Korali Louange ya ADEPR Gatsata irakurarikira kwifatanya nayo mu giterane kiswe “Gira neza live concert”

0
191

Korali Louange ya ADEPR Gatsata kuri iki cyumweru tariki ya 26/3/2017, itewe iteka mu gitaramo “Gira neza live concert”, kigamije gushima Imana no gukusanya inkunga igamije gukomeza gufasha imbabare zitishoboye zirwariye mu bitaro bya kaminuza bizwi nka CHUK. Iki giterane kizihihizwa na Korali Louange hamwe na korali Rangurura yo kuri ADEPR Gihogwe, kikazatangira ku isaha ya Saa saba zuzuye kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice (13h00-18h30).

Intego y’iki giterane ni ugushaka inkunga yo gukomeza gufasha aboroheje bari hanyuma y’abandi cyane batagira kirengera bababajwe n’umubiri, barwariye muri CHUK. Ibi bikaba bigaragara muri Matayo 25:40. Iki gitaramo kizahimbazwa na Korali Louange ndetse na korali Rangurura ndetse kizitabirwa n’umuvugabutumwa usize amavuga Past. Mugabowindekwe Joseph uzaganirira abazitabira iki giterane ijambo ry’Imana.

Kubwo kubona benshi bihana bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwabo, Korali Louange yahisemo no kuvuga ubutumwa ifasha abarwayi batagira kirengera, urugendo batangiye kuva muri 2008.

Bashingiye kubyanditswe byera biboneka muri Matayo 25:40, haragira hati,“Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreraga umwe muri bene data, aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari njye mwabikoreye” Kuri ubu korali Louange ikaba irajwe ishinga no gutegura igiterane k’imbaturamugabo, kigamije gukusanya ubushobozi buzabafasha gukomeza gufasha abarwayi. Iki giterane kikaba cyarahawe umutwe ugira uti, “Gira Neza Live concert”, kikaba giteganijwe kuba tariki ya 26 Werurwe 2017 kikazabera kuri ADEPR Gatsata.

Umuyobozi wa korali Louange Jean Jacques Ndayisenga avuga ko kubera urukundo n’umutima w’impuhwe Imana yabahaye, cyane ko na bibiliya ivuga ngo “Mubabarana n’ababaye ndetse mwishimane n’abishimye” , nicyo cyatumye batekereza gukora iki giterane, ngo babashe kugoboke abababaye bari mu kaga.”

Akomeza ahamagarira abantu bose kuza kwifatanya nabo mu gikorwa cyo gutegura no gushakisha ubufasha buzakomeza kugenerwa abarwayi; harimo kubishyurira imiti, ibitaro ndetse n’ibiribwa. Yongeye ho ati, “Tukaba duhamagarira umuntu wese kuzaza kwifatanye natwe, twibuka aho Imana yadukuye, tunarushaho kuzirikana abababaye. Inkunga ya buri wese ufite umutima utabara irakenewe. Ushobora kuba utabasha kuboneka mu gikorwa nyir’izina, ariko wanakohereza inkunga yawe. Ushobora kuba kandi waza tukifatanya muri ibyo bikorwa, ako ko ni akarusho.”

Jean Jacques Ndayisenga, akomeza avuga ko iki ari igikorwa kigamije gukusanya inkunga yo gukomeza  gufasha korali kugoboka abarwayi. Iki gikorwa kikaba kiba 2, icyumweru cya 1 n’icya 3 buri kwezi.

Iki gikorwa kije gikurikiye ibitaramo bitanu byakozwe n’iyi korali muri 2015, bigamije gukusanya inkunga yo kunganira abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza. Muri icyo gihe, abasaga 300 bakaba barahawe ubwisungane mu kwivuza.

Korali Louange kandi yagize uruhare rukomeye mu kubakira imfubyi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ifatanije n’ubuyobozi bw’umudugudu ibarizwaho.

Korali Louange ya ADEPR Gatsata, ni imwe mu makorali akataje mu ivugabutumwe mu ndirimbo ndetse no mu bikorwa. Iyi korali yatangiye ahagana mu mwaka wa 1988, ikaba imaze kuba ubukombe kuko kugeza ubu igize abaririmbyi basaga 65.

Iyi korali yiteje imbere mu buryo butandukanye; ifite ibyuma bigezweho bibafasha mu ivugabutumwa, bamaze gushyira ahagaragara album zigera kuri enye z’amajwi hamwe na album imwe y’amashusho. Korali Louange yavuze ubutumwa hafi mu ntara zose zigize u Rwanda.

Korali Louange ikaba ihamagarira amatsinda, abantu ku giti cyabo ndetse n’andi makorali afite umutima wo gutabara ko amarembo akinguye . mu rwego rwo kwagura iki gikora kikagera ku bantu benshi hirya no hino, cyane ko batangaza ko baramutse babonye ubushobozi buhagije bakwagura uyu murimo ukagera no mubindi bitaro.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’itorero bufasha iyi korali mu gukusanya ubushobozi bwo gukomeza gushyigikira ibi bikorwa, aho ubuyobozi bw’umudugudu bushyiraho inkunga yo gufasha muri icyo gikorwa rimwe mu Kwezi.

Umuyobozi wa korali asoza avugako, ubuyobozi bw’itorero bubashyigikiye kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu, cyane ko no ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abarwayi, babateye ingabo mubitugu.’

Insengero, amakorali, abahanzi ku giti cyabo, imiryango itari iya leta ishingiye ku idini (Imiryango ya Gikristo) n’abandi, mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bibera aho iwanyu, ikinyamakuru www.isange.com cyabashyize igorora. Niba mwifuza ko twabafasha kumenyekanisha ibyo mukora, mushobora kutwandikira kuri E*mail: onefreeways@gmail.com, cyangwa mukaduhamagara kuri 07 88 86 98 44.