba.

  10. Banagukurikirane wasanga ufite amakosa udashakako bakurikirana none utangiye nokwamamaza umukandida wacu tutagutumye mbese ntabwo uziko abanyarwanda aritwe twafashe iyambere kujyakubimusaba ngo yongere atuyobore

  11. Ayonamatakirangoyi inda niyo ikuvugisha ibyo turabiziko akoraneza umusaza ariko ntabwo yagutumyengo umusabire ijuru kuko imana niyoyamuhagurukije igisha ijambo ryimana nibabikunaniye wake akazi muri komisiyo yamatora cyangwa muri fpr

Comments are closed.