Kwihana, kubohaka, kwirukana amadayimoni, gukira indwra no guhindurirwa ubuzima nibyo byaranze igiterane cyateguwe n’ Itorero Caanan Revival Temple

0
95

Si inkuru mbarirano ubuzima bwa benshi bwarahindutse, ubwo Itorero Canaan Revival Temple riyobowe na Rev.Pastor Agaba Fred ryakoraga igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Life Transformation Conference”,ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuze Igiterane kigamije guhindura ubuzima bw’abantu, cyasojwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2017.

Muri uyu mwaka wa 2017, iki giterane kikaba  cyari cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre Alice Kabera Mignone, Bishop Mutesasira waturutse mu gihugu cy’abaturanye cya Uganda hamwe na Rev.Pastor Agaba Fred umushumba w’iri torero.

Canaan Seeds of Heaven choir

Amatsinda atandukanye azwi hano mu Rwanda no hanze yarwo nka Alarm Ministries na Gisubizo Ministries, Jaguza Children’s Choir yaturutse mu gihugu cya Uganda,Canaan ndetse n’amatsinda aramya akanahimbaza Imana mu buryo butandukanye abarizwa muri iri torero nka Seeds of Heaven,Canaan Worship Team ,Canaan Dram Team bose bafashije mu gutuma ubuzima bwa benshi bubasha guhembuka bagasubizwamo imbaraga.

Pastor Fred n’umufasha we bafatikanya umurimo w’Imana

Iki giterane cyarimo abakozi b’Imana b’imbaraga cyaranzwe n’uko benshi  bihanywe, abandi barabohorwa birukanwamo amadayimoni, abandi bakira indwara abandi bafata ingamba zo guhindura ubuzima no gufata icyerekezo uko Imana ibishaka.

Past. Agaba Fred, umushumba mukuru wa Canaan Revival Temple avugako afitanye igihango gikomeye n’abakozi b’Imana bafashije abantu guhembuka muri iki giterane barimo Apostle Mignone Kabera ndetse na Bishop Mutesasire.

Canaan Worship Team

Uyu mushumba akomeza avugako iki giterane cyari gifite umwihariko kuko ubwo baherukaga kugikora bari abantu 25 gusa ariko kuri iyi nshuro bakaba basagaga 300. Akomeza atangaza ko hari byinshi yigiye muri iki giterane nk’umushumba akigira ku mukozi w’Imana mugenzi we Bishop Mutesasire.

Ikindi  yavuzeko batunguwe n’ubwinshi bw’abantu bitabiriye iki giterane ku buryo batari biteze, ndetse banatungurwa n’ubuhanuzi bukomeye bwiganjemo kurondora ubuzima bw’umuntu mwabanaga utabizi.

Canaan Drama Team

Imirongo migari y’itorero Canaan Reviva Temple harimo gushaka gukomeza amabuye atanu agereranwa n’amwe Dawudi yari afite harimo Ijambo ry’Imana ryibanda kwigisha abantu ijambo ry’Imana, abazajya bimikwa bakazajya babanza kubyigira, ibuye rya kabiri ni ukubakira ku rukundo n’ubumwe, ibuye rya gatatu ni ugukangurira abantu gukunda umurimo birinda ubukene, ibuye rya kane ni ukwaguka (Increasing number), ibuye rya gatanu ni ugufasha abakeneye, imfungwa ndetse n’abarwayi.

Iki giterane kiswe “Life Transformation Conference” cyaberaga kuri Hotel izwi nka Fionah  iherereye mu Bibare aha kuri iyi Hotel akaba ari naho iri torero rya Canaan Revival Temple ubusanzwe rikorera.

Canaan Worship Team

Canaan Drama Team
Canaan Seeds of Heaven choir

Onesphore Dushimirimana