Korali Yakini-CEP UR-CVM, yongeye kwigarurira imitima ya benshi mu birori byahuruje imbaga.

1
255

Korali Yakini-CEP UR-CVM, yongeye kwigarurira imitima ya benshi mu birori byahuruje imbaga. Ni mu muhango w’imboneka rimwe wo gushyira ahagaragara umuzingo wabo w’amajwi bise “Akira ishimwe”, wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017 muri UR-CVM. Benshi bongeye guhembuka ndetse n’iminyago iraboneka, abatari bake bihana ibyaha.

Muri iki gitaramo, korali Yakini yari yaje guterwa iteka n’abantu baturutse imihanda yose. Hakaba hagaragaye abakozi b’Imana batandukanye biganjemo amakorali, abavugabutumwa ndetse n’abanyeshuri bize ndetse n’abiga muri iyi kaminuza.

Iki gitaramo, wari umuhango waranzwe n’ubufatanye budasanzwe kuko wasangaga n’abanyeshuri basengera mu yandi mahuriro baje kwifatanya na Yakini , ibarizwa mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote biga muri za kaminuza uzwi nka CEP. Si abo gusa kuko ubuyobozi bw’abanyeshuri, kaminuza ubwayo ndetse n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR muri rusange bwabateye ingabo mu bitugu.

Korali Umuriri, ni imwe mu makorali yari yitezweho kuryoshya ibi birori. Iyi korali, yaririmbanye imbaduko n’umurava byatumye benshi bongera gusubizwamo imbaraga.  Imwe mu ndirimbo zabo yagiraga iti,“Ntacyo tubaye nubwo tugaragara nk’abapfuye ariko turihooooooooo. Bati, “Yesu we, turi kumwe nawe, ntacyo tubaye.

Igitaramo cyitabiriwe cyane n’abantu baturutse hanze y’iyi kaminuza, cyane ko stade ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo yakubise ikuzura kugeza naho abantu babuze aho bicara bagahagarara.

Korali Yakini yinjiye kuruhimbi n’akanyamuneza, mu isura shya n’akarasisi kabereye amaso, yahise itangirana n’indirimbo “Akira Ishimwe”.  Bati, “Akira ishimwe, Mana urahambaye”. Bakomeje bagira bati,”Nzaririmbira Uwiteka indirimbo shya kuko yakoze ibitangaza byinshi cyane….Uwiteka ari mu ruhande rwacu, nicyo gituma twebwe tutamwara.”

Umuyobozi wa korali Yakini Bigirimana Simeon, yashimiye cyane abitabiriye iki gitaramo, aboneraho umwanya wo gutangariza abari bitabiriye uyu muhango ko urugendo rwa korali Yakini rudahagarariye aho, ahubwo bafite umushinga wo gukora amashusho y’izi ndirimbo. Yagize ati,”Ntabwo imirimo ya korali Yakini ihagarariye aha, ubu turakomeje. Dufite umushinga wo gukora amashusho y’izi ndirimbo, turabasaba gukomeza kudushyigikira no kutuba hafi nk’uko musanzwe mubikora.”

CEP ni umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza. Uyu muryango uba muri za Kaminuza zose zo mu gihugu ukaba ugizwe n’ abanyeshuri baba mu itorero rya ADEPR. CEP ni ijambo ryimpine ryo mururimi rw’ igifaranza rivuga Communauté des Etudiants Pentecôtistes (CEP). Uyu muryango watangiriye muri cyahoze ari Kaminuza yu Rwanda (National University of Rwanda) utangira mu mwaka 2001 utangijwe n’ abakristo 220. Ubu ukaba umaze kugera muri za Kaminuza zigera kuri 39 ziri hirya no hino mu gihugu, na UR-Busogo irimo.

 

Insengero, amakorali, abahanzi ku giti cyabo, imiryango itari iya leta ishingiye ku idini (Imiryango ya Gikristo) n’abandi, mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bibera aho iwanyu, ikinyamakuru www.isange.com cyabashyize igorora. Niba mwifuza ko twabafasha kumenyekanisha ibyo mukora, mushobora kutwandikira kuri E*mail: onefreeways@gmail.com, cyangwa mukaduhamagara kuri 07 88 86 98 44.

1 COMMENT

Comments are closed.