Ni kuki abakristo ba ADEPR batigeze batangarizwa ko hari abayobozi babo batawe muri yombi? Hari abasaba ubusobanuro bwabyo.

1
128

Bamwe mu bakristo b’Itorero rya ADEPR bakomeje kwibaza impamvu ukwezi kugiye gushira abayobozi babo batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, ariko kugeza uyu munsi bakaba batarabitangarizwa. Ubusanzwe mu muco w’Itorero rya ADEPR iyo habayeho ikintu kidasanzwe, ubuyobozi bwihutiraga guhita butangariza abayoboke b’Itorero ko bakwiriye gusenga.

Muri iki gihe Itorero riri mu bibazo by’uko ubuyobozi bwaryo busa nk’ubwahagatitswe, hari abakristo bibaza niba bizakomeza gutyo bakabaho bumva amakuru y’ibyabaye babivanye mu bitangazamakuru gusa. Hari amakur menshi y’ibihuha agenda azerera hirya no hino mu bakristo, amenshi bakayafata nk’ukuri bigatuma barushaho gutakariza ubuyobozi busigaye bubayobora.

Hari andi makuru avugwa ko hari benshi mu bayoboke baturiye ibice by’icyaro bataranamenya ko hari impinduka zirimo kuba mu buyobozi bw’Itorero. Kuba ubuyobozi bwa ADEPR bwarahisemo guceceka bukihererana aya makuru, bishobora kuzatuma hari abapasiteri bakomeza gukora amakosa yagiye ashinjwa Komite yari imaze iminsi iriho.

Benshi mu bayoboke ba ADEPR bo mu bice binyuranye b’igihugu bamenye aya makuru ariko baracyategereje kumva amabwiriza bahabwa b’abashumba babo bo ku rwego rwa za Paruwasi. Hari amakuru avuga ko nko mu rurembo rw’umujyi wa Kigali, haba haratanzwe amabwiriza y’uko nta mushumba ugomba kugira icyo atangaza ku byerekeranye n’ibibazo biri mu Itorero.

Abakristo bamwe bibaza impamvu bakomeza guhishwa aya makuru ndetse n’ibindi bibazo biremereye Itorero muri iki gihe, bityo bakaba basaba ubuyobozi kubasobanurira impamvu abayobozi babo bafunzwe.

1 COMMENT

Comments are closed.