Ministiri Evode yashyize mu bikorwa umukoro Past.Mpyisi yamuhaye ubwo yamusabaga ko abanyereza umutungo wa Leta bajya bitwa “ABAJURA”

0
75

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko hakwiye kurebwa inyito nyayo izajya mu itegeko rishya riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibi yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yagezaga ku badepite isobanurampamvu y’umushinga w’itegeko rishya riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange risimbura Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Evode avuga ko muri uwo mushinga hagaragaramo ibyaha bifitanye isano no kurigisa, gucunga nabi umutungo wa Leta n’ibindi, aho avuga ko bizafasha inzego z’ubutabera gukurikirana abakora ibyo byaha.

Yanagarutse kandi ku mvugo ikunze gukoreshwa yo kunyereza umutungo, avuga ko bikwiye ko umujura yakwitwa umujura, aho kwitwa irindi zina.

Yagize ati “Mu bijyanye n’imyandikire hari ibyo abantu batekerezaho bakareba niba nta mvugo zakoreshwaga, hari aho njya mbivuga bamwe bagaseka, ngo kunyereza umutungo wa Leta, ese mu Kinyarwanda niba umuntu ari umujura, ese kera abajura bari abantu biyubashye ku buryo atinya kuvuga ko ari abajura? Ese kunyereza umutungo wa Leta uwushyira ku muteremuko ukijyana, ibyo bisobanura iki? Ibyo na byo abantu bareba niba kunyerera, ubunyereri tuzi icyo bisobanuye, ubwo abazi ikinyarwanda hano mu Nteko muzadufasha turebe niba iyo mvugo ikwiye gukomeza kwitwa gutyo. Niba umuntu ari umujura ni umujura, nitumwite umujura ni ryo zina rye ariko kuvuga ngo kunyereza cyangwa se simbizi, abantu bareba hari ubwo aba acunga ibintu bakavuga ngo reka tuvuge ko ari we wabirigishije kuko ari we wabicungaga ariko tubitandukanye n’umuntu wamena idirishya akavumbukana ikintu akiruka, ibyo na byo ni ibintu bijyanye n’imvugo dukoresha ariko dukwiye kureba Ikinyarwanda gikwiye ku cyo dushaka kuvuga ubwacyo ni ikihe?”

Ni kenshi inzego zitandukanye zirimo n’Ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta hakunze kugaragazwa ko hari akayabo ka za miliyari z’amanyarwanda arigiswa cyangwa agacungwa nabi, bigatuma Leta igira igihimbo gikabije.

Kuri iyi ngingo, Evode yagize ati “Twasanze abantu bangiza umutungo wa Leta byaba uburangare bikwiye kwitwa icyaha kuko iyo miyoborere mibi ituma igihugu gihomba miliyari ikwiye kugira uko yitwa muri aya mategeko ubu ngubu kuko nta n’ukundi byagenda.”

Uyu mushinga w’itegeko ugaragaza ko ibyaha bifitanye isano no kunyereza cyangwa gucunga umutungo wa rubanda nabi kitazajya gisaza, aho kiri mu cyiciro kimwe n’icya jenoside ndetse n’ibindi.

Itegeko rishya ngo rinagamije kugabanya intera nini yari hagati y’igihano gito n’igihano kinini.

Kuba intera yari hagati y’igihano gito n’igihano kinini ngo yari ndende cyane byatumaga abakoze icyaha kimwe bashobora guhanwa ku buryo butandukanye, bityo bikaba byatuma ubutabera budatangwa ku buryo bungana ku bantu bose.

