Mukansanga umaze amezi 6 muri koma kubera ikinya yatewe abyara aratabarizwa kubw’umuryango we uri mu kaga

0
107

Hashize amazi agiye gukabakaba 6, Mukansanga Theodette, umufasha wa Habyarimana Juvenal, utuye mu kagari Bweramvura murenge wa Jabana, ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, amaze amezi asaga 3 asinziriye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK, kubera ikibazo yagize ubwo yajyaga kwa muganga agiye kubyarira ku bitaro bya Kibagabaga ariko kuva mu kwezi kwa munani ngo bamutera ikinya na nubu ntarakanguka nk’uko umugabo we abitangaza.

Mukansanga Theodette agiye kumara amezi atandatu asinziririye mu bitaro bya Kigali CHUK kubwo ikinya yatewe

Nubwo habayeho iki kibazo uyu muryango n’ubundi ukomeza uvuga ko kubera ibintu bisa nk’ibyabagwiririye cyane ko batazi n’igihe uyu mugore azavira muri iki kinya basaba ubufasha ko umuntu ufite umutima wo gufasha wese byaba kubasura ndetse no kubafasha mu buryo bw’amikoro ko yabageraho.


Habyarimana Juvénal, umugabo wa Mukansanga umaze amezi hafi atanu asinziriye muri CHUK kubera ikinya yatewe abyara

Habyarimana Juvenal, asobanura ikibazo cy’umuryango we muri aya magambo:” Mu by’ukuri umuryango wanjye wagwiririwe n’ibyago bikomeye ubu ndwaje umugore umaze amazi hafi atandatu asinzirijwe n’ikinya yatewe ,ubu amafaranga y’ibitaro amaze kuba umurengera mu gihe kandi mu rugo hari abana batanu nabo bari kwicwa n’inzara ,ni ukuri ndasaba abagiraneza ko bamfasha kuko ndaremerewe.

Umuganga kandi kuri ubu uri mu itsinda ry’abakurikirana ubuzima bw’uyu mubyeyi, ashimangira ko bari kumwitaho uko bishoboka avuga ko byose biri mu kiganza cy’Imana, kuko ngo nabo batahamya igihe azakangukira. Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Théobald, yabwiye igihe ko Habyarimana aba akeneye ubufasha.

Yagize ati “Ibijyanye n’ubufasha twifashisha abantu b’abagiraneza ariko ibyo kurya nibo babizana nyine kuko potage nibaza ko abantu bose bafite akarima k’igikoni, bagerageza bakajya bayimuzanira ariko nka za pampers twebwe twareba niba hari nk’abantu b’abagiraneza bashobora kudufasha bakajya bazimushakira.”

Uyu muryango uvuga ko mugihe hagize uwagira uwagira ubufasha ngo yagana kwa muganga mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK aho barwariye cyangwa agahamagara kuri numero ya Telephone ya Habyarimana Juvenal ari nawe utabaza ariyo +2502837204