Ku munsi w’AMATORA imbuga nkoranyambaga zishobora gufungwa.

0
134

* Tuzamenya abakandida bazahatana ku itariki 07/07
* Iby’amafoto yambaye ubusa y’uwifuza kuba umukandida ngo bazabyigaho
* Komisiyo imaze kubona miliyari 5,2 kuri miliyari 6,6 bifuza gukoresha
*Abatora ngo bazatore badakurikije ubwoko, idini cg abo basangira…

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane ko ubu bari hejuru ya 90% mu bijyanye no kwitegura amatora ya Perezida wa Republika ateganyijwe mu kwa munani, ku munsi w’amatora nyirizina Imbuga nkoranyambaga ngo zishobora gufungwa birinda ikoreshwa nabi ryazo ku munsi w’itora.

Prof Kalisa Mbanda (uri gusobanura) na Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'amatora baganira n'abanyamakuru muri iki gitondo

Prof Kalisa Mbanda (uri gusobanura) na Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora baganira n’abanyamakuru muri iki gitondo

Prof Kalisa Mbanda uyobora iyi Komisiyo yatangaje ko ku munsi w’amatora bashobora gufunga imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo guhangana n’ikoreshwa nabi ryazo mu matora.

Prof Mbanda yavzue ko bateguye kandi uburyo bw’ikoranabuhanga bazifashisha bakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza y’abakandida ku mbuga nkoranyambaga, ngo babonye abantu bari kurengera bamamaza mu gihe kitagenwe bashobora gufunga izo mbuga.

Ku cy’amafoto  y’abifuza kuba abakandida (nk’aya Rwigara Diane yagaragaye yambaye ubusa), Perezida wa Komisiyo y’amatoara yavuze ko amafoto y’umukandida yafotowe yambaye ubusa bamuteruye akiri agahinja nta kibazo, ariko ibindi (nk’aya Diane) ngo bazabiganira batangiye kwiga Kandidatire ya buri mukandida.

Ati “Abatangiye kwiyamamaza bo ni ukutamenya.”

Abifuza guhatana mu matora ya Perezida; Mpayimana Phillipe, Diane Rwigara na Gilbert Mwenedata nibo begereye Komisiyo y’amatora ubu bari gusinyisha bashaka abantu 600 basabwa na Komisiyo.

Prof Mbanda yavuze ko ku bijyanye n’abazatora kugeza ubu lisiti y’itora iri gukosorwa ku rwego rw’umudugudu kandi bitarenze tariki 20 Nyakanga izaba yasohotse.

Abakandida bigenga nabo ngo batangiye gusinyisha signature basabwa zingana na 600 z’abantu nibura 12 muri buri karere, ibi ngo babitangiye tariki 13 Gicurasi bakazabisoza tariki 23 Kamena.

Prof Mbanda yemeza ko aba bifuza kuba abakandida bigenga ngo bakibitangira byabagoye kuko hari abayobozi b’inzego z’ibanze batabyumvaga. Gusa ubu ngo bari kubibaganirizaho ngo babyumve neza.

Abakandida bose hamwe bazahatana ngo bazaba bamenyene tariki 07 Nyakanga nyuma y’icyumweru batangire kwiyamamaza.

Kwiyamamaza bizamara ibyumweru bitatu babisoze tariki 03 Kanama mu Rwanda na tariki 02 Kanama mu mahanga.

Amatora nyirizina azaba tariki 03 Kanama mu Rwanda, Komisiyo ivuga ko byibura tariki 04 Kanama saa cyenda z’amanywa izatangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo.

Prof Mbanda yavuze ko amafaranga bakroesha mu matora ari kugabanuka

Prof Mbanda yavuze ko amafaranga bakroesha mu matora ari kugabanuka

Ubu hasigaye iminsi 75 ngo aya matora abe, Prof Mbanda yavuze ko biteguye neza kuko ubu bageze hejuru ya 90% mu myiteguro yabo.

Ati “Ingengo y’imari irahari twarayibonye, dufite abakorerabushake barenga ibihumbi 75, dufite ubushobozi bwa miliyari eshanu na miliyoni magana abiri y’u Rwanda. Niyo twabonye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzasoza muri uku kwa gatandatu.

Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha (2017/18) leta izatwongera miliyari 1,4 kugira ngo tubashe gukora ibikorwa biteganyijwe mukwa karindwi n’intangiro z’ukwa munani, birimo gukurikirana ibyo kwiyamamaza, guhugura abakorerabushake no gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu.”

Muri rusange ngo hazakoreshwa miliyari 6,6 y’u Rwanda, Prof Mbanda akavuga ko nubwo aya mafaranga ari menshi ariko ngo ari kugabanuka kuko mu 2010 hakoreshejwe miliyari zirenga zirindwi.

Perezida wa Komisiyo y’amatora ati “Turasaba ko abanyarwanda bazitabira amatora, ntidushaka kubona umubare w’abitabira amatora, muri Referendum ubwitabire bwari 98%.

Bazatore neza badakurikije ubwoko, idini, abo basangira….bazakurikize umutimanama wabo, batore ufite gahunda nziza mu gihe azayobora igihugu.”

Yasabye abazatora gutora bakurikije umutimanama wabo

Yasabye abazatora gutora bakurikije umutimanama wabo

Inkuru ya umuseke.rw