Mu ibanga rikomeye, Apotre Ibrahim watandukanye n’umugore we Ap.Mukabadege yasezeranye n’undi mugore. Dore amafoto y’uburyohe bw’urukundo!

15
129

Kuwa gatanu tariki ya 16/06/2017 nibwo Apotre Bizimana Ibrahim yasezeranye mu ibanga rikomeye na Madam Uwimana Patricia haba mu mategeko (Mu murenge) wa Kanyinya ndetse no mu rusengero imbere y’Imana bikaba byabereye mu Itorero rye ryitwa Sinai Holy Churc asezeranywa na Bishop Rubuguza.

Hari hashize imyaka ibiri Apotre Ibrahim atandukanye na Apotre Mukabadege Liliane aba bakaba barabarizwaga mu Itorero ryitwa Umusozi w’Ibyiringiro aho basezeranijwe na Apotre Paul Gitwaza ariko bagatandukana nyuma y’amezi make.

Aba, basabye urukiko ko batandukana binyuze mu mategeko bagahabwa gatanya maze barabikorerwa batandukana burundu. Nyuma y’amagambo atari make, Apotre Ibrahim Bizimana yafashe icyemezo cyo kongera gushaka umugore.

Mu kiganiro yagiranye na isange.com, Ap.Ibrahim Bizimana yavuze ko kuba yakoze ubukwe mu ibanga byatewe n’amateka mabi yagiranye na Ap.Mukabadege Liliane akaba ngo yirindaga ko hari umugambi mubi yakora nyuma yo kumenya ko agiye gukora ubukwe. Yongeyeho ko yakoze ubukwe afite budget ihagije ku buryo yumvaga atari ngombwa gutumira abantu benshi.

Apotre Ibrahim abajijwe kuwo barwubakanye, yavuze ko yitwa  Uwimana Patricia uyu akaba ngo ari umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubutaliyani, Yavuze ko mu misni mike azaba asubiye muri iki gihugu ariko ko batazajyanayo, ahubwo ko buri umwe azajya asura undi bitewe n’imirimo yabo.

Yasoje avuga ko abakristo bo mu Itorero rye ari bo basabye Bishop Rubuguza ko yaza gusezeranya Umushumba wabo ngo yongere agire urugo.

AMAFOTO:

15 Ibitekerezo

  1. Hahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh, Isi irashaje nukuri, Abahanuzi bakera babishyize mu ndirimbo ngo ( Isi irashaje Wee!…….) ubuse koko ibintu n’abitwa abapagani basigaye batinya ba Apotres nibyo bahisemo, ubwo ni Apotres prostitution, Imana ibeze icyakora mfite ijambo ndimo kubwiriza abantu bameze gutyo muri iyi minsi riri mu Itangiriro 3:10, Imirindi y’Uwiteka niyo yonyine yabahishurira ko bambaye ubusa. Ariko Yesu we azaza ntazaceceka. Mukizwe naho title zo uwo mwazambika wese zamubera cyangwa ntizimubere nkuko bimeze ubu.

  2. Ntimwongere kuvuga apotre kandi ntimukabisangize abantu rwose mubyigumanire kuko ntacyo bifasha twe ese ntabasezeranye muburyo butunganiye imana baba bahari? ese ubundi murabakozi bande?

Comments are closed.