Imvugo ya Niyikora Nikola avuga ku mugore zikomeje kwikomwa n’abavuga rikijyana

1
252

Imvugo ya Niyibikora Nikola avuga ku bagore ntiyigeze ivugwaho rumwe kugeza naho inzego zitandukanye zahagurukijwe no kwamagana bene iyi mitekerereze benshi bamwe bemezaho ari ugutesha agaciro umugore nk’uko byagarutsweho n’ abayobozi batndukanye barimo uhagarariye umuryango Pro femmes Twese Hamwe ndetse n’uhagarariye Transparency International.

Inkuru ya Niyibikora Nikola n’amagambo ye y’agahomamunwa yasebyaga umugore, yaciye ibintu mu itangazamakuru no mu muryango Nyarwanda muri iyi minsi, ku buryo numvaga ntakindi nayivugaho. Nyuma ariko y’aho nzirikaniye yuko ibi bitekerezo by’uyu mugabo hatabuze abandi baba batekereza kimwe nkawe, nasanze nanjye natanga umusanzu wanjye ngira igitekerezo ntanga; ntekereza ko cyafasha abantu nka Nikola kwisubiraho, cyangwa se gusobanukirwa.

Ibitekerezo bya Niyibikora Nikola, niba atari imbuto iturutse ku bugome, navuga ko ari urugero rwiza rw’ubujiji cyangwa ubuswa kuko nta kundi nafata umuntu wo muri iki kinyejana usumbanya abantu Imana yaremye, akaba agifite imitekerereza nk’iriya. Mu by’ukuri Niyikora ashobora  kuzaba mu mateka ku buryo imitekerereze yose imeze nk’iye yazahabwa inyito “Imitekerereze ya Niyikora” Mu buryo bumwe kandi Niyibikora agize akamaro kuko  agaragaje ku mugaragaro ibitekerezo nibwira ko hari n’abandi  babifite badatinyuka kubigaragaza; , bityo bikaba byongeye guhagurutsa abantu baharanira uburinganire bwa bose, abantu bakunda amahoro n’ukuri, kongera guhaguruka ngo bamagane bene iriya mitekerereze, n’abayihishe muri bo bayirandurane n’imizi yayo.

Imitekerereze nk’iya Niyikoraha nta mwanya ifite mu Rwanda.

Mu ijambo Madame Kanakuze Jeanne d’Arc,  Umukuru w’umuryango Pro femmes Twese Hamwe yavuze, ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru, mu rwego rwo kwamagana ibyavuzwe n’uriya mugabo Niyibikora; ijambo ryakoze ku mitima y’abari bahari; Madame Kanakuze yamaganye yivuye inyuma ibitekerezo bya Nikola, yibutsa amarorerwa umugore, yakorewe mu bihe  bibi igihugu cyanyuzemo, akomeza avuga ko ariyo mpamvu yahagurukije abo ahagarariye ndetse n’itangazamakuru  kugira ngo ibitekerezo nka biriya byamaganwe ku mugaragaro. Ibyo yabisobanuye yerekana ko kureka ibitekerezo nka biriya bigahita byaba ari ugutiza umurindi nka bariya bashaka gusenya ibyakozwe byose mu rwego rwo kongera kubaka icyubahiro cy’umugore mu Rwanda. Ni koko , niba hari ahantu umuntu yakwibeshya gutangariza amacakubiri nk’ariya ya Nikola, umuntu akibwira ko yatambuka, aho ni mu Rwanda. Ufite ibitekerezo nka biriya yabijyana ahandi cyangwa akabyigumanira akazabijyana ikuzimu, uretse ko byaba byiza kurushaho abyihanye akajya mu nzira ikwiye.

Madame Ingabire ati: Binyibukije amagambo ya Radio RTM

Umukuru wa Transparence Rwanda, Madame Ingabire, nawe mu gihe yamaganaga ariya magambo ya Niyikora, yavuze ko byamwibukije amagambo yavugwaga na Radiyo kirimbuzi ya RTM. Ubanza rero iyi myumvire itari iye wenyine, kuko nanjye byanyibukije ibisa nabyo, aribyo amagambo ya Leon Mugesera yavuze akangurira  abantu kwica abaturanyi babo babajugunya muri Nyabarongo.Ibi ntabwo ari ugukabya, ukurikiye neza amagambo ya Niyikora. Ni ubutumwa bw’urwango, nk’ubwa rya tangazamakuru ry’urwango ryo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rimwe ryiswe Media de la haine.Ubyumva neza iyo wumvise ukuntu yashoje inyigisho ye avuga ngo Murebe uwo mubana nawe uwo ariwe (ubwo yavugaga umugore, asa nk’umutanga)

Ibyo Niyikora avuga nta shingiro bifite.

Niyikora abeshyera Imana na Bibiliya mu buryo ifatamo umugore.

Niyikora yatoranyije ibibi gusa bivugwa ku mugore, ntiyavuga ibyiza kandi bitabuze muri Bibiliya

Niyikora yavuze ibibi by’umugore yibagirwa iby’umugabo utagira uwo bapiganwa muri ibyo

Urugero avuga ko Yosefu yari afashwe ku ngufu n’umugore, akirengagiza abagabo bagiye bafata ku ngufu, muri Bibiliya nk’uwafashe Tamari. Avuga ibyaha bya Betisheba akibagirwa ibya Dawidi wicishije n’umugabo we (nako ngo yashakaga kugaragaza ububi bw’umugore, mbega ubuswa bwo kwigisha!).. Avuga ibyaha by’ubusambanyi ku bagore, ukibaza niba abagore biryamana nta bagabo bahari. Afata muri rusange abagore nka ba Delila, ukibaza niba ariko afata na nyina umubyara.

Uroye neza ibitekerezo by’uyu mugabo , ntaho bitaniye n’iby’abandi baciyeho mu mateka nka ba Hitleri, bisa kandi nk’ibyabandi bose baheza abandi babavangura, nk’intagondwa z’Abayisilamu,(jihadistes) bikagaragaza nanone wa muco wokamye bamwe mu bagabo bagifata  umugore nk’umuntu utuzuye.

Mu gusoza.

Ndagira ngo nongere mvuge ko uriya mugabo niba atari ubugome, biriya biragaragaza ubuswa n’ubujiji bukomeye, bikaba ari ibyo guhagurukirwa niba hari n’abandi batekereza kuriya.

Umuntu yumvise uriya mugabo yakwibaza icyo yapfuye n’umugore, cyangwa akaba yakwibwira ko hari ibikomere yavukanye mu marangamutima bituma afata umugore kariya kageni. Niba koko Niyikora ariko abona umugore , yaba uwo gufashwa ibyo  bikemezwa n’ubutabera.

Ubutaha tuzabagezaho uko Imana cyangwa Bibiliya ibona umugore.

MITALI Adolphe.

1 COMMENT

  1. None se niwe wanditse bibiriya?none se uburinganire ko bwaturutse mu ntekerezo zanyu Imana yaringanije umugabo n’umugore?pasteur muramurenganyiriza iki ko ibyo yavuze atanga n’ingero zabyo,mwabanje mukareba nabo bagore bari hafi yanyu

Comments are closed.