Korali Siloam izifatanya n’abagize CEP UR-CBE, mu muhango wihererekanyabubasha

0
183

Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote biga muri za Kaminuza; kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubukungu n’ubucuruzi (CBE) riherereye I Gikondo rirategura umuhango wihererekanya bubasha kuri komite icyuye igihe na komite shyashya. Uyu muhango ukaba uteganijwe kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare 2017, saa mbiri za mu gitondo, uyu muhango uzitabirwa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ku rwego rw’ururembo ndetse na Korali Sloam izaba yabukereye.

CEP UR-CBE (Communauté des Etudiants Pentecôtistes), ni umuryango w’abanyeshuri b’abapentikoti bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji ry’ubukungu n’ubucuruzi. Abanyamuryango ba CEP UR-CBE kugeza ubu bakaba ari 370, kandi bakaba baturuka mu Itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR).

Siloam ya ADEPR Kumukenke

Umuyobozi wa CEP-UR-CBE, Masengesho Jean Baptiste, aganira na isange.com,yadutangarije ko kuri iki cyumweru bazaba bari mu muhango mwiza wo gusengera komite shya no gusezera komite icyuye igihe. Yagize ati, “ Turi gutegura umuhango wihererekanya bubasha no gusengera komite shya , tunashimira komite icyuye igihe ku mirimo myiza bakoze.”

Akomeza avuga ko uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR ku rwego rw’ururembo, Abarangije muri iyi koleji bazwi nk’abapost-Cepiens ndetse n’inshuti n’abavandimwe. Iki gitaramo kandi kizizihizwa n’amakorali yo muri iyi CEP ndetse n’umuhanzi Joseph Uwumukiza ubarizwa muri iyi CEP. Si abo gusa kuko Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke izifatanya n’abagize CEP UR-CBE, mu muhango wo gusengera komite shyashya, no gusezera kuri komite icyuye igihe.

Uyu muryango watangiye gukorera muri iyi Koleji muri Mutarama 2006, ufite intego zo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana. Kugira uruhare mu kubaka igihugu himakazwa ubumwe n’ubwiyunge hifashishije Ijambo ry’Imana. Gushyigikira ivugabutumwa mu bantu bize n’izindi.

CEP-UR-CBE ifite amakorari :Horebu – Korali ya Kabiri ndetse n’itsinda ryo kuramya no gukimbaza Imana (Worship Team). Ikaba ifite n’amakomisiyo abafasha kugera kunshingano biyemeje. Umuryango wa CEP-UR-CBE kandi ukorana n’ ishuri ryihariye ritegura abamisiyoneri: SMN.”School of Missionaries Najoth”