Mu karere ka Muhanga Itsinda One in Christ ryasuye ibitaro bya Kabgayi risiga rinafashije umukecuru uhabarizwa

0
100

Ni mumpera z’iki cyumweru gishize nibwo Itsinda One in Christ nyuma yo gusura ibitaro bya Kabgayi ryafashije umukecuru itabona wo mu murenge wa Shyorwe witwa Felisita.

Nkuko twabitangarijwe na Placide umuyobozi wa One in Christ nuko kuwa 10.06.2017 ubwo basuraga ibitaro bya Kabgayi muri gahunda bihaye yo gusura abarwayi no gufasha abababaye bakagira n’ibyo babafashisha, baganirijwe na Byukusenge Prisca maze ababwira umukecuru utabona kandi udafite n’umwana n’umwe basanga biri ngombwa ko bamusura maze bakagiira ibyo basangira nawe ndetse bagafata no gusenga nk’abakristo.

Umuyobozi wiritsinda Bwana Placide  yaradutangarije ko bafashe umwanya bajya gusura uyu mukecuru utabona ndetse akanavuga gake cyane maze baramuganiriza ndetse bamuha n’ibyo kurya bitandukanye banamuganiriza ijambo ry’Imana nk’abakristo dore ko icyo bifuza nkuko yabivuze intego yabo ari ukwigisha abantu gukora neza.

Placide abajijwe icyabateye gusura uyu mukecuru wo mu murenge wa Shyorwe yagize ati : “ twaganirijwe na Byukusenge Prisca atubwiye ubuzima uyu mukecuru abamo twumva dukwiye kumusura ndetse tukagira icyo dusangira nawe.”

Twabibutsa ko iri tsinda One in Christ rihuriramo n’abantu baturutse mu nsengero zitandukanye kuri ubu hakaba higanjemo urubyiruko rwinshi, bakaba bariyemeje kujya bakora ibikorwa byivugabutumwa ritandukanye gusa rikaba ryiganjemo ibikorwa byo gufasha abantu batandukanye.