Mu gushyingura abatutsi “b’Abatanuka” bazize Jenoside, Pastor Mpyisi yagize ati “Ibihutu, Ibitutsi n’ibitwa mwese mureke kurata amazuru yanyu kuko yose afite intoboro ebyiri”

0
163

Kuwa gatandatu tariki ya 9/6/2017 mu Karere ka Nyanza (I Gatagara) habereye umuhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abatutsi b’Abatanuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Ubwo yari yaje kwifatanya n’abo muri uyu muryango mu gihe yasomaga ijambo ry’Imana muri uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri, Pasiteri Ezira Mpyisi wari n’inshuti y’abarimo gushyingurwa yatangiye abaza ati “Ninde muri mwe uzi amateka ya Gatagara?” Habura n’umwe. Ahita ababwira ati “Mwa njiji mwe ubundi se muyabwire na nde ko abari kuyababwira ari bo twaje kwibuka!”

Pasiteri Ezira MPYISI

Yongeye kubaza abari aho ati “Ese muri mwe ni bande bajya banyumva mbwiriza kuri Radio” hamanitse abantu bake maze arongera ati “Muri ibicucu. Ubwo se niba mutazi Mpyisi muzi iki? Umunyarwanda wese utazi NYABINGI ntazapfa amenye Imana, muzaze mbigishe guterekera kwiza ari ko GUSENGA.

Ntimukikrirwe muririmba “BENIMANA” ni muyirekere Abatwa ni iyabo muri Benimana se ko muri Beneshitani?

Ibihutu, Ibitutsi n’Ibitwa mwese mureke kurata ayo mazuru yanyu kuko yose afite intoboro ebyiri. Mwese mwirirwa muririmba ngo Never Again ariko se ni mudakizwa izabuzwa n’iki kugaruka? 

Adamu na Eva nibo baremwe gusa, ariko abandi twese twaravutse. Imana se yari kurema, ikarema udushinwa tureshya kuriya?”

REBA AMAFOTO:

 

This slideshow requires JavaScript.