Ngiye kwikorera ubushakashatsi, ndebe niba ikigo gishinzwe ibarurishamibare kitaribeshye ku byerekeye umubare w’abafite akazi, n’abashomeri.

0
142

Ngiye kwikorera ubushakashatsi ndebe niba ikigo kibishinzwe kitaribeshye ku mibare y’abashomeri n’abafite akazi. Ndifuza kubanza gushima abantu bashishoje bagasanga umuhinzi wese atabarwa mu bantu bafite akazi, mu gihe ubuhinzi akora ari bumwe bwo kumutunga gusa, bitarimo gusagurira isoko.

Ndifuza  kandi gushima ikigo gishinzwe ibarurishamibare, icyifuzo baba bafite, nkuko Ndakize Michel , umukozi ukora muri icyo kigo, abitangaza;(kuri Radio Flash)  cy’uko inzego zishinzwe gukora gahunda z’iterambere ry’abaturage, zagendera  ku mibare y’ukuri. Kuri iyo ngingo ndasanga turimo gusenyera ku mugozi umwe, kuko nanjye ubu bushakashatsi nteganya, ariho buganisha.

Ndagira ngo mbanze mvuge ko kugeza ubu ntahakana ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo  gishinzwe  ibarurisha mibare, ku byerekeye imibare y’abashomeri n’abafite akazi, hano mugihugu, kuko iyo uhakana ibyavuye mu bushakashatsi runaka, ubyerekanisha ubundi bushakashatsi. Niyo mpamvu nteganya kwikorera ubundi bushakashatsi, bitewe nuko  mfite amakenga ku mubare wagaragajwe  n’ubushakashatsi bwakozwe, nkaba uwo mubare nywushidikanyaho; (niba ibyo nabyo atari ikosa);  ntekereza ko haba harabayeho kwibeshya, ibintu bishobora gushyikira umuntu wese,  cyangwa ikigo runaka cyose. Uku gushidikanya kandi nasanze atarinjye ugufite njyenyine,  nkurikije abagejeje ubutumwa kuri Radiyo Flash, mu gihe harimo ikiganiro cyatanzwe, na Ndakize Michel, umukozi wo muri kiriya kigo.

Muri ubwo bushakashatsi njyiye gukora , nzagendera kuri  buriya busobanuro bushya mpuzamahanga, nemeranya nabwo; buvuga ko umuhinzi wagurishije ku musaruro we , mu cyumweru kibanziriza ubwo bushakashatsi, uwo yitwa ko afite akazi. Iyo ngingo niyo ubushakashatsi bwanjye buzashingiraho.

Uburyo nzakoresha.

Ndateganya kuzafata umubare runaka w’imidugudu, (reka mvuge ko ndi umuntu ugenda mu cyaro, bityo nkaba mpazi); nteganye icyumweru kimwe, iyo midugudu yose izahuriraho ikorerwamo ubwo bushakashatsi; , ndebe abantu baba barajyanye umusaruro wabo ku isoko mu cyumweru, kibanziriza icyo cy’ubushakashatsi.

Ikindi kintu nzakora muri ubwo bushakashatsi, ni ukuzabanza nkamenya umubare muri iyo midugudu w’abantu bakora akandi kazi, katari ak’ubuhinzi.

Ibindi nzongera muri ubwo bushakashatsi.

Muri uko gushaka kumenya abantu baba barasaguriye ku musaruro wabo isoko, nzashaka kumenya umubare w’amafaranga bakuyemo , n’iminsi ayo mafaranga yashobora kubatungamo.

Iki kigo gishinzwe ibarurisha mibare cyatangaje ko ubu abashomeri mu gihugu ari 700.000, njye nkaba nteganya gukura mu bushakashatsi umubare uri hafi gukuba kabiri uriya watangajwe.

Nkeneye inama z’abandusha ibigendanye n’ibarura, kugira ngo nzagendere ku buryo bwo kurikora buhurizwaho na bose, ndetse Ndakize Michel yigomwe akamperekeza, byamfasha. Ibi byose ndabiterwa no gukunda, no kureba ku nyungu z’igihugu , ngera ikirenge mu Bayobozi bakuru b’igihugu, bagize iyo ntego “iya mbere” , mu kuyobora ibyo bakora byose.

MITALI Adolphe.