Korali Isezerano yateguye igiterane cy’ivugabutumwa yiyambaza amakorali akunzwe muri Kigali

0
58

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gicurasi nibwo korali Isezerano yo  muri  ADEPR Kabuga ville ,izakora igitaramo  cyiswe ”Imvugo y’Imana Live Concert.Ni igitaramo gisoje igiterane bari bamaze iminsi barimo gifite intego iboneka muri Luka 1:37 havuga ngo”Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere”

Ni igitaramo gitegerejwemo amakorari akunzwe cyane muri Kigali arimo  Golgotha ya ADEPR Kumukenke,Amazing Grace  Choir ya Kabuga Ville,Chorale SALEM,Gerzim worship Team ndetse na Korali Salem yateguye iki gitaramo.Uretse kandi aya makorari,muri iki giterane abazakitabira bazahabwa ijambo ry’Imana ribohora rigakiza imitima bazagezwaho na  Past Zigirnshuti Michel

Iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kugeza saa moya kikaba kandi kizabanzirizwa n’amateraniro ya mu gitondo kuri uwo munsi.Kirasoza igitaerane cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017.

Muri iki gitaramo hazabahao igikorwa cyo gufasha abantu 30 batandukanye bahabwa ubwisungane mu kwivuza na korali Isezerano mu rwego rwo gukora ivugabutumwa rifiote ibikorwa nkuko babitangarije isange.com mu kiganiro twagiranye.Ubuyobozi bw’iyi korali buvuva ko gihe kigeze ngo abantu bakore ivugabutumwa ariko riha agaciro ibikorwa byinshi kurusha amagambo ari nayo mpamvu bahisemo gukora ibikorwa by’urukundo muri  iki giterane.

 

Korali Isezerano ni imwe mu makorari abarizwa  muri ADEPR umudugudu Kabuga Ville,  Paroisse ya RUSORORO , Itorero ry’Akarere rya Gasabo ho mu mujyi wa Kigali ikaba yariyemeje kuvuga ubutumwa  hafi na kure mu rwego rwo kugarura benshi kuri kristu.