Ni ryari abanyeshuri b’Abadiventist bazubahiriza isabato mu mutuzo?

3
236

Byakunze kugaragara henshi mu bigo by’amashuri mu Rwanda haba ayisumbuye, amashuri makuru na za Kaminuza ko bahura n’imbogamizi mu masomo ndetse n’ibindi bikorwa bikorwa ku bigo byabo ku munsi wa Gatandatu, ku isabato , umunsi ufatwa nk’ikiruhuko cyo kubahiriza isabato mu myemerere yabo.

Ingero ni nyinshi z’aho abanyeshuri bagiye babuzwa uburengfanzira bwo kubahiriza isabato, cyangwa bakayubahiriza ku ngufu nabo bagahura n’izindi ngaruka mu mtyigire yabo ya buri munsi harimo guhabwa zero, gusibizwa kwirukanwa n’ibindi kuko batifatanyije n’abandi mu bikorwa bakoraga ku munsi w’isabato.

Mu kwezi kwa cyenda 2015, hari nkuru Isange.com yanditse ivuga ku banyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Gikondo ivuga ku banyeshuri barenga 60 basibijwe kuko batakoze ibizamini byatanzwe ku isabato (kanda  usome iyo nkuru : Abanyeshuli ba Kaminuza babuze amahitamo hagati y’Amasomo n’Amasengesho).

Aha abanyeshuri bavugaga ko barenganijwe ariko ubuyobozi bw’ikigo bwo bukavuga ko nta kosa bwakoze ko mu gihe umunyeshuri yari azi neza ko ikizamini kiri bukorwa ntakitabire byumvikabna ko ari ikosa rye Kaminuza itamuha amanota y’ubuntu.

Aba banyeshuri basabaga minisitri y’uburezi ko9 yabarenganura bavuga ko babyuzwa uburenganzira bwabo bwo gusenga.

Ku itariki 22/9 /2016, Isange.com yabagejejeho indi nkuru y’abanyeshuri biga mu ishuri nderabarezi rya Save (TTC Save) barenga Umunani (8) bari birukanywe bazira ko batitabira ibikorwa by’isuku no kwiga nk’abandi biba ku mu w’isabato.

( soma ibindi kuri iyi nkuru:Save: Gusaba kubahiriza isabato, Igitabo ‘intambara ikomeye’ byatumye abanyeshuri banga kwiga)

Aha ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko abanyeshuri bose bahabwa umwanya ungana wo gusenga ndetse n’abadive bagahabwa umwanya wo kubahiriza isabato ikibazo kikaba kwanga kugira icyo bakora nyuma y’isabato.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwafashe umwanzuro wo kubirukana kuko banze gukora ku isabato ndetse n’ababyeyi babo babibashyigikiramo byemezwa ko birukanywe bakazagaruka baje gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Izi ni ingero zifatika zigaragaza ko abanyeshuri b’abadive biga mu bigo bya Leta, andi madini bahura n’imbogamizi mu kubahiriza isabato.

Ese hari uburyo iki kibazo cyakemuka? ibitekerezo bya Bamwe mu baganuiriye na Isange.com

ubusanzwe, abantu basengera mu madini n’amatorero atandukanye bakagira n’iminsi yo gusengeraho itandukanye kandi gusenga ni uburenganzira bwa buri munsi.

NSHIMIYIMANA Emmanel, Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda  asanga abanyeshuri bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusenga ariko bitabangamiye imirimo ikorwa mu minsi y’akazi

Yagize ati “uretse wenda nk’abashobora kwiha umunsi udasanzwe, bisanzwe bizwi ko abagatolika basenga ku cyumweru, abadive ku wa gatandatu n’abandi bafite iminsi izwi, ku bwange birakwiye ko iyo minsi yubahirizwa mu gihe hari igikorwa cyakozwe muri iyo minsi uwabangamiwe akaba yahabwa amahirwa yo kugikora igihe abonekeye”

Ikibazo cy’abanyeshuri usanga bagenda babusanya na bangenzi babo mu bikorwa by’ishuri bo bagiye gusenga (cyane cyane abubahiriza isabato) cyakunze kugaragara henshi kandi kikagira ingaruka kuri bamwe muri bo harimo gusibizwa, kwirukanwa cyangwa gutumwa ababyeyi.

 

 

 

 

 

3 Ibitekerezo

  1. hhhhh urakoze kuvuga amanjwe gusa nago abahakanyi babura kd buriwese azibye niba warayobyerero ari wowe nukumveko nabandi bayobye nakunzeko wagiye wivuguruza mumagambo.erega nubundi mubyica mubizi kd ntamugayo satani arakora cyane ashaka abayoboke nimumukorere rero .ngo murahima Eglise adventiste.

