Kirehe:USEI Ministries yatanze ubufasha ku batishoboye 150,basigarana icyizere cyo kubaho

0
101

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2017,USEI Ministries yakoreye igiterane mu karere ka Kirehe ho mu ntara y’Uburasirazuba ku bufatanye n’ubumwe bw’amatorero yo muri ako karere.Ni igiterane cyaranzwe n’umunezero udasanzwe ku bacyitabiriye ndetse n’abaturage bagenewe ubufasha bw’ubwisungane mu kwivuza,mutuelle de sante.

Abaturage bahabwa mutuel de sante

Iki giterane kandi cyahujwe n’igikorwa cyo gushimira Imana cyateguwe n’amatorero yo muri aka karere ,hishimirwa iteka Imana yateye Abanyarwanda mu gihugu hose mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu aherutse kuba  tariki ya 4 Kanama 2017.Ni amatora yegukanywe  na Nyakubahwa Paul Kagame  uyoboye u Rwanda muri iyi manda .

Ingabo z’igihugu zitabiriye ubutumire bwa USEI Ministries

Bwana Wilsona Gafurama uyobora iyi minisiteri y’ivugabutumwa yabwiye Isange.com ko biri muri gahunda za minisiteri ayoboye gufasha abatishoboye.Yavuze ko ari inshingano zabo gukora uyu murimo mwiza wo kwifatanya n’abatishoboye nyuma y’umurimo bakora wo kuririmba.

Uhereye ibumoso ni  Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard ari kumwe na Bwana Wilson Gafurama Umuyobozi wa USEI Ministries .
Depite Mujawariya Berthe umwe mu banyacyubahiro bitabiriye iki giterane ashyikiriza abaturage ubufasha bwa mutuel de sante

Mayor Muzungu Gerard ashyikiriza abaturage mituweli

Yongeyeho kandi ko ubufasha batanze bungana  hafi ibihumbi 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda hagamijwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage hatitawe ku madini n’amatorero bakomokamo.Ibikorwa nk’ibi kandi iyi korari imaze igihe kinini ibikora kuko buri mwaka bajya mu ntara zitandukanye bajyanywe no kuvuga ubutumwa ariko bitwaje inkunga yo gufasha abatishoboye.

Akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ni hamwe mu hakorewe ibi biterane bya USEI Ministries mu myaka 2 ishize.

Dore amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa  byabanje bakoze i Musanze :