“Ni ndamuka mfuye nticaye ku ntebe ya 5 y’abarokore umuzimu wanjye azatere abayinyimye. Kiliziya Gatulika,Anglikani,Islam na Adventiste ntibazaze kumpamba” Bish.Rwandamura

8
158
Apotre Charles Rwandamura yatangaje kumugaragaro ko ubumwe bw’amatorero yavutse ubwa kabiri bashyigikiye Perezida Paul Kagame

Ku cyumweru tariki ya 11/06/2017 kuri Stade ya IPRC Kicukiro nibwo habaye igiterane cyahuje Amatorero y’abavutse ubwa kabiri azwi ku gikorwa cyo kuba yaricomokoye ku idini, aya matorero akaba ayobowe na Bishop Rwandamura. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakristo 500 kikaba cyari kigamije gushyira hamwe kugira ngo bazagire uruhare mu gutuma amatora agenda neza nk’abakristo.

Mu ijambo Bishop Rwandamura Charles yahavugiye, yibukije amatorero y’abavutse ubwa kabiri ko badakwiye kujya bivanga n’amadini. Aya madini akaba ari Kiliziya Gatulika, Angilikani, Advantisti b’umunsi wa karindwi na Islam. Yavuze ko aya madini akigendera ku migenzo y’idini akaba atemera ibikorwa n’imigenzo y’abavutse ubwa kabiri.

Bishop Rwandamura yavuze ko aya madini uko ari 4 afite intebe zayo bityo ngo akaba agomba gukurikirwa n’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri nayo akagira intebe yayo yakwitwa iya 5, akaba agomba kuyicaraho kandi ko Leta ariyo igomba gutegeka aya matorero akagira intebe yayo.

Apotre Charles Rwandamura yicomokoye ku idini

Mu mvugo ikarishye yagize ati : “Njye sinkorera mu kavuyo. Idini rigira imikorere yaryo nanjye nkagira iyanjye n’umunyetorero wavutse ubwa kabiri. Sinanze gukorana n’ayo madini ariko bagomba kumenya abo bari bo natwe tukamenya abo turibo. Twe twavutse ubwa kabiri, turakizwa, turabatizwa mu mazi menshi.

Sindi umugatulika, sindi umwangilikani, sindi umudivantisti, sindi n’umucuraguzi, abo bose ntaho duhuriye, ntibakanshyingire, nanjye sinkabashyingire, yewe ni ndamuka mfuye ntibakaze no kumpamba

Yasabye Leta ko yavanaho amahuriro y’abanyamatorero ariho mu Rwanda kuko avangavanze n’abanyamadini ahubwo agasimbuzwa  izina ry’abavutse ubwa kabiri, bagahabwa intebe yabo yubashywe nk’uko ayo madini yose yavuze yubashywe bikomeye. Yasoje avuga ko azarinda apfa aharanira ko Leta yashyiraho intebe y’abanyamatorero bavutse ubwa kabiri akaba ari we uyicaraho bitaba ibyo umuzimu we ukazatera abayimwimye.

Bishop Rwandamura charles azwiho kuba ari we wazanye gahunda yo kwicomokora ku idini (mu 2014), asaba abapasiteri 700 bari mu ihuriro ry’abavutse ubwa kabiri kwitandukanya n’amahuriro afite aho ahuriye n’amadini nka PEACE PLAN. Icyo gihe bamuyobotse ari benshi ariko nyuma y’igihe gito bagenda bamuvaho urusorongo kubera impamvu zitandukanye.

8 Ibitekerezo

  1. Ohhh my God! Ndumva warengereye pasitori we! Ngo umuzimu uzatere abazaba bayikwimye? Ubwo kweli urumva aricyo kikubereye ko umuzimu wawe wajya uzengereza abantu b’Imana? masikini. Ita cyane ku iherezo ryawe ureke kurwanira intebe mzee

  2. Mbega Isi !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! irimo kubaga abantu nta kinya, uyu mu Apotre ari muri Sale de operation. Ahubwo se ko mbona akwiriye kubanza kwigishwa ibyo gukizwa akigishwa no kubana neza na bagenzi be hanyuma akigishwa ku menya kuvugira mu ruhame mu buryo bwo ku murinda kuvuga ibyazamukoraho, agasengerwa kugirango akire ye kwiringira kuzaba umuzimu azahabwe ubuzima bw’iteka aho atazagaruka kuburana intebe atazaba yarabonye akiriho, akiyicarira muzo mu ijuru z’icyubahiro zitari iya 5, kuko hari intebe tuzicaraho ducira abantu imanza, iburyo bwa data watwese hari izindi zicyubahiro z’abanesheje isi. Mu mwigishe amenye impamvu z’ibyiringiro dufite atazasigara ku ruhu inka tukayimumarana.

  3. Yoo mbega inkuru ibabaje weee uyu mu Pasteur cg Apotre ateye kwibaza byinshi,mbega umukristu utagira urukundo.Abo yicomoraho ubwo aziko bashobora kuba bamurusha gukiranuka kuvuka ubwa kabiri bivuze iki udahindutse no mu mutima udahindutse mu mibereho.Rya ronda madini ndabona rigarutse .Imana itabare ibi byitwa kurindagira.Mbega amadini mbega amadini tubabonera ku mbuto mweraaa

  4. Mwitondeeee. Uyu Rwandamura niwe munyedinini kurusha bariya avuze…
    Byo nyine ibi avuze biramugaragaza ko ari umunyedini kabuhariwe…
    Ngo Arashaka intebe ya 5 yo kwicaraho? Natayibona Ngo Umuzimu uzatera abayimwimye???? Nyumvira uwavutse ubwa kabiri Yewe….. Noneho uzaba wararimbutse? Kugirango Umuzimu wawe agaruke??
    Rwandamura ukunda amafranga n ibyubahiro. Nutihana bizakurimbuza koko?

  5. HAHAHAAA!! NDUMIWE NONEHO PE! IBYA RWADAMURA NDUMVA ARI DANGER!! NONE SE MUSAZA KO NUMVA UZANYE AMACAKUBIRI!? IDINI NIKI?? KUBURYO WAKUMVA NTAHO WAKAGOMBYE GUHIRIRA N’ABANDI? ESE UKO NIKO YESU YIGISHIJE?? YESU ARAGIRA ATI MUKUNDANE NAWE UTI NI NAPFA NTIBAZANSYINGURE!!?

  6. Hhhh apoteri Rwandamura uzi kwipasa muremure, wumva ariya madini wavuze se agukeneyeho iki? Harya ngo urashaka intebe ya 5 y’abacomoke? Hhhhh, kuvuka bwa 2 bigaragarako utarumva icyo aricyo, wowe ukivangavanga jbya Kayisari n’iby’Imana biragaragara ko hari aho wananiwe gucomokoka ndakurahiye. Naho ngo nupfa amadini ntazagushyingure? Hhhhhhhhhhh icyo uzaba ujyiye kuyakorera se ni igiki? Ngo umuzimu wawe azatera nibataguha intebe ya 5 harya? Vuga uti umudayimoni wawe. Azatera nde se? Imyumvire ufite Ihabanye n’ukwemera pe! Icyiza nuko wakwibera mu bucomokoke bwawe ukareka kutubeshya, impumyi siyo irandata ababona. Leta harya ngo niyo izakugira umuyobozi w’intebe ya 5 ngo ikagutandukanya n’amadini? Hhhhhhhh kwiyemera byo rwose urabishoboye bazakubeshyere ikindi, utinze azanyagwa ariko ngo ni umushumba w’iki harya?

Comments are closed.