Ni kuki GITWAZA Paul iyo ari kumwe na Pastor Rick Warren atemera ko bamwita “APOTRE”?

14
78
Dr Rick Warren

Bimaze kumenyerwa hano mu Rwanda ko abapasiteri benshi bigwizaho amazina n’inyito zikomeye kugira ngo bagire icyubahiro kirenze. Hari n’ababikorera kugira ngo ayo mazina abaheshe ububasha bwo kutazasimburwa ku myanya yabo (Uretse ko itegeko ryavuguruwe) hari abibaza niba amazina aremereye ari yo akwiye muri iki gihe.

Isange.com yakurikiranye imyitwarire ya Apotre Paul Gitwaza ubwo Dr.Past.Rick Warren yaherukaga mu Rwanda mu itegurwa ry’igikorwa kitwa Rwanda Shima Imana, isanga iyo bari kumwe adashobora guhingutsa ko yitwa Apotre. Ibi ni ibyagaragariye mu kiganiro Apotre Paul Gitwaza yigeze kugirana n’abanyamakuru muri 2015, aho yatanze iki kiganiro mu rurimi rw’icyongereza aha akaba yarimo asemurirwa na Pastor Barbra usanzwe anamusemurira mu rusengero.

Ap.Paul Gitwaza iyo ari kumwe na Dr.Past.Rick Warren ntaba ashaka uwamwita Apotre

Ubwo Apotre Paul Gitwaza yageraga ahantu hose ashaka kwivuga, Pastor Barbra wamusemuriraga yahitaga akoresha imvugo igira iti “Nk’uko Intumwa y’Imana ibisobanuye” kandi ubusanzwe iyo asemura ahandi atajya akoresha ijambo “Intumwa y’Imana”

Iby’uko Gitwaza aterwa isoni no kwiyita Apotre imbere ya Dr.Rick Warren, byahamijwe n’umwe mu bantu bakomeye bari muri iyo gahunda yo gutegura igikorwa cya Rwanda Shima Imana, arya urwara umunyamakuru wacu amubwira ko no mu zindi nama zose baba barimo nta na hamwe Apotre Gitwaza yivuga ko ari “Apotre” ahubwo ko nawe aba yiyita Pastor.

Kuba Apotre Paul Gitwaza akunze guhisha iyi nyito ye imbere ya Rick Warren bigaragaza ko inyito zituma bagira icyubahiro imbere y’abanyarwanda ariko ko nta na kimwe ziba zivuze imbere y’abazungu kuko ni hake ku isi uzasanga bazungu biyita Intumwa z’Imana “Apotres

Apotre Paul Gitwaza yubatse urukuta rutuma abanyamakuru batamubaza ibibazo nk’ibi kugira ngo abisubize. Isange.com yagerageje gushaka kuvugana nawe ibihe bitandukanye ariko abanyamakuru bayo bimwa amakuru ndetse nawe ubwe akaba atitaba telefoni zabo.

14 Ibitekerezo

  1. MURI ABAPAGANI BO MU RUSENGERO NTA BUKRISTO BUBONEKA MUVYO MWANDIKA. MURAMBABARIRA NIKO MBABONA KANDI BIRABABAJE KABISA

