Kwibuka 24: ADEPR Kacyiru hibutswe abari abayoboke bayo bishwe muri Jenocide hafatwa ingamba zo kurandura ingengabitekerezo ya Jenocide

0
65

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, ururembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Kacyiru hibutse abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abitabiriye uyu muhango bigishwa ingamba zo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Genocide muri iri torero.

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24, abasengeraga muri ADEPR Paruwasi ya Kacyiru wabereye mukarere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru ahubatse urusengero rw’iyi Paruwasi hubatse n’urukuta ruriho amazina y’abantu 9 bibukwa bazize Jenocide bahoze ari abakristo b’iri torero.

Uyu muhango wo kwibuka muri Paruwasi ya Kacyiru Wahuriyemo abakirisitu baturutse mu midugudu igize iyi Paruwasi hamwe n’imiryango ifite ababo bishwe muri jenoside, bamwe mu bashumba bayoboye amaparuwasi  yo mururembo rw’umugi wa Kigali, abayobozi b’inzego za leta kuva ku karere n’umurenge ,ndetse n’abayobozi ba ADEPR barimo Madamme Mahoro Emmanuella ukorera mu ishami rishinzwe ubumwe n’ubwiyunge mu itorero rya ADEPR hamwe na Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali .

Iki gikorwa ngarukamwaka cyabaye kuri uyu wa gatanu , cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku rusengero rwa ADEPR Kacyiru bazenguruka amasangayo y’imihanda (Rond point) imbere y’Amabasade y’Amerika basubira ku rusengero bashyira indabo kurukuta ruriho amazina y’abibukwa banakurikira ibiganiro n’ubuhamya byatangiwe ku mbuga y’uru rusengero rwa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru.

Madamme Christine Mukanyirigira umwe mu barokokeye muri aka gace ko kuri ADEPR Kacyiru  yatanze ubuhamya bukomeye bw’uburyo Imana yamurokoye mu busabusa ati:”Aha kuri ADEPR Kacyiru nabonye abantu benshi bicirwa muri iyi mbuga nanjye nagendaga nihishahisha bakampusha kenshi  kuburyo nanjye iyo ntekereje inzira ndende nanyuzemo kugirango ndokoke bintera gushima Imana gusa nkanashima n’abantu bose bagize uruhare kugirango barokore ubuzima bwanjye.”

Mu butumwa Madamme Mahoro Emmanuella ukorera mu ishami ry’ubumwe n’ubwiyunge mu itorero rya ADEPR yagejeje kubitabiriye uyu muhango yavuzeko itorero ryagiyeho umugayo kuko ritahagaze neza mu gihe Jenocide yakorwaga

Yagize ati “Dufite ibyiringiro 100% ko Jenoside itazongera kuba. Twebwe nk’Itorero indangagaciro dufite ni ukutirebaho, tuzahora turi aba mbere mu kurwanya Jenoside. Amaraso atera umuvumo wabishaka utabishaka, icyo nifuza nk’itorero ni ukugira ngo duharanire kurwanya ikintu cyose cyadutera uwo muvumo.”

Uyu muyobozi yakomeje avugako nk’itorero ariryo rikwiye gukomeza gufata iyambere mu kurwanya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenocide

Yakomeje agira ati “Ubundi mu Rwanda abakristo ni benshi cyane kandi bibumbiye mu madini n’amatorero atandukanye bityo tugomba kumenyako umuti mwiza kandi urambye wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenocide uri mu buryo abanyetorero bakunga ubumwe n’ubwiyunge barangwa n’urukundo ,kubabarirana ,koroherana ndetse no guhana ubuhamya bw’ibyabaye bakirengagiza bamwe bafite imyumvire yo kuvuga ko kwibuka Jenocide bitari bikwiriye bagasobanukirwa ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo kurandura burundu ingengabitekerezo.”

Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Kacyiru yavuzeko itorero ayoboye hari n’ubundi buryo bwo gukomeza kwifatikanya n’abarokotse Jenocide aho babasura bakabahumuriza ndetse bakaba barubakiye inzu ya miliyoni zirindwi (7million) uwasizwe iheruheru na Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibindi bikorwa bitandukanye byose biteganirijwe kuzatwara asaga miliyoni 15 nkuko byanashimangiwe na Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali aho yavuzeko kwibuka bitabera mu ma Paruwasi gusa ko ahubwo buri torero ry’akarere rigira umunsi wo kwibuka noneho n’ururembo rukabikora kandi byose bigaherekezwa n’ibikorwa bifatika.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO WO KWIBUKA 24 KURI ADEPR KACYIRU:




Amakorali amwe n’amwe yo muri iyi Paruwasi ya Kacyiru yaririmbiye abitabiriye uyu muhango





Kwibuka ku nshuro ya 24 kuri ADEPR Kacyiru byabanjirijwe n’urugendo rwo kuzenguruka Roi Point ya Ambassade y’Amerika basubira kurusengero 






Hanacanywe urumuri rw’ikizere cyo kwibuka ariko tuniyubaka kandi ko ibyabaye bitazongera kubaho





Hasizwe indabo k’urukuta ruriho amazina y’abahoze ari abakristo ba Kacyiru bitabye Imana 


Pastor Rukundo Octave niwe wayoboye uyu muhango wo kwibuka 24 kuri ADEPR Kacyiru

Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kacyiru yavuzeko kwibuka bikomereza no mugusura abacitse kw’icumu no mu bindi bikorwa

Rev.Ruyenzi Erneste umushumba wa ADEPR mukarere ka Gasabo nawe yitabiriye uyu muhango 


Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije wa ADEPR mururembo rw’umugi wa Kigali nawe yitabiriye uyu muhango