  2. UBU IBI NABYO BIRAJE BIRAJE AMAJORO ABAYOBOZI BACU NGO HABAYE IBIBAZO.
    -ICYEREKEZO TURIMO MU GIHUGU CYACU CY’U RWANDA GIHABANYE N’IMYUMVIRE IKIRI HASI GUTYA.
    -UYU UZAMUTSE GUTYA EJO N’ABA MINISITIRI W’IBIZA,UBWO NI HABAHO NK’ICYIZA KU MUNSI W’ISABATO,UBWO NTABWO AZARAMIRA ABO BANTU?
    -N’AJYA MU NTEKO NIHABA NGOMBWA KO INTEKO IKORA INAMA KU WA 6 AZASIBA?
    -NONE SE ARI NKO MURI GUVERINEMA NYAKUBAHWA AGAHAMAGAZA INAMA KU WA 6 AZAYISIBA?
    ISABATO NI IJAMBO RIKOMOKA MU RINDI RY’IGIHEBURAYO ”SHABATT”,BISOBANURA IKIRUHUKO,CYANGWA KURANGIZA IMIRIMO.
    <>,KUKO UMUNTU ARANGIZA IMIRIMO ARI UKO YAPHUYE,ARIBWO BURUHUKIRO NK’UKO DUSANZWE TUZI IRYO JAMBO.
    UMURONGO ABA BANTU BAYOBEYEHO NI ITANGIRIRO 2:1-3; Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. ; Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.
    URUJIJO BADASHOBORA GUSOBANURA:HANO IMANA YARANGIJE IMIRIMO YAYO YOSE.
    KU BADIVENTISITI BO BATANGIRA GUHAGARIKA IMIRIMO YABO KU WA 5 KU MUGOROBA,KUGEZA KUWA 6 KU MUGOROBA.
    .ICYO NIBAZA:UBUNDI BAHERA HE BEMEZA KO IMANA YARUHUTSE SAMEDI.
    KO BIBIRIYA IVUGA NGO IMANA IKORA IBI N’IBI ,BURIRA BURACYA UBA UMUNSI WA MBERE, UYU N’UYU,BABWIRWA N’IKI NIBA BYARI JEUDI?
    URANGIZA IMIRIMO YOSE ABA APFUYE,NTA SABATO MW’ISI.

  3. ARIKO SE URETSE UBUJIJI MU MYEMERERE YABAYE NK’UBUKORONI,UBUNDI BABESHYERA IMANA NGOYARARUHUTSE,UBU IRUHUTSE HARI NUMWE WARARA KOKO?
    NONE SE KO BAFITE IBIGO BY’AMASHURI BYINSHI BAGIYE ARIBYO BAJYANAMO ABANA BABO BAKABONA UKO BAKOMEZA MURI UBWO BUYOBE BWABO?
    UBU NJE KURRARA I WAWE NAGUTEGEKA UKO KUNYAKIRA NKANAGUTEGEKA KO ISAHA YO KURYAMA NAZNWE NDYAMIRAHO UYUBAHIRIZA?
    MWUMVE UKUNTU TWAYOBEJWE N’IMYEMERERE????
    PASITORO WIGISHA KO ABANTU BARUHUKA ISABATO,WE KU MUNSI W’ISABATO ARIWO KU WA GATANDATU,YANDIKIRWA UMUSHAHARA!!!
    NONE KO YOSHYA ABANDI KURUHUKA,KUKI WE YEMERA GUHEMBWA UMUNSI WO KU WA GATANDATU?
    SI UKO ABA YAKOZE SE??????
    NONE RERO BAZANE UWO MURENGWE WABO,UBU IKIGO KIZAKODESHA UMWARIMU RUNAKA,NIBA AGOMBA GUTANGA AMASOMO MU MINSI 6,UBWO NAGERA KU MUNSI BITA UW’ISABATO BAZAMUHAGARIKE,NGO KUGIRANGO BAKUNDE BABANZE BASENGE….
    MUZAJYE MUBAHANA KUKO BARAYOBYE,KANDI BAYOBEJWE N’ABABYEYI BABO.
    NDANGIZE NIBUTSA ABANTU KO NTA MUNSI IMANA IRUHUKAHO.
    1.HARI IMPINJA ZIVUKA KU WA 6
    2.HARI ABAKIZWA IBYAHA KU WA 6
    3.HARI ABAROKOKA IBYAGO BINYURANYE KU 6
    IYI YOSE NI IMIRIMO Y’IMANA.

Comments are closed.