MINISPOC yatangije imurikabitabo rya 2017 igaragaza ko ibiri ku isoko bidahagije.

0
132

Mu muhango wo gutangiza imurikabitabo mu mwaka wa 2017, rizerekana uko urwego rwo gusoma no kwandika mu Rwanda ruhagaze, inzitizi ziri muri uyu mwuga n’uburyo bwo guhangana nazo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Lt Col Rugambwa Patrice, yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ubuke bw’ibitabo bigaragara ku isoko.

Iri murikabitabo ry’iminsi itatu ryatangijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2017 mu muhango wabereye muri Gymnase ya NPC i Remera.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyeshuri baturutse mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali birimo Saint Paul na Groupe Scolaire Remera Protestant, abanditsi b’ibitabo by’abana, abafite inzu z’icapiro n’abandi.

Iri murikabitabo ryateguwe na MINISPOC, Ikigo cy Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo (RALSA), gifite mu nshingano guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika; Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC); Urwego ruhuriza hamwe inzego zose zikora ibijyanye n’ubuhanzi, ubugeni, imideli, sinema n’ubwanditsi mu Rwanda (Rwanda Art Council-RAC) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana ku Isi, Save the Children.

Muri uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Igitabo, isoko y’ubumenyi n’iterambere.’’

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), Lt Col Rugambwa Patrice yasabye abitabiriye umuhango wo gutangiza imurikabitabo biganjemo urubyiruko gusigasira no gukurana umuco wo gusoma no kwandika kuko ariho hahishe ubumenyi.

Yagize ati “Mu guteza imbere igihugu urubyiruko rubigiramo uruhare kandi bikorwa binyuze mu byo tuvoma mu bitabo abatubanjirije banditse. Umuco wo gusoma ntukwiye kudutakarana. Hari icyizere ko turi mu nzira nziza kuko hari abakiri bato bagaragaje ko bakunda gusoma no kwandika banashishikariza bagenzi babo kubikora. Politiki y’igihugu igaragaza ko umuco wo kwandika ari inkingi y’iterambere rirambye.”

Mu itangizwa ry’imurikabitabo abaryitabiriye beretswe ibitabo bitandukanye birimo iby’abana n’abakuru bifite ubutumwa butandukanye nk’ubutwari no gukunda igihugu, ndetse abana b’intyoza banditse ibitabo basangije bagenzi babo n’urubyiruko ubuhamya n’amahirwe ahishe muri uyu mwuga akwiye kubyazwa umusaruro.

Lt Col Rugambwa yavuze ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa kuva mu ihererekanyamakuru mu mvugo agashyirwa mu nyandiko ngo haracyagaragara ikibazo cy’ibitabo bidahagije ku isoko.

Ati “Leta yashyizeho ingaga z’abahanzi banditsi n’inzego zibafasha kugurisha ibitabo byabo, ziteguye no kubikora bibaye byinshi, isoko rirahari hacyenewe ibirijyamo kugira ngo ba nyirabyo bazabigiremo inyungu. Ibitabo birahari ariko ntibihagije ku buryo wavuga ngo ubifite hari icyo bimumariye uyu munsi cyangwa ubukungu bw’u Rwanda.”

Iri murikabitabo ni umwanya mwiza ku banditsi b’Abanyarwanda kugaragaza ibihangano banditse ku Rwanda, gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwandika no gusoma.

Abanditsi b’ibitabo bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi irimo ibiciro byo hejuru mu macapiro ndetse n’ubushobozi buke bw’ibikoresho.

Umwanditsi muri Highland Publishers, Nuwagaba Eric, atangaza ko ibiciro biri hejuru bibangamira inzu z’ubwanditsi n’abanditsi muri rusange.

Yagize ati “Kwandika igitabo birahenze cyane kandi turacyabura imashini zigezweho mu nzu z’icapiro. Leta idufashije tukagira ibikoresho bihagije byadufasha kuko akenshi usanga n’abagiye hanze bahendwa cyane ahanini bitewe n’uko urugendo rwo kubizana mu Rwanda narwo rusaba amafaranga menshi.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo kiri mu bikoresho bidahagije kuko urebye n’amacapiro akomeye yo hanze akoresha abakozi b’Abanyarwanda bishatse kuvuga ko bashoboye mu gihe baba bahawe aho kwigaragariza.”

Kuri iyi ngingo, Lt Col Rugambwa yagize ati “Mu gihe abanditsi bataraboneka n’amacapiro ntazaboneka kuko agomba gukura amafaranga mu bitabo. Ikibazo cyabaho mu gihe habuze aho ibitabo bicapirwa. Ntabwo twakwigereranya n’ibindi bihugu ariko urebye ku isoko ryacu biracyari ku ntambwe imwe ku buryo nta kibazo kirimo.”

U Rwanda ku bufatanye n’Imiryango Mpuzamahanga nka Save the Children rwimakaje umuco wo gusoma no kwandika by’umwihariko bihereye mu bana hagamijwe kubafasha kuwukurana no kuzawuhererekanya mu binyejana bizaza.

Imurikabitabo ni igikorwa ngarukamwaka gitoza umuco wo gusoma no kwandika by’umwihariko mu bana. Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, kuva mu 2014 hategurwa amarushanwa yo gusoma no kwandika.

Muri iki gikorwa, abahanzi bitabiriye icyiciro cya kabiri cy’itorero, Indatabigwi II, bahuriye mu Rugaga rw’abanditsi bazahigura umuhigo wo kugaragaza ibitabo banditse ndetse n’imbogamizi umusaruro babonyemo ndetse n’imbogamizi bahuye na zo.

 

 

 

Prof Malonga Pacifique yasobanuriye abanyeshuri uburyo bamenya indimi bifashishije igitabo ‘ Three in One’ kibumbiye hamwe indimi eshatu

 

 

 

Umusizi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Nsanzabera Jean de Dieu, asobanurira umwe mu banyeshuri ibitabo yanditse

 

 

 

 

Umwanditsi muri Highland Publishers, Nuwagaba Eric (iburyo) yagaragaje ko bagihura n’ikibazo cy’ibiciro by’amacapiro biri hejuru

 

 

 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Lt Col Rugambwa Patrice, aherekejwe n’Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James (uwa kabiri iburyo), basuye stand z’abanditsi b’ibitabo batandukanye

 

 

Abanditsi b’ibitabo beretse abakiri bato biganjemo abanyeshuri ubukungu buhishemo

 

Abanyeshyuri bitabiriye imurikabitabo bashishikarijwe kugira umuco wo gusoma no kwandika

 

 

 

 

 

 

Bagaragaje inyota yo kumenya byimbitse ubumenyi buhishe mu bitabo

 

 

 

 

 

 

 

Uwamungu Thierry ukora muri Highland Publishers mu gikorwa cy’Imurikabitabo
Inkuru ya igihe.com