  2. Bavandimwe amahoro y’Imana ni abane namwe! Maze iminsi nsoma inkuru mwandika kuri Ap. Paul Gitwaza nkibaza impamvu yazo ikanyobera, nibaza uwabahaye ikiraka cyo kumusebya no kumwibasira akanyobera, nibaza icyo izo nkuru zimarira abasomyi bikinyamakuru cyanyu kikanyobera, nibaza icyo zimarira abakristo kikanyobera. Mbega narayobewe! Ibyo kuvuga ngo Gitwaza ahisha ko ari intumwa iyo ari kumwe na Rick Warren birasekeje cyane. Gitwaza ari muri komite y’urugaga rw’intumwa ku isi urwo rugaga rufite ikicaro muri Amerika ibyo Rick Warren arabizi neza kandi azi ko ntawajya muri iyo komite atari intumwa kandi yemewe kurwego rw’isi. Kuba intumwa ntibibuza umuntu kuba umushumba bityo rero si igitangaza ko Gitwaza yavuga cyangwa akitwako ari umushumba (pastor). Ikindi umuntu yakwibaza ni uburyo umuntu waruri imbere mu itegurwa rya Rwanda shima Imana mu 2015 abibiye akabanga kuburyo Gitwaza atiyita intumwa imbere ya Rick Warren muri 2017? Gusa nabibutsa ko intumwa ataribyo umuntu yiyita ahubwo bituruka kubikorwa bye kandi ibikorwa bya Gitwaza birahagije ngo yitwe Intumwa nubwo atabivuga! Kandi ubatuma kumwandika no kumwandagaza yarananiwe namwe muzananirwa ibikorwa bivuga kuruta amagambo. Ariko sinasoza ntababwiye ko amakuru nkaya ntakindi abamariye uretse kubicira isura!

    • Ikibazi ni ukutamenya!!!!!uwandika iki kinyamakuru ubundi yakabaye ari umukristu cg basi uwuzi Imana, ariko ntaho aruta Zamidah(zamidah simvuze ko atazi Imana ahubwo yize imigenzo y+ idini hanyuma bamubwira ibya Islam nta Jehova Jireh Azi)

      kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi

      Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
      Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibiliya kuri TwitterIgisha ijambo ry’Imana kuri GoogleSoma bible yera mu kirundi kuri linkedin
      12.
      kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, Eph 4;11

  3. mwaramutse njye nibaza iba iyi ari isange twari tuzi mbere bikancanga murebe neza mwarinjiriwe kwandika ngo apotre cg pastor bimariye iki abajya mwijuru musigaye namwe muri nkabisi bose ntabutumwa nabuke mutanga ahubwo mwisubireho

  4. iki kinyamakuru kirarwaye, ibintu batangaza usanga ari abapagani bibera murusengero.
    muzashake inyigisho za JUSTIN HAKIZIMANA . Muhinduke nicyo tubifurije kuko inkuru zanyu zirahumanya

  5. Ubundi se Titres zimaze iki? Ntiwabona nabyo bibyaye ibibazo….Bajye biyita uko bashaka….Gusa hari ibyo Imana izababaza kuri urya munsi!!!

    Nta Mpano irata indi!!! Twese turi a bavandi mwe muri Yesu Kristo….
    Ubyumva ubundi si uwa Yesu

  6. Shalom! bene data rero maze igihe nsoma inkuru mutambutsa ariko naje gusanga mukunda kubogama pe, murwanya iby’Imana n’abantu bayo, none se ubundi ikibazo kiri hehe kuba yakwitwa Apotre ko ibikorwa bye bibigaragaza? hari n’indi nkuru nasomye ngo abapasteur bagurra abantu amacostume, imbago n’ibindi ariko mpamya ko wowe uvuga biriya utabihagazeho. Imana ibarengere.

    • None se Claude muvandimwe, ubundi wumvise abanyamakuru babyanze ko yitwa Apotre? Ahubwo baribaza impamvu nyiri ubwite atinya gukomeza kubyitwa iyo ageze imbere ya Pastor Rick warren? Njye ni uko nabyumvise kereka niba nasomye nabi

  7. murashaka kwibasira GITWAZA gusa ntakindi ibyo bihimbano byanyu bishaka GITWAZA ni Apotre arabyemera aho arihose

  8. Umva mujye mwubaka abanyarwanda nabakristo ntimugakore inkuru zogushakisha,gusebanya,kuba Apotre bisobanura intumwa hanyu pastor numushumba sinzi niba ibyo Gitwaza abyitwaza wenda akagaragaza ko aruta pastor,gusa niba muri abakristo ntimukiye gusenya mukiye kubaka kndi amagambo arasenya,gusa niba muri abanyamahanga Mumbabarire.

Comments are closed.