Zimwe mu mpamvu zatumye itegeko rya 2012 rihindurwa

Kuba hari ibitekerezo byavugwaga mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana kandi bikwiye kuba mu yandi mategeko, nk’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, itegeko ryerekeranye n’ibyo kohererezanya abakoze ibyaha n’igitabo kigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Kuba hari ibitekerezo byagombaga kongerwa mu itegeko mpanabyaha bikuwe mu yandi mategeko. Ingingo zigize itegeko n° 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo zashyizwe mu mushinga w’itegeko mpanabyaha aho kugira ngo rikomeze ribe itegeko ryihariye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST yanavuze ko hari ibyaha n’ibihano byakuwe mu itegeko mpanabyaha ryo mu 2012 bishyirwa mu mategeko yihariye azashyikirizwa Inteko mu gihe cya vuba.

Igifungo cya burundu y’umwihariko gishobora kuvaho

Minisitiri Evode yagaragarije abadepite ko igifungo cya burundu y’umwihariko kuva cyajyaho kitigeze gikoreshwa, avuga ko mu itegeko rishya kitazigera kigarukamo.

Iyi ngingo yabaye nk’iteza impaka, aho hari abadepite bavuze ko gikwiye kugumaho, aho ngo mu Rwanda hatigeze habura ahantu abantu bakoze ibyaha bikomeye bafungirwa mu buryo bw’umwihariko.

Gusa Evode yabagaragarije ko hari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye atemera igihano nk’icyo, aho ngo n’abadepite babigizemo uruhare.

Uyu mushinga w’itegeko wateguwe ngo hagamijwe gutanga igihano kijyanye n’uburemere bw’icyaha. Kubera iyo mpamvu, ngo ibyaha bidafite ubukana biteganyirizwa ibihano byoroheje na ho ibyaha biremereye bihanishwa ibihano biremereye.

Bimwe mu byaha byahanishwaga igifungo byateganyirijwe igihano cy’ihazabu, ibindi bikurwa mu cyiciro cy’ibyaha by’ubugome bishyirwa mu cyiciro cy’ibyaha bikomeye.

Itegeko rishya rinagamije guca intege abashaka gukora ibyaha

Mu rwego rwo gukumira ikorwa ry’ibyaha no guca intege ababikora, umushinga w’iri tegeko wongereye igihano cy’igifungo ku byaha bimwe na bimwe, birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana cyangwa umuntu udashoboye kwitabara, iyicarubozo, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe byakoreshejwe ibikangisho, kwanduza undi indwara, guca icyuho cyangwa gufunguza imfunguzo zidakoreshejwe na nyirazo.

Harimo kandi ubujura bukoreshejwe intwaro, ubujura bukoreshejwe intwaro buherekejwe n’impamvu nkomezacyaha, guhinga, gukora, guhindura, gutunda, kubika, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko no korohereza umuntu gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Hari ibyaha byavanwe mu mategeko

Uyu mushinga kandi hari ibyo wavanye mu rutonde rw’ibyaha byari bisanzwe harimo, ubushoreke, kubeshya umuntu mwagiranye amasezerano, kubeshya uwo mwakoranye amasezerano ku miterere y’umurimo wakozwe ndetse no gutwara ikintu cy’umwihariko cy’umwe mu bashyingiranywe.

Impaka nyinshi zabaye ku ishingiro ry’uyu mushinga zari zigamije gusaba Minisitiri Evode kunoza imvugo, agakoresha ikwiye kuvugirwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Uyu mushinga watorewe ishingiro ryawo, wahise woherezwa muri komisiyo kugira ngo izawunonosore ingingo ku yindi.

Inkuru ya izubarirashe.

Soma indi nkuru bijyanye

Pastor Mpyisi arasaba Leta gukuraho ijambo ‘Kunyereza umutungo’ rigasimbuzwa ‘Igisambo’

Pastor Ezra Mpyisi ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi arasaba Leta gukuraho ijambo ‘Kunyereza umutungo’ ahubwo umuntu wagaragayeho iki cyaha akajya yitwa Igisambo.

Pastor Mpyisi yatangaje ibi mu birori byatangiwemo ibihembo Sifa Rewards 2017 byabereye muri Kigali Marriot Hotel kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi mu nzego za Leta haba muri Guverinoma no mu zindi nzego ukongeraho n’iz’abikorera.

Ubwo yari arimo abwiriza ijambo ry’Imana mu magambo arimo urwenya ariko kandi arimo ubutumwa bukomeye buvanze n’impanuro, Pastor Mpyisi yagarutse cyane ku cyaha n’ingaruka zacyo, asaba abantu bose kwirinda icyaha n’igisa nacyo kuko icyaha ari cyo kintu cyananiye abantu bose yaba abanyacyubahiro, abaciriritse, ba bayibobo n’abandi. Yabibukije kandi ko icyazanye Yesu ku isi ari ukubakiza icyaha.

Mpyisi

Pastor Ezra Mpyisi mu birori bya Sifa Rewards 2017

Pastor Ezra Mpyisi yasabye aba Minisitiri bari mu birori bya Sifa Rewards 2017 kuzamukorera ubuvugizi kuri Leta bakayimenyesha ko ayisaba gukuraho ijambo kunyereza umutungo, kuko uwakoze iki cyaha aba ari umujura ndetse n’igisambo bityo akaba adakwiriye kwitwa andi mazina amugira umwere ahubwo akaba akwiriye kwitwa Igisambo. Yagize ati:

Niba uri igisambo, uri igisambo, none ubu basigaye babivuga mu kinyabupfura, ngo banyereje umutungo wa Leta,..ni bagende bo kanyagwa ni ibisambo,… Ba Minisitiri muri aha muzakureho ijambo kunyereza umutungo wa Leta, muvuge ngo ni igisambo. Ndabatumye muzabinsabire (….) Erega ndababwira, sinsigaje se igihe gito, nintababwira se ejo nzaba nkiriho?.

Pastor Mpyisi

Pastor Ezra Mpyisi yatangarije abari muri ibi birori ko yanze gukoresha insanganyamatsiko yari yasabwe n’abateguye ibi birori dore ko ngo bashakaga ko yigisha ku ‘Gufasha imfubyi n’abapfakazi’ ariko we ababwira ko atakora iryo kosa ahubwo ko azavuga ku cyaha kuko ari cyo gihangayikishije isi ndetse kikagira ingaruka nyinshi cyane ku batuye isi.

Yasabye abanyamadini n’abakristo muri rusange kubanza bagakiranuka bakakira Yesu Kristo muri bo bakabona gukora indi mirimo yo gufasha imfubyi no kwita ku bakene kuko ari bwo izandikwa mu gitabo cyo mu ijuru. Yakebuye abavuga ko umukobwa/umugore afite imyitwarire itari myiza mu gihe baba baca ku ruhande bakanga kwerura ko ari umusambanyi cyangwa akora ibindi byaha baba birinze kuvuga ko batiteranya. Yunzemo ati: “Mureke gukikira muvuge ijambo ry’Imana nk’ukuri”

Sifa Rewards 2017

Pastor Ezra Mpyisi umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda

Pastor Ezra Mpyisi yabwiye abakristo ko amasengesho avanze no gukora ibyaha ari ikizira ku Mana kuko ari ukujomba Yesu ibikwasi. Yagize ati: “Yesu ntashaka ko umuririmbira kandi umujomba ibikwasi, amasengesho avanze no gukora icyaha, Uwiteka abyanga urunuka.” Nubwo Pastor Mpyisi yamaze hafi isaha yose arimo kubwiriza, yarinze ava kuri stage ubona abantu bakinyotewe no kubana nawe ahanini bitewe n’urwenya rwe ruvanze n’impanuro. Yasoje aha ikaze abantu bose bifuza ko yazabaganiriza ku ijambo ry’Imana abasaba ko bazamushaka bakaganira byimbitse.

Sifa Rewards 2017

Hari abantu benshi

Pastor Mpyisi

UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

Sifa Rewards 2017

BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu na we yari ahari

Sifa Rewards 2017

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo

Twifashishije kandi inkuru ya inyarwanda.com

REBA HANO MU MAFOTO UKO SIFA REWARDS 2017 YARI IMEZE