Korari Injili Bora igeze kure imyiteguro y’igitaramo mbaturamugabo izafatiramo n’amashusho y’indirimbo nshya zayo

1
640

Korari Injili Bora ni mwe mu makorari akomeye mu gihugu cy’u Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo.Iyi korari yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Harimo yee,Shimwa,Ndabihamya, n’izindi nyinshi.

Healing worship Team izaba iri muri iki gitaramo

Ni korari kandi ibarizwa mu itorero Presibiteriyeni mu Rwanda Paruwasi ya Gikondo.Iyi korari igeze kure imyiteguro y’igitaramo mbaturamugabo  iri gutegura ,kinitezweho kuzafatirwamo amashusho y’indirimbo zayo ziri kuri album ya gatatu iyi korari iri gutegura.

Ni igitaramo cyiswe NZAKAMBAKAMBA LIVE CONCERT kizaba tariki ya 25 Kanama 2019 kikazabera kuri Bethesda Holy Church rumwe mu nsengero zisa neza cyane mu mujyi wa Kigali rukaba ruherereye mu Gakinjiro ka Gisozi.

Gisubizo Ministries iherutse gukora igitaramo gikomeye izitabira Nzakambakamba Live Concert

Ni igitaramo iyi korari yatumiyemo andi matsinda atandukanye y’abaririmbyi arimo Gisubizo Ministries,True Promises Ministries,Healing worship Team ndetse na Pastor Christophe wa Carval Temple.

Mu Kiganiro na Bwana  MURAMA Fabrice umwe mu bayobozi  korari Injili Bora ,yavuze ko iki gitaramo bagiteguye bagamije kuvuga ubutumwa bwiza ndetse bakanaboneraho gufata amashusho y’indirimbo zabo ziri kuri album ya 4 nshya bari gutegura.Yakomeje kandi avuga ko bifuza kuzabona abantu bose berekeza kuri Bethesda Holy Church mu gitaramo cyabo  ngo kuko bateguye neza cyane bityo uzaza wese azataha akozweho ku mutima.

True Promises ifite igitaramo na Benjamin Dube nayo izitabira iki gitaramo.

 

1 COMMENT

Comments are closed.