Kuri uyu wa mbere Bish.Tom Rwagasana na Madam Christine Mutuyemariya baritaba urukiko, mu gihe hari abapasiteri biteguye gucakira imyanya yabo.

0
127

Hashize iminsi 15 muri ADEPR habayeho umuyaga ukomeye, aho abari abayobozi bayo baguwe gitumo n’inzego z’umutekano zikabata muri yombi bakekwaho ibyaha byo kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’itorero. Nyuma y’uko aba bayobozi bafunzwe, abakristo ba ADEPR bibajije ikigiye gukurikiraho niba aba bayobozi bazahamwa n’icyaha bakajyanwa muri Gereza, cyangwa se niba bazaba abere.

Amakuru mashya isange.com ifite, ni avuga ko aba bayobozi baba baraburanye kuwa gatatu tariki ya 17/05/2017, gusa na none nyuma y’aho hari abavugaga ko biteganijwe yuko ahubwo bazaburana kuri uyu wa mbere tariki ya 22/05/2017. Aya makuru akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa munani ari bwo aba bayobozi bazitaba urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo kugira ngo rubasomere umwanzuro. Aha, hazamenyekana niba basabirwa igifungo cy’iminsi 30 cyangwa se niba bazarekurwa kugira ngo bakomeze kuburana bari hanze “Kuburana ifungwa n’ifungurwa”

Umuyobozi ushinzwe Imali n’Ubukungu muri ADEPR, Mutuyemaliya Christine

Hari amakuru mpamo agera kuri isange.com avuga ko hari abayobozi ba ADEPR mu nzego zinyuranye barekereje biteguye gucakira ubuyobozi mu gihe Bish.Tom Rwagasana yaba agejejwe muri Gereza. Hari abandi kandi bafite ubwoba bw’uko mu gihe yaba abaye umwere bazabazwa ibijyanye n’imyitwarire yabo bagaragaje muri ibi bihe Itorero rimazemo iminsi.

Turabizeza gukomeza kubakurikiranira hafi iby’iki kibazo.