Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu Butabera yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kaminuza yo Buhinde .

0
435

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2019, Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera, Rwanda Forensic Laboratory yasinyanye amasezerano  na kaminuza y’ibimenyetso bya Gihanga yo mu gihugu cy’Ubuhinde izwi ku izina rya Gujarata Forensic sciences University.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory ACP Dr Sinayobye Francois ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Gujarat Forensic Sciences Univesity

Ni amasezerano yari ahagarariwe ku ruhande rwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashihwa mu butabera na Dr Francois Sinayobye ,Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory ndetse Dr. S. O.  DAHIYA JUNARE Umuyobozi wa kaminuza y’ubuhinde yigisha ibijyanye no gupima ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Ni amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana inzobere ku mpande zombi,ubushakashatsi,kubaka ubushobozi bw’abakozi bo muri za Laboratwari,n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda yy’ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera,Rwanda Forensic Laboratory buvuga ko gusinyana amasezerano n’iyi kaminuza ari iby’agaciro gakomeye kuko bizabufasha  gukomeza kugera ku nshingano igihugu cyiyikeneyeho yo gutanga ibimenyetso  by’ukuri byifashishwa mu butabera.Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko  aya masezerano azabafasha mu guha ubumenyi abakozi muri za Laboratwari ngo kuko iyi kaminuza ifite ubunararibonye bukomeye mu bijyanye no kwigisha aya masomo ajyanye no gupima ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

Rwanda Forensic Laboratory imaze igihe kirengaho gato umwaka umwe ikorera mu Rwanda,ikaba ivuga ko imaze gutanga umusanzu ukomeye mu mitangire myiza ya serivisi z’ubutabera.