Kigali: Umuhanzi akaba n’ Umupasteur KALIMBIRO AJABU yashyize hanze indirimbo shya yise”Ntacyo Utakoze”

0
314

Umuhanzi KALIMBIRO AJABU  wamamaye cyane mu bikorwa by’Ivugabutumwa doreko ari Paster mu itorero rya News Creation riherereye ikabuga mu mujyi wa Kigali ‘ akaba kandi ari umwe mu itsinda “The Blessed Brothers” rikaba rizwi cyane mu indirimbo ITERAMBERE

Nyuma yuko abisabwe n’abanyarwanda batari bake  byumwihariko abakristo batandukanye  Paster KALIMBIRO AJABU   yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘NTACYO UTAKOZE’ avugako ikubiyemo ishimwe ry’imyaka yujuje.

Ubwo ya ganiraga  n’ Umunyamakuru w’ Ubumwe.com Paster KALIMBIRO AJABU   mu ijambo rye yagize ati:” Nakoze indirimbo yo gushimira Imana kubw”imyaka 29 Maze mvutse kandi nujuje uyu munsi , iyo ndirimbo yitwa NTACYO UTAKOZE ikaba ifite na video yayo yasohotse gusa zimwe mu ngamba mfite nuko ngiye gukorana umurava muri muzika , mbifatanije no kuba umu pastor kandi nziko nzabishobozwa  n’ Imana , turatekereza kandi ko uyu mwaka tuza kora lounch ya album ya “The Blessed Brothers”  tukaba kandi tuzategura n’ibitaramo.

Abajijwe  aho bakomora ibihangano  yasubije agira ati:” isoko y’ ibihangano byacu ni mw’ ijambo ry’ Imana, hari igihe inspiration ituruka mu buzima busanzwe umuntu acamo, jye rero ibyo iyo bimbayeho binsigira indirimbo ku mutima wanjye !!, harinigihe ndota ndirimba nkabyuka nyandika.

Yasoje atanga Inama kubanyarwanda bose muri rusange aho yagize ati;” kubakunzi bacu nabasaba ko bakomeza kudusengera kandi bakana tuba hafi muri byose, naho ku banyarwanda muri rusange ndabakunda kandi bashyigikire abaririmbyi baririmba indirimbo z’ Imana mu rwego rwo kubaka ubwami bw’ Imana.

 

Nd.Bienvenu