Ndifuza kwegera Imana kurusha uko nigeze kuyegera:Liza Kamikazi.

1
118

Liza Kamikazi ni umunyarwandakazi w’umunyamuziki mu ndirimbo zisanzwe zitaramya Imana.Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze indirimbo ihimbaza Imana bivugwa ko izanakurikirwa n’izindi nyinshi cyane u rwego rwo gukomeza guha Imana icyubahiro bonyuze mu kuramya no guhimbaza Imana

Kuri uyu muhanzikazi aravuga ko agiye gukorera Imana kurusha uko yigeze kuyikorera ndetse akarushaho kuyegera ,ibintu yise kugaruka mu rugo kwa se nkuko yabibwiye itangazamakuru:

Yagize ati:

Au fait, numva amakuru yose nkeneye gutanga akubiye muri iyi ndirimbo.
Ndi mu gihe nifuza kwegera Imana kurenza uko nigeze nyegera mbere kandi uwumva iyo ndirimbo
yumva amagambo arimo ko ari urwo rugendo rwo kugaruka murugo kwa Data ndimo.
Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo atari iye ahubwo yayihawe n’umwuka wera arimo asenga muri 2014 bityo ngo atangira kujya aririmba buri uko yinjiye mu rusengero.Ni indirimbo yise ”Ndaje yakozwe kandi itunganywa na Aaron Nitunga umenyerewe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza .
Dore amwe mu mafoto ya Liza Kamikazi aririmba :

1 COMMENT

Comments are closed.