Menya impamvu itumye umuhanzi IPNO agaruka mu I torero rya ADEPR yahozemo

0
86

Umuhanzi akaba n’umuranyi IMBOHORE Peter NDAHIRWA akaba azwi cyane ku izina rya IPNO, n’ umugabo utuye kibagabaga mu mujyi wa kigali ufite umugore  n’abana 2,akaba yarerekeje mu itorero rya ADEPR muri Paroisse ya bibare mu KARERE ka Gasabo ururembo rw’umujyi wa Kigali.

Zimwe mu mpamvu avuga ko zamuteye guhunga itorero yahozemo  ari igitugu no kubangamirwa n’ubwo atashatse ko iri torero rye rishyirwa ku mugaragaro.

Aganira na Isange.com Yagize ati: “hari ibibazo nagiye mpura nabyo ndetse rimwe na rimwe ngahagarikwa  kugeza aho byatangiye gukurura umwuka mubi mpitamo guhunga  kuko nabonaga biri kumbangamira, kubera ko nari ndi umuririmbyi kandi ndi n’umutoza wa chorale  naje gusanga ntakomeza guhangana n’ibibazo nahuraga nabyo mbigiranye n’abantu bamwe, niko kwigira inama yo kujya ahandi mu rwego rwo kugira ngo ngire amahoro n’umutuzo muri nge”.

Kuri ubu umuhanzi IPINO avuga kandi ko yongeye gufata icyemezo cyo kugaruka mu itorero nyuma y’aho abona ko nta kibazo na kimwe azongera kugirira muri ADEPR.

Yagize ati:” ubu nafashe icyemezo cyo kugaruka mu itorero nyuma y’aho bamwe mu bapasteri bari banzi bazi n’uburyo nkorera Imana baje kunganiriza bansaba ko nagaruka ,ndi umukozi ndi n’umuhanzi.

Mu gushaka kumenya niba nta mpungenge z’uko yakongera guhura n’ibibazo nk’ibyo yari yaragize IPINO yasubije ko nta mbogamizi n’imwe azagira.

Mubutumwa bwe yasabye abantu bose muri rusange ko bakwiriye kugira agakiza gahamye bakareka gukurura inzangano n’amakimbirane,bagaharanira ko Imana ishyirwa hejuru kuruta ko abantu bahura bahangana cyangwa bahutazanya.

IMBOHORE Peter ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho ari gutegura umuzingo wa mbere uzaba witwa TWARABOHOWE,ukazaba uriho indirimbo zinyuranye

 

Nd.Bienvenu/Isange Corporation