Korali Salem ya ADEPR Kabuga ville ije guhamya ko koko umukiranutsi arinzwe, ari ntakorwaho.

0
130

Korali Salem ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kabuga ville, ikomeje imyiteguro yo gushyira ahagaragara umuzingo w’amashusho bise “Umukiranutsi ararinzwe”. Ni mu gitaramo mbaturamugabo cyatumiwemo  amakorali n’abakozi b’Imana batandukanye, giteganijwe kuva tariki ya 23-25/6/2017.

Ibikorwa bibanziriza imurikwa ry’umuzingo w’amashusho wa korali Salem, birabimburirwa n’igitaramo gitangira kuri uyu wa 23 Kamena 2017, aho korali Amani na Amazing Grace zose zibarizwa kuri ADEPR Kabuga Ville, ziraba zisusurutsa iki gitaramo kiraba kiyobowe na Ev. Jean Baptiste.

Iki gitaramo kirakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/6/2017 aho korali Bethany ya ADEPR Mbandazi na Isezerano ya ADEPR Kabuga Ville, nazo zizahembura abazigomwa umwanya wabo bakitabira iki giterane kizaba kiyobowe na  Ev.Tuyishime.

Past. Munezero Jean arashimangira ko koko umukiranutsi arinzwe pe

Iki gitaramo kirasozwa kuri iki cyumweru, hamurikwa ku mugaragaro umuzingo w’amashusho wa korali Salem bise “Umukiranutsi ararinzwe”, aho iyi korali izifatanya na korali Impanda ya ADEPR Gikondo SGEM, mu gitaramo kizayoborwa na Past. Munezero, umuhanzi Munyakaazi Deon awe umenyerewe mu gucuranga inanga, akazagaragara muri iki gitaramo kuri uyu munsi.

Korali Impanda yiteguye kwerekana ko koko umukiranutsi ari ntakorwaho

Korali Salem ibarizwa muri Paroisse ya Rusororo, mu itorero ry’akarere rya Gasabo, ku mudugudu wa Kabuga Ville, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ikomeje imyiteguro y’igiterane gikomeye kizasozwa no gushyira kumugaragaro umuzingo wabo wa mbere w’amashusho.

Urashaka ko tugufasha kumenyekanisha ibyo ukora birimo Ibiterane n’ibitaramo, Amasengesho n’indi mihango ikorerwa mu itorero ushumbye cyangwa ubarizwamo ndetse n’imiryango ya Gikristo, duhamagare kuri +250 788 869 844. Dusobanukiwe neza imbaraga z’ubutumwa nyabwo butangiwe igihe kandi bukagera kubo wifuza bose. Amakorali, abahanzi n’abashumba uyu niwo mwanya mwiza, ngo dufatanye kwagura ubwami bw’Imana.