Korali Besalel ADEPR Remera irahamagarira buri wese kwiremamo umutima w’impuhwe agashyigikira abababaye.

0
179
Korali Besalel ya ADEPR Remera

Korali Besalel ya ADEPR Remera kuri iki cyumweru tariki ya 19/2/2017, itewe iteka mu gitaramo kigamije gushima Imana no gukusanya inkunga igamije gufasha imbabare zitishoboye zirwariye mu bitaro bya kaminuza bizwi nka CHUK. Iki giterane kizihihizwa na Korali Besalel hamwe n’amakorali yo kuri iyi paruwasi harimo na Korali Amahoro, kikazatangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

Intego y’iki giterane ni ugushaka inkunga yo gufasha abarwayi. Ibi bikaba bigaragara muri Matayo 25:35-44. Muri iki gitaramo kizahimbazwa na korali Besalel ndetse n’andi makorali yo kuri ADEPR paruwasi ya Remera, harimo korali Amahoro, Elayono ndetse na Korali ababibyi. Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abavugabutumwa basize amavuta bazaganirira abazitabira iki giterane ijambo ry’Imana.

Umuyobozi wa korali Besalel Ntahomvukiye Cassien avuga ko kubera urukundo n’umutima w’impuhwe Imana yabahaye cyane ko na bibiliya ivuga ngo “Mubabarana n’ababaye ndetse mwishimane n’abishimye” , nicyo cyatumye dutekereza gukora iki giterane, ngo tugoboke abababaye bari mu kaga.”

Akomeza ahamagarira abantu bose kuza kwifatanya nabo mu gikorwa cyo gutegura no gushakisha ubufasha buzagenerwa abarwayi; harimo kubishyurira imiti, ibitaro ndetse n’ibiribwa. Yongeye ho ati, “Tukaba duhamagarira umuntu wese kuzaza kwifatanye natwe, twibuka aho Imana yadukuye, tunarushaho kuzirikana abababaye.”

Iki gikorwa cyo gusura abarwayi cyatangiye muri 2005, gitangira hakozwe urugendo rwo kujya gusura umwe mu baririmbyi ba korali Besalel wari urwariye muri CHUK. Nyuma, nibwo baje gusanga iki gikorwa gikwiye kwaguka kikagera no kubandi barwayi b’imbabare aho bari hose.

Nyuma yo kubona abantu baba bari mubitaro badafite gikurikirana, byatumye korali Besalel isaba ubuyobozi bw’ibi bitaro kujya baza gufasha aba barwayi. Bityo korali ifata umwanzuro wo kujya ikora iki gikorwa kabiri mu kwezi, mu cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi.

Kugeza ubu iyi korali ikaba igenera aba barwayi ibyo kurya bitandukanye; ibikoresho by’isuku, amafaranga kubadashoboye kwishyura imiti ndetse n’ibitaro, abandi bagahabwa imyamabaro. Kuva icyo gihe , iyi korali ikaba yitabira umunsi ngarukamwaka wahariwe abarwayi ku isi.

Kuva 2010. Korali Besale ikaba yarabonye abaterankunga bafatanya uyu murimo, barimo korali Louange ya ADEPR Paruwasi Gatsata, ikaba nayo yaragize uruhare runini mukongera imbaraga nyinshi muri iki gikorwa.

Korali Besalele ikaba ihamagarira amatsinda, abantu ku giti cyabo ndetse n’andi makorali afite umutima wo gutabara ko amarembo akinguye . mu rwego rwo kwagura iki gikora kikagera ku bantu benshi hirya no hino, cyane ko batangaza ko baramutse babonye ubushobozi buhagije bakwagura uyu murimo ukagera no hanze ya Kigali.