“Ni mara kubyara ikintu cya mbere nzakora ni uko nzahita njya gushaka umupasiteri wavuze ko ntatwite ahubwo ko mpaze!” Anitha Pendo

0
97

Ubwo yabazwaga na Radio Kiss Fm kuwa gatani tariki ya 19/05/2017 ku nkuru yacicikanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu minsi mike ishize yavugaga ko hari umupasiteri (twirinze kuvuga muri iyi nkuru) wigeze kwandika amagambo ku rukuta rwe rwa facebook avuga ko Anitha Pendo abeshya ko yaba atwite kandi ari ukwishakira kumenyekana ngo kuko yari ahaaze, Anitha Pendo yasubije ko iyo nkuru yamusekeje cyane kandi ko ari yo yamushimishije kurusha izindi zoye yaba yarigeze kwnadikwaho.

Yakomeje abwira uwo munyamakuru wamubazaga iby’uko guhaga kwe ko akibona iyo nkuru byamusekeje cyaneeeee ku buryo nta jambo na rimwe yari kongeraho. Yasoje avuga ko ategereje kubyara kugira ngo abone kujya gushaka uwo mupasiteri. Gusa ntiyigeze asobanura icyo azaba agiye kumushakira, niba ari ukumwereka ko yabyaye umwana cyangwa se ikindi kintu runaka.

Hashize iminsi mike uyu mupasiteri asohoye inkuru yo kwisegura kuri Anita Pendo mu rwego rwo kumwiseguraho, aho yavugaga ko atari agamije kumunnyega cyangwa se kumuninuura.

Reka tubitege amaso…