Muhire Nzubaha ufatanya umuziki n’ubuganga yakoze mu nganzo asaba abantu kugira umutima w’ubwenge

0
363

Muhire Nzubaha ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Asante Mungu’ aherutse gushyira hanze, akaba afatanya umuziki n’umwuga wo kuvura abantu, magingo aya yamaze gusohora indirimbo isaba abantu kugira umutima w’ubwenge.

 Muhire Nzubaha azwi mu ndirimbo zirimo; Himbazwa Ft Kipenzi, Ndengera, Umutima wera, Asante Mungu n’izindi. Indirimbo ye ‘Asante Mungu’ yatumbagije cyane izina rye mu Rwanda no hanze na cyane ko iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’igiswahili rukoreshwa na benshi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Muhire Nzubaha ubusanzwe yize ubuforomo (Health Sciences) dore ko ubu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’Ubuforomo, (A0). Uyu musore akorera Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa N’Abagororwa aho we avura imfungwa n’Abagororwa (RCS). Avuga ko kuba ari umuhanzi bidatuma adasohoza inshingano ze zo kwita k’Ubuzima bw’Imfungwa n’Abagororwa ndetse akenshi ko akora indirimbo mu gihe ari muri konji (Conge) ndetse na Weekend rimwe na rimwe iyo adafite akazi.

Muhire Nzubaha yatangaje ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Umutima w’Ubwenge’ mu rwego rwo gusaba abantu kubohoka bagatunga imitima yuzuye imbabazi ndetse bakiga kubabarira. Muri iyi ndirimbo ye nshya aririmbamo ko buri muntu wese mu Itorero rye abarizwamo aba akwiriye kuba uwejejwe muri ryo kuko Umukiza (Yesu Kristo) ari hafi kugaruka. “Uduhe Umutima w’Ubwenge utwigishe kubabarira. Za mbabazi zawe Yesu wagize ku musaraba uzitwigishe natwe tumenye uko tubabarira wowe Nyir’Imbabazi. Baguteye icumu uraceceka, ubabarira abakwicaga, umujinya uwusimbuza imbabazi, njye wari mubi ndababarirwa, Yesu warakoze. Buri muntu mu Itorero abe UWEJEJWE muri ryo Umukiza ari bugufi, imirindi ye ndayumva.” Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo

Muhire Nzubaha ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Asante Mungu’ aherutse gushyira hanze, kuri ubu agarukanye indirimbo nshya yise ‘Umutima w’Ubwenge’ ibumbatiye ubutumwa buhamagarira abantu kugira umutima ubabarira.



Muhire Nzubaha azwi mu ndirimbo zirimo; Himbazwa Ft Kipenzi, Ndengera, Umutima wera, Asante Mungu n’izindi. Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya ‘Umutima w’Ubwenge’ mu rwego rwo gusaba abantu kubohoka bagatunga imitima yuzuye imbabazi ndetse bakiga kubabarira. Muri iyi ndirimbo ye nshya aririmbamo ko buri muntu wese mu Itorero rye abarizwamo aba akwiriye kuba uwejejwe muri ryo kuko Umukiza (Yesu Kristo) ari hafi kugaruka.

Muhire Nzubaha

“Uduhe Umutima w’Ubwenge utwigishe kubabarira. Za mbabazi zawe Yesu wagize ku musaraba uzitwigishe natwe tumenye uko tubabarira wowe Nyir’Imbabazi. Baguteye icumu uraceceka, ubabarira abakwicaga, umujinya uwusimbuza imbabazi, njye wari mubi ndababarirwa, Yesu warakoze. Buri muntu mu Itorero abe UWEJEJWE muri ryo Umukiza ari bugufi, imirindi ye ndayumva.” Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUTIMA W’UBWENGE’ YA MUHIRE NZUBAHA

REBA HANO ‘ASANTE MUNGU’ YA MUHIRE NZUBAHA