Korali Siloam yakoze igitaramo cy’amateka, Umuvugizi wa ADEPR ashima imitegurire yacyo

0
142

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 nibwo korari Siloam yakoze igitaramo gikomeye cyo gushima Imana muri gahunda yabo ya buri mwaka baba  bagomba gukora igitaramo nk’’iki.

 

 

Ni igitaramo cyabereye kuri Dove Hotel kuva  saa munani z’’amanywa kugeza saa moya z’’umugoroba.Iyi korari kandi yashyize hanze CD iriho indirimbo 8 z’’amajwi zikubiye kuri album izaba igizwe n’’indirimbo 15 iri gutegurwa.Ni igitaramo bari batumiyemo korari Hoziyana,Bosco Nshuti, na Jado Sinza.

Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye kuko  sale yari yakubise yuzuye ndetse n’’abandi barahagarara, icyumba cyakira abarenga ibihumbi bitatu.

Uyu musore yararirimbye benshi bamukurira ingofero

Korari Hoziyana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo zakunzwe n’abatari bake mu bakunzi bayo maze  barizihirwa baririmbana nayo hafi indirimbo zayo zose.

Korari Siloam ari nayo yateguye iki gitaramo nayo yaje kuririmba nyinshi mu ndirimbo zayo nshya igaragaza ubuhamba buhanitse n’’amajwi meza cyane,ikintu cyashimishije abitabiriye iki gitaramo.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa kora Siloam Bwana Nkurunziza Jean Bosco yavuze ko bashimira Imana cyane yabanye nabo igitaramo kikagenda neza cyane.Yanakomoje kandi ku kuba itorero ryarabemereye gukorera ahantu heza hisanzuye kuri Dove Hotel.

Umuvugizi Mukuru wa ADEPR yari muri iki gitaramo yanyuzwe nacyo

Uyu muyobozi kandi yavuze ko umwaka utaha amashusho y’’indirimbo ziri kuri album nsha azashyirwa hanze n’’abakunzi ba Siloam bakabasha kuyabona bidatinze cyane ko ngo bari bari gufata ayo mashusho muri iki gitaramo.

Abantu baje ari benshi cyane basaga icyumba cya Dove Hotel cyakira ibihumbi bitatu.

Rev Ephraim Karuranga nawe yishimiye imitegurire y’’iki gitaramo anashimangira ko korari yujuje ibyangombwa kandi yanyuze mu nzira nziza bayemerera kujya gukorera ahantu yifuza harimo n’’amhoteli akomeye ibisa n’’ibivuguruza ibyo abantu bibaza bavuga ko muri ADEPR bitemewe gukorera igitaramo muri ADEPR.

Bosco Nshuti nawe yakanyujijeho biratinda benshi batangarira impano ye