Mutuyimana Leonille wamenyekanye mu ndirimbo Witinya,agiye kumurika album ebyiri icyarimwe mu gitaramo cy’amateka

0
375

Mutuyimana Leonille ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ”Witinya Yakobo” yakunzwe cyane n’abatari bake.Uyu muhanzikazi  benshi batekerezaga ko atakiririmba ariko araririmba kandi maze igihe ategura album ebyiri ziri mu ndimi ebyiri zitandukanye.

 

Uyu muhanzikazi aritegura gushyira hanze album ebyiri icyarimwe mu gitaramo cy’amateka yateguye kizaba tariki ya 26 kanama 2018.Ni igitaramo kizabera ku rusengero rwa ADEPR GASAVE kikazitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Jado Sinza,Stella Christine Manihsimwe uzwi cyane mu ndirimbo Ni njye wa mugore,Umuhanzi Jean Bosco n’abavugabutumwa barimo maman Lionel na Ev. Nyirinkindi Vincent Uzaturuka i Cyangugu.

Mu kiganiro n’uyu muhanzikazi yabwiye isange.com ko yiteguye bihagije kandi ko igitaramo cye kizaba icy’amateka.Yemeje ko yahisemo gukora album y’igiswayire mu rwego rwo kwambutsa ubutumwa bwiza atanga bukagera no mu bihugu duturanye bikoresha igiswayili.Uyu muhanzikazi yavuze ko yifuza ko ubutumwa atanga bwagira umumaro mu mitima y’abazabwumva bityo agasaba abantu kuzitabira igitaramo cye.