Korali Bethfague igiye gukora igitaramo cy’amateka izamurikiramo alubumu yayo ya 2 y’amashusho

0
1110

Korali Bethfague y’I Gisenyi igiye kumurika umuzingo (Album) w’amashusho yatumiyemo amakorali akomeye muri ADEPR, mu gitaramo giteganijwe kuwa 31 Werurwe 2019, mu mujyi wa Gisenyi, kuri ADEPR Bethfague.

Ni igikorwa umuntu atatinya kuvuga ko ari imboneka rimwe bitewe n’imbaraga mu buryo bw’ubushobozi n’ubw’umwuka kiba cyasabye ndetse n’imyiteguro ihambaye korali Bethfague iba yashyizemo imbaraga.

Korali Bethlehem imwe muzifatwa nk’inkingi ya mwamba mu itorero rya ADEPR, korali Bethel ndetse na korali Evengelique zose zizifatanya na korali Bethfague muri iri vugabutumwa rizamurikirwamo umusaruro w’impano z’aba bakozi b’Imana.

Ku va I saa saba z’amanywa kuwa 31 Werurwe 2019, ruzaba rwambikanye kuri paruwasi ya ADEPR Betifague, mu gitaramo cy’imbaraga no kubohoka, kizarangwa no kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bunogeye buri wese uzakitabira.

Ni igitaramo kizamurikirwamo umuzingo wa kabiri w’amashusho w’iyi korali imaze kuba ubukombe bashima imyato mu Rwanda by’umwihariko mu gace iherereyemo kubw’ivugabutumwa ryayo rinyura mu ndirimbo rikora ku mitima ya benshi.

Korali Bethfague ya ADEPR paruwasi Bethfague I Gisenyi igiye kumurika umuzingo w’ amashusho wa kabiri, nyuma y’imyaka isaga 22 iyi korali itangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Korali Bethfague izaba yabukereye muri iki gitaramo

Pascal Mugabo umuyobozi w’iyi korali aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.rw yatangaje ko mbere ya byose bashima Imana kuko ijya igenda ibiyereka uko iminsi ishira kuko nyuma yuko iyi korali itangiye mu mwaka wa 1997, Imana yakomeje kubiyereka.

Yagize ati “Korali Bethfague yatangiye mu mwaka wa 1997 ari abariribyi 10 ubu tukaba tumaze kugera ku 105, dufite alubumu eshatu (3) z’amajwi n’ebyiri (2) z’amashusho harimo n’iyo tugiye kumurika kuri iki cyumweru tariki ya 31/03/2019”.

Korali zo mu burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu karere ka Rubavu ni zimwe muri korali zizwiho ubuhanga mu kuririmba haba mu jyana no mu itondeke ry’amagambo yuje ubumwa bukora ku mutima buherekejwe n’umudiho wejejwe, ari nabyo biranga korali Bethfague ya ADEPR I Gisenyi.

Umva hano indirimbo umuriro ya korali Bethfage

https://www.youtube.com/watch?v=79lqW7x8